Digiqole ad

Episode ya 18: Inshuti za Eddy zizanye ababyeyi, ariko Master yabaye ibamba

 Episode ya 18: Inshuti za Eddy zizanye ababyeyi, ariko Master yabaye ibamba

Episode 18 …….Nageze aho nitaga home, nkomeza gutekereza byinshi ku byari bimaze kuba ariko, namwe murabyumva ntacyo nari burenzeho usibye gutuza ngasaba ingabire yo kwihangana! Ubwo nahise mfungura cantine ntangira gucuruza ibyo nakoraga byose nageragezaga kwiyibagiza ibyari bitubayeho, burya mu bihe nk’ibi ntabwo ukwiye guheranwa n’ibitekerezo kuko bituma ntacyo wimarira ahubwo bishobora kukuviramo kubura intama n’ibyuma.

Ubwo uwo munsi wose nawumaze nshuruza yewe njya no kurangura nkomeza kwishyira mu mutuzo nanashakisha ngo niba nkomeje kwiga nzabone icyo nishyura! Ubwo byageze nka saa kumi gutyo mbona James arampamagaye, nitaba vuba vuba!

Jyewe -Yes Bro !

James  – “Eddy, nageze mu rugo Bro !”

Jyewe – Eeeeh ngo bimeze bite se?

James –  “Ewana nyine nta kundi umusaza yabigenza, namubwije ukuri nyine arantuka birarangira nta kundi! Ariko numvise yahamagaye Master amubwira ko ejo azanzana nyine bakarangiza ikibazo cyanjye !”

Jyewe – None se Bro, wabonye Master yarabikajije cyane cyangwa wabonye atari cyane !?

James – “Eeeeh, birakaze bro none se ko twagiye nta we uvuga ! Ariko, uko biri kose bizarangira tu, ejo ninza nyine tuzareba uko bizagenda!”

Jyewe –  Pole Bro, reka dutegereze uko bizagenda!

James – “Sawa rero reka mbe nkuretse !”

Jyewe – Sawa Bro! Call end!

Ubwo nakuyeho Telephone, Jules na Patty bahita binjira.

Jules – “Muvandi, ngo babirukanye ra ?”

Jyewe – Eeeeh, iyo ni inkuru ishaje !

Patty  –  “Uzi ko twabyumvise mu makuru mu kanya tugiye kuva mu kigo !”

Jyewe – Eeeh Bro, ni uko byagenze nyine !

Jules – “Mwihangane kabisa! Nta gihe bitazaba !”

Patty – “Ariko Eddy, buriya ni twe dutahiwe jye na Jules tu !”

Ubwo twakomeje kwiganirira si nzi uko natekereje guhamagara Kabebe mba mfashe telephone ndeba numero ye ndayihamagara nshyira ku gutwi! Numva iciyemo ntangira kugorora umuhogo ngo muvugishe nkomeza gutegereza ariko birangira atayifashe!

Ubwo nahise nongera indi nshuro imwe nanone biranga numva ntabwo ntuje nkomeza kuganira na ba Patty bigera nko mu ma saa yine ndabaherekeza ndagaruka nsesera mu mashuka ndaryama! Nakangutse mu gitondo nkora akazi nk’ibisanzwe bigeze nka saa tatu si nzi ibitekerezo byanjemo numva nshatse kujya ku ishuri, mpita ntangira kwitegura ndangije koga no kwambara uniforms mfata telephone ngo nyizimye mbone kugenda mba nsanzemo message ya James mpita nyisoma vuba vuba

”””””Bro, umva, warebye uko uza ku ishuri  ko twazanye ababyeyi, nawe ukaboneraho ugasaba imbabazi! Ntumpamagare ubu nsubiye kuri bureau gutegereza Master nari nibese hirya gato!”””””

Ubwo nahise ngira vuba vuba koko wenda nari kugendera mu kigare cya ba James kuko iyo nza kwisobanura jyenyine byari kungora! Mba ndafunze nerekeza ku ishuri! Nagezeyo ndinjira ngeze kuri bureau nsanga Animateur ahagaze aho hafi ndebye neza mbona Kabebe na Djalia bahagaze impande y’umuryango intebe yabaga kuri bureau hanze yo yari yicaweho n’abagabo bakuze babiri n’undi mu mama umwe!

Uko byari kose nahise menya ko ari ababyeyi babo! Ubwo narakomeje ngeze imbere ya Animateur aba arantangiye!

Animateur – “Bite sha wowe kuza nta mubyeyi!?”

Jyewe – Namubuze Animate!

Animateur – “None se wibwira ko wavugana iki na Master wizanye? Urabona abandi batabazanye se?”

Jyewe –  Ndabibona Animate ariko jye ntabwo babonetse murambabarira !

Animateur – “None ntacyo wowe wibwira??”

Jyewe – Muranyihanganira mbashe gusobanura no gusaba imbabazi!!

Animateur – “Uuuuuh, ngaho pfa kugenda ariko n’ubundi urahita ugaruka utahe ndabizi neza!!”

Ubwo narakomeje ndagenda ngezeyo nsuhuza ba James ndakomeza nsuhuza n’ababyeyi ariko mbona umwe muri ba bagabo babiri arandebye cyane ndetse atinda no kundekuza numva nikanzemo ndangije ndagaruka negama aho ba James bari bari ariko ntawe uvugisha undi.

Ubwo hashize akanya gato tubona Master araje twese dutangira kwisuganya! Arakingura mbona barinjiye nanjye ndinjira tugezemo!

Master – “Yes! Noneho ndabohotse, aba bana banyu kubarera n’akazi gakomeye, ubu nari ndi gukemura ibindi bibazo! En bon, umubyeyi wa James arahari!?”

James – “Yego!”

Master – “Yego, nta n’isoni, n’amakosa yanyu gusa!! Hita upfukama vuba!”

Ubwo James yahise apfukama, Master arakomeza!

Master – “Umubyeyi wa Djalia yaje se?”

Ubwo wa mu mama yahise yikiriza !

Master – “Naho uwa Jane se?”

Ubwo wa mugabo wandebye cyane igihe nari musuhuje yahise yikiriza! Haba hasigaye jyewe!

Master – “None se umubyeyi wa Eddy arahari?”

Ubwo naracece gato hashize akanya mpita mvuga!

Jyewe – Oya!?

Master – “Ufite uguhagarariye se  kandi ko case yawe nyizi?”

Jyewe – Oya ntawe ariko ndavugisha ukuri kandi ndabasaba n’imababazi.

Master – “Umva mbese!? Maze aho babera ibirara basaba imbabazi babonye bikomeye. Hita upfukama nawe vuba!”

Ubwo nahise ndimiza amavi mu butaka nako kuri sima!

Master – “Abana banyu rero baratunaniye, ejo baba batorotse ikigo bagenzi babo bagiye gukina, baba bigiriye hariya muri centre aho uyu musore ngo niba yitwa Eddy acururiza, barifungirana bakora amafuti arenze ukwemera, cyakora  twagize amahirwe mugenzi wabo wari wanze ko bajyana yanga kubyihanganira abwira abashinzwe imyifatire y’abanyeshuri, sibwo bagezeyo! Uyu ngo ni Eddy ahakana agaramye ngo ntabahageze!!

Bakigera mu kigo narabahamagaye kuko jye ntawe ujya upfa kumbeshya babinyemerera gutyo! Niko kubabatuma ngo namwe muze mwiyumvire ibyabo!”

Ubwo yamaze kuvuga ibyo twese twubitse amaso hasi nta n’uwitsamura!

Papa James –  “Niko sha, watangiye kunanirana ryari!?”

James araceceka!

Papa James – “Ntushobora kunsubiza?!”

Master – “Erega ntacyo yavuga! Waba uri umunyamakosa se ukavuga iki?”

Papa James – “Cyokoze ndumva yagerageje kumbwiza ukuri, gusa ni uko ntazi ibyo yambwiye ngo bya anniversaire ngo y’umwana bigana sinzi!”

Master – “Uuuuh ngo ni ibiki  wabwiye papa wawe sha?”

James – “Namubwiye ko hari mugenzi wacu wari wagize anniversaire twari twagiye kwizihiza!”

Master – “Umva mbese ngo arabeshya!”

Papa Jane – “Ariko nanjye Jane niko yambwiye, sinzi niba barumvikanye uko bari buze kubeshya abanyamakosa bagira byinshi ntiwamenya!”

Mama Djalia – “Ariko ubundi uwo mwana wagize anniversaire ni nde ko nanjye uwanjye ariko yambwiye!?”

Master – “Wenda niyo yaba ahari ntibyakuraho ko bagiye batemerewe kujyayo, ariko na none wenda byagabanya ibihano da!”

Papa Jane –  “Ariko sha, wowe upfukamye ngo niba ucuruza muri centre nta babyeyi ugira??”

Jyewe –  Ntabo!

Master – “Mwihorere uwo we turaza kwibonanira!”

Papa Jane – “Oya jye simbikunda, iso yitwaga nde sha?”

Jyewe – Bambwiye ko yitwaga Ruboneka Eddy!

Papa Jane – “Eeeeeh, ngo Ruboneka!? Ariko iki cyana mwakirukanye kigataha!”

Master – “Ko mwikanze se mugasaba ko twamwirukana, mwaba mwari mumuzi?”

Papa Jane – “Eeeh, oya ubundi ibyana nk’ibi barabyirukana bikajya kwangara, erega aba ari ibirara!”

Master – “Oya ntabwo kwaba ari ukurera, ndumva ahubwo bazana uwo mwana ngo wari wagize anniversaire niba koko ahari tukamenya, niba babeshya cyangwa ari ukuri, tukabagabanyiriza ibihano!”

Papa Jane – “Ahubwo jyewe niba ari uku bimeze ndumva uno mwana wanjye ananiye byaba byiza mujyanye akajya kwiga ahanyegereye!”

Master – “Uuuuh none se muhise mufata icyemezo nk’icyo kandi twagiraga ngo tumusubize ku murongo hato atazasubira gukora amakosa nk’ayongayo!?”

Papa Jane – “Oya jyewe Simon haricyo ntashobora kwihanganira!”

Master – “None se muze, koko ababyeyi bose bafite abana hano babaye nkawe, urumva ikigo kitafunga!??”

Papa James – “Oya koko ntabwo umwanzuro ari uwo gucyura umwana, kereka niba hari indi mpamvu wenda ibiteye!!”

Papa Jane – “Ariko ko numva mushaka kundusha uburenganzira ku mwana wanjye ra?”

Master – “Oya rwose siyo mpamvu, ahubwo twasabaga ko mwamureka na we isomo yaribonye!”

Ubwo Kabebe disi n’amarira yahise avuga.

Kabebe – “Oya papa, ntabwo nshaka kuva hano, rwose nari ntangiye kumenyera abandi bana, kandi rwose bigisha neza!”

Papa Jane – “Ceceka nawe! Nukomeza gusakuza ndakunoba! Ahubwo bwana Directeur ndumva mwamumpa nkamutwara ubu ngubu!”

Master – “Rwose mubyeyi ihangane ntabwo twabatumirije gucyura umwana wanyu!”

Papa Jane – “Jyewe iyo mvuze mba mvuze, kandi nimutinda kumuha ibikoresho bye ndabibasigira  nzamugurire ibindi…………”

Ntuzacikwe na Episode ya 19 ………………………………..

 

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Icyo kigabo ko najyo kibaye danger

  • Ngahore nibi byarimo byo gucyura kabebe c Allah Akbar ntibyoroshye

  • NUKO MUZANA KAMWE UBUNDI IYI NKURU IRARYOSHYE
    UBU NAHA MARDI?

  • Maybe ko ise wa Kabebe ko arinawe wa Eddy. this story is so wow! keep it up.

  • Ayiweee!! kabebe nibamujyana Ko
    Eddy Araba araburijwe kandi yari amaze gufatisha ntibibeho.

  • Mbega,inkuru iraryoshye nketse ko Papa wa Kabebe ari mu bishe ababyeyi ba Eddy

  • Murebeneza ibya papa Kabebe ntibizoroha yumvise amazina ya papa Eddy umutima uramusimbuka reka dutegereze ikindi gice turebe

  • Aka gace muradusondetse nukuntu tumaze iminsi dutegereje ariko inkuru yo iraryoshye pe!!! Papa wa Kabebe none yaba ariwe wishe iwabo wa Eddy!!!

  • Cyoooore, mana wee disi papa Jane wasanga yaraketsenkabakuru ko bamuteretera inkumi eddy ubuze umwana pee

  • cyakora aho umutindi yanitse niriva ubwo urwo rugabo narwo ruraje gusa eddy ateye impuhwe nukumusabira

  • papa jane ashobora kuba ariwe wasigiye Eddy sandra na mama we bamaze gupfa yamubona akamumenya niyo mpamvu yigize ibamba

  • ndabona inkuru igiye kudusobanurira niba papa jane ashobora kuzaba se wa eddy cg ari mubagambaniye ababyeyi ba eddy. nibabangutse agace gakurikiyeho

  • Plz mwitwicisha amatsiko turashaka igice gikurikira murakoze umuseke

Comments are closed.

en_USEnglish