Digiqole ad

PAC yabajije RRA icyo ikora mu kureshya Abashoramari ivuga ko bitayireba

 PAC yabajije RRA icyo ikora mu kureshya Abashoramari ivuga ko bitayireba

Ubuyobozi bwa RRA na nyobozi yayo bisobanuye imbere ya PAC, Murangwa Yusuf (iburyo)

*Hon Theogene  ngo ni gute mu Rwanda basora kimwe no muri Kenya, Uganda byegereye amazi,
*Ngo kuki u Rwanda rutakwigira ku bihugu bitanga ubwasisi bikagabanya imisoro…

Abayobozi b’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahooro bavuga ko iki kigo ntaho gihurira na politiki y’ishyirwaho ry’imisoro ku buryo cyagira uruhare mu kureshya Abashoramari. Bari babajijwe gusobanuro uko umusoro wo mu Rwanda ushyirwa ku gipimo kimwe no muri Uganda na Kenya bifite uburyo bworoshye bwo kugera ku  bikoresho fatizo (Raw Materials).

Ubuyobozi bwa RRA na nyobozi yayo bisobanuye imbere ya PAC, Murangwa Yusuf (iburyo)
Ubuyobozi bwa RRA na nyobozi yayo bisobanuye imbere ya PAC, Murangwa Yusuf (iburyo)

Aba bayobozi ba RRA bisobanuye imbere ya Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amatekegeko (PAC), kuri uyu wa Gatatu, babajijwe uruhare rw’ikigo bayoboye mu kureshya abashoramari kuko hari abacibwa intege n’imisoro ihanitse yo mu Rwanda.

Depite Munyangeyo Theogene yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu korohereza abashorama, gusa akavuga ko politiki y’imisoro isa nk’ihabanye n’iki gitekerezo.

Ni kenshi abacuruzi bo mu Rwanda binubira imisoro iri hejuru ndetse bamwe mu basesenguzi mu by’ubukungu bakabigaragaza nka bimwe mu ntandaro z’isenyuka rya Business zigitangira bikomeje kuvugwa muri iyi minsi.

Hon Theogene uri mu bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amatekegeko (PAC), yavuze ko Politiki y’imisoro n’amahoro mu Rwanda iri mu bishobora gusubiza inyuma abifuza gushora imari zabo muri iki gihugu.

Uyu midepite wagarukaga ku bihora bivugwa mu kureshya abifuza gushora imari mu Rwanda, yagize “ Hari ibyo RDB ivuga, abanyapolitiki baravuga,…“

Akomeza avuga ko u Rwanda n’ubwo ruri mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba ariko rudakwiye kwishyira ku munzani umwe n’ibihugu bigize uyu muryango ku bijyanye n’umusoro kuko bitanganya amahirwe.

Ati “ U Rwanda nk’igihugu kiri muri East Africa, iyo turi kuri tariff imwe n’Umunyakenya wegereye amazi, n’Umugande ugenda ibilometero bicye kugira ngo Raw materials zimugereho…”

Iyi ntumwa ya rubanda uvuga ko ibi bikoresho fatizo (Raw Materials) biri hejuru mu Rwanda, avuga ko n’ingufu z’amashanyarazi zigihenze, ku buryo Umushoramari wumvise ibiciro byazo adashobora kurota kuza gukorera mu Rwanda.

Uyu mudepite uvuga ko intandaro y’ibi biciro bihanitse ari imisoro iri hejuru, atanga urugero rw’igihugu cya Mauritius cyagiye kigabanya imwe mu misoro kikoroshya n’itangwa ryayo kugira ngo gihe urubuga abifuza kugishoramo imari.

Depite Theogene wagarutse ku mibare y’imisoro yagiye ihindurwa muri Mauritius, yagize ati “ Ugasanga na ziriya Kampani zikomeye nka MTN zavukiye South Africa bose bagiye kwiyandikishayo, na Tourism (ubukerarugendo) iriyongera.”

Akomeza abaza abayobozi ba RRA igituma batigira kuri iki gihugu ku buryo imisoro itasubiza inyuma Abashoramari.

Ati “ Nkamwe, strategy policy (ingamba za politiki) ni iyihe kugira ngo dukurure abashoramari, iyo mikorere ya Mauritius tuyikoresheje han, nta kampani yava muri Kenya cyangwa muri Uganda ikaza mu Rwanda kubera izo ntego?.”

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, Yusuf Murangwa yavuze ko iki kigo kidafite mu nshingano kugena imisoro n’amahooro.

Ati “ Revenue Authority ishinzwe gushyira mu bikorwa itegeko ry’umusoro, ni ukuvuga ko ububasha bwa RRA ntishinzwe gutegura imisoro n’ibindi byose, politiki y’imisoro n’amahooro ni iya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN).”

Murangwa yemeza ko hari ibihugu byinshi bifite politiki y’imisoro n’amahoro yorohereza Abashoramari ariko ko mu Rwanda bitapfa koroha kuko iki gihugu kiri mu muryango wa EAC.

Avuga ko uku kwibumbira hamwe n’ibindi bihugu bituma kugena imisoro n’amahoro bikorwa ku rwego rw’akarere bityo bikanima ubuabsha MINICOFIN kuko itapfa kugabanya imisoro bitemeranyijweho n’ibindi bihugu bigize EAC.

Depite Nkusi Juvenal uyobora PAC, yahise yibutsa abayobozi ba RRA ko iki kigo kidafite inshingano zo kusanya imisoro gusa ahubwo ko gitanga n’inama kuri Guverinona z’uko iyi politiki yanozwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Kabsa nubwo imisoro iri hejuru ndabona PAC noneho yabajije abo bitareba ahubwo izatumize MINICOFIN NA RDB babisobanure impamvu badatuma abashoramari boherezwa gushora imari yabo mu Rwanda. Gusa imisoro yo mu Rwanda iri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi bihugu birimo kwihuta mu iterambere nka Mauritius na Ethiopia.

    • Ethiopia se irihuta ijya he ? Nibanze ihe igice kimwe cy’abaturage bayo uburenganzira bwo kubaho. Hanyuma zabanze umenye iriya myenda bafashe uko ingana, niba bazanashobora kuyishyura, bakanatera imbere icyarimwe.

      Ikindi rero niba bimaze kugaragara koko ko imisoro ariyo ituma businesses zacu zihomba zitaratangira, ikaba kandi ariyo ituma abashoramari batinya kuza hano ku bwinshi, ngirango birumvikana ko ayo masezerano agenga imisoro yagombye gusubirwamo cg se tukanava muri EAC.

      • Aho turikumwe niba barahubutse kujya kuri iyo miryango kd tutari ku rwego rumwe nimureke tuvemo ariko b’sse zizamuke aho guhomba ubutisa ubwo rero twaba tutazi iyo tujya twazashiduka twarasigaye inyuma kd ibihugu turikumwe byarateye imbere

      • @ Malou

        Wowe vuga ibyo mu Rwanda (niba nabyo ubikamiritse neza) maze ureke ibya Ethiopia kuko izi neza ibyo abaturage bayo bakeneye, ikamenya uko imyenda igomba gufata ingana n’uko izishyurwa. Biragaragara ko ukurikira cyane ibyo ibinyamakuru byo muri west byandika ku bihugu bya Africa kandi kenshi ntibiba ari byo kuko biba bifite inyungu zitandukanye cyane n’izo ibyo bihugu ndetse n’izo abaturage babyo.

  • Ko aribo bashyiraho amategeko se bahinduye irigenfa RRA bakayiha ninshingano zo gushyiraho imisoro. Aha rwose abadepite babajije ibitaribyo. Ikibazo nuko basobanuriwe aho kwumva bagatsimbarara.

  • Ibyo bariya bayobozi ba RRA babwiye PAC ni ukubikiza kuko n’ubwo byitwa ko RRA idashyiraho amategeko y’imisoro, mu by’ukuri nibo babwira (babyita kugira inama!) Leta biciye muri MINECOFIN ikigomba guhinduka, gushyirwaho cyangwa gukurwaho mu rwego rw,imisoro. Kandi birumvikana kuko aribo bakoresha ayo mategeko nibo baba bazi kurusha abandi uko ahagaze. Ntibakabeshye rero kuko twese tuzi ko RRA itegura imishinga y’amategeko y’imisoro, ikayiha MINECOFIN ikayijyana muri Cabinet, yakwemezwa RRA ikajya kuyisobanura mu Nteko!

  • Niba RRA itagomba kureshya abashoramari ngo baze bashore imari mu gihugu, cyangwa se ngo inorohereze ba rwiyemeza mirimo ba bene gihugu mu gukora ubucuruzi buto n’ubuciriritse, 1. ntibakora kuko ntibazi aho bakura iyo misoro, bivuze ko budget yacu ibayeho ahanini kubera amahoro gusa! 2. Niba RRA idashyinzwe kureshya abashoramari, bivuze ko iri terambere turimo twirukira ari iryigihe gito, kuko tuzahura n’ibibazo mu minsi ir’imbere cyo kubura abasoreshwa.3. Iyo utazi iriba uvomaho, ntunamenya kurisigasira.
    NB: Ninde wundi ugomba kureshya abashoramari kandi atari bubasoreshe? Buri muntu yifuza gushora imari ye ahantu hafite umutekano n’imisoro idahanitse cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish