Digiqole ad

Episode ya 19: Igikuba kiracitse! Kabebe wari umuza guhindura ubuzima bwa Eddy, se aramucyuye!

 Episode ya 19: Igikuba kiracitse! Kabebe wari umuza guhindura ubuzima bwa Eddy, se aramucyuye!

Episode 19 …..Master – “Eeeeeh none se murakomeje koko ??”

Papa Jane – “Jye sinjya nivuguruza, allez! Jya imbere muko!”

Ubwo Master yabonye koko Papa Kabebe akomeje, aba ahamagaye Animatrice si nzi ibyo yamubwiye aragaruka.

Master – “Mutubabarire iyo tumenya ko ari uku bigenda twari kuba twabyikoreye, ni uko twashakaga ko nk’ababyeyi mugira uruhare mu kumenya amakosa y’abana banyu! Ariko na none ntibyagakwiye nk’umubyeyi gufata icyemezo nka kino kuko ubuzima bw’ishuri nibwo buha umwana uko azabaho ejo yaba ari ikosa akabibwirwa ndetse akamenya ko atazarisubira!”

Papa James – “Oya biriya byo na njye ni ubwa mbere nabibona, ariko ubanza atari gusa afite ikindi agendeyeho!”

Master – “Nta kundi nyine nk’abarezi turabyihanganira, none se James wawe wari usanzwe umuziho imico mibi?”

Papa James – “Reka reka!!”

Master – “None se  mama Djali, Djalia we usanzwe umufata gute mu rugo!?”

Mama Djalia – “Ayiga Mana! Umwana wanjye na njye natunguwe n’uko nabonye ansanze mu rugo! Nta makosa muziho pe!”

Master – “Niko Djali, uwo munyeshuri wari wagize anniversaire ni nde ??”

Djalia – “Yitwa Fille! Ariko mutubabarire ntabwo tuzabyongera!”

Master – “Umva mbese, reka muhamagare ninsanga ubeshya ndabirukana!”

Ubwo Master yahise asohoka, Mama Djalia na Papa James basigara batwihanangiriza ngo niba tubeshya tuvuge hakiri kare bigarukire hafi, ariko natwe dukomeza kuvugisha ukuri! Ntibyatinze Master yagarutse muri bureau aho yari adusize azanye na Fille!!

Master – “Niko Fille, aba bagenzi bawe bapfukamye, n’uwo uhagaze muherukana ryari?”

Fille – “Aba ntabwo mbazi, nako turigana!!”

Master – “Uuuuuh ngo ntabwo ubazi? Ariko noneho niba ari ubwoba, niba ariki sinzi??! None se ko nkubajije igihe muherukanira ukanyibwirira ko utabazi? Witinya mbwira nta kibazo, icyo dushaka ntabwo ari uguhana ahubwo ni ugukosora!”

Fille – “Nyine duherukanaaa! Reka numve ra!”

Mama Djalia – “Ese disi ko ufite ubwoba, humura ntacyo bagutwara wowe vugisha ukuri!”

Fille – “Duherukana ejo!”

Master – “Uuuuh, ejo kandi bari batashye!!”

Fille – “Eeeh, nari nibeshye, duherukana ku cyumweru.”

Master – “Ku cyumweru se nta muntu uzi wagize anniversaire??”

Fille –  “Ni jyewe!”

Master – “None se ko utatumiye bagenzi bawe?”

Fille – “Narababuze!?”

Master – “None se yabereye he?”

Fille yaracecetse gatoya, aba aravuze!

Fille – “Nyine yabereye hariya muri class!”

Master – “Iyabereye kwa Eddy se na yo si iyawe?”

Fille  arongera araceceka gato! Hashize akanya.

Fille – “Oya iyanjye yabereye mu kigo!”

Master – “Ni nde wayijemo se?”

Fille –  “Uuuuh, none se nako ntabwo nababonye kubera ko nari nishimye cyane!”

Master – “Reka nze mbaze Animatrice wenda uko biri kose ashobora kuba abizi!”

Fille ubwo yatangiye gutitira abura uko yifata !

Fille – “Mumbabarire ntabwo navugishije ukuri, nabeshye !”

Master – “Umva mbese! Uratinyuka ukabeshya abantu bakuru nta n’isoni! Ngaho vugisha ukuri se nyine!”

Fille – “Rwose ni jye navuze ko bagiye hariya muri centre kwa Eddy, nagira ngo babafate kuko ntari nishimiye ko nari maze gusebera imbere yabo!”

Master – “Kare kose se? Ubwo se nta soni ufite! Uratinyuka ukikunda, ugatanga abandi bana kandi nawe wari uri mu makosa!?”

Fille – “Oya rwose mumbabarire ntabwo nzongera na njye nabitewe n’umujinya nari mfite!”

Master – “Ntabwo dushaka kumenya icyateye uwo mujinya wawe twashakaga kumenya niba bano bana bavugishije ukuri, ngaho ba ugiye, ibyawe ndabisuzuma nitonze!”

Ubwo Fille yagiye asaba imbabazi natwe dusigara aho !

Master – “Ngaho muhaguruke!”

Twese, “murakoze!”

Master – “Wenda bano bana kuba barababwije ukuri ni byiza! Ni na yo mpamvu basinyira amanota 10 ya conduite yo kuba baratorotse ikigo!”

Papa James – “Urumva sha James! Ko udasaba imbabazi se?”

James – “Mutubabarire ntabwo tuzongera!”

Mama Djalia – “Nyakubahwa Directeur, rwose mu bababarire dore byose basa nk’aho bagendeye mu kigare cya mugenzi wabo n’ubwo bitabahiriye!”

Master – “Ngiriye mugenzi wanyu babakuyemo! Ngaho ntimuzongere! Ariko wowe sha Eddy urasigara hano ndagushaka!”

Papa James – “Ni uko ni uko Directeur, rwose aba bana ni ukujya mubaturebera naho ubundi imyaka yabo nawe urayizi!”

Mama Djalia – “Urakoze guca inkoni izamba, ariko muko, ntuzangarure hano, urumva!!?”

Djalia – “Ndabyumva!”

Twese “murakoze!”

Ubwo papa James na Mama Djalia barasohotse na ba James barakurikira jyewe nsigara kwa Master!

Master – “Niko se sha wa mwana we, ibi ni ibiki utangiye kwishoramo!? Uzi ukuntu waje hano nta kintu ufite nkakwemerera kwiga, none aho umariye gutera intambwe utangiye kwimenyekanisha mu banyamakosa mu kigo! Ubu se koko urumva uzarangiza?!”

Jyewe – Master, mumbabarire ni ubwa mbere n’ubwa nyuma bibaye, ariko sinzongera!

Master – “Naho se sha, uriya mubyeyi utwaye umwana we, nta hantu muziranye!?”

Jyewe – Oya, oya pe! Nta hantu muzi, naba mbabeshye!

Master – “Uuuuh, none se buriya ni gusa? Umuntu wakubajije amazina y’ababyeyi bawe se, ubwo urumva atari muri bene wanyu!?”

Jyewe – Jye nta mwene wacu ngira naba mbeshye pe!

Master – “Ahari wenda yakwitiranyije ntawamenya! Ngaho genda rero kandi bibe ubwa mbere n’ubwa nyuma nkubonye mu ikosa, niwongera nzahita nkwirukana!”

Jyewe – Murakoze cyane Master!

Ubwo nasohotse hanze nsanga Patty na Jules bantegereje kubera ko James yari akivugana na papa we, mba ndabasuhuje  mbabwira ko umubyeyi Master aciye inkoni izamba!

Jules – “None se man ko Kabebe we atashye bigenze gute?”

Jyewe – Sha nyine……… nababwiye byose uko bimeze!

Patty – “Yoooh, Eddy, ya maso meza yajyaga akureba koko aragiye? Wihangane nta kundi ni ibyanditswe bisohoye mu maso yawe, gusa nanjye ndumva mbabaye kabisa! Ndetse n’ikigo cyose gikwiye kubabara, kuko duhombye umwana w’imico myiza wari kuzadufasha guhindura abandi nka ba Fille!”

Patty yambwiye ayo magambo numva koko nanjye hari imbaraga zimvuyemo, numvise hari icyo nari narategereje gihebye ariko na none byanyeretse ko Kabebe yari umwana w’imico myiza, ndetse ko  usibye jyewe gusa hari uko yishimirwaga birenze! Ubwo nahise nicara ku gatebe kari aho hafi numva  ibintu byose mbyanze, ako kanya James aba araje asuhuza Patty na Jules na we atangira kunyihanganisha bya bindi bye! Baba barasonnye,  ubwo tuva aho twerekeza refectoire  noneho ba Pattty na bo baje kuri table yanjye na James dutera stories nke zitwibagiza mood twari turimo, dusoje turasohoka twigira ha handi kuri basket tuba tuganira bisanzwe! Amasaha yo kujya class ageze twerekezayo!

Ubwo twarasomye cyane tubishyizeho umutima nta guhagarara, reka jye sinahumbyaga byageze saa kumi n’imwe amasaha yo gutaha numva nkibishaka, ndasohoka ngeze hanze njya kureba James ngo mubwire ko ntashye,  ndi mu nzira ntangirwa n’uwari doyenne wacu, yari umukobwa ubyibushye cyane, w’inzobe  ku buryo hari benshi bagira ngo ni umu mama! Kuko na njye ndabyibuka nkigera mu kigo nabajije James ngo uriya mu mama yiga mu wa kangahe, aranseka ambwira ko ari umwana birantangaza!

Ubwo amaze kuntangira, yaransuhuje bisanzwe !!

Doyenne – “Bite se?”

Jyewe – Ni sawa tu!

Doyenne – “Wanshakiye umuntu wiga muri construction se?”

Jyewe – Na njye niho niga!

Doyenne – “Wambwiriye umusore  witwa Eddy se akaza ko mushaka!”

Jyewe – Eeeeeeh, ni jyewe, kandi ndabizi ko ari jyewe, gusa nta wundi twitiranwa !

Doyenne – “Eeeh mbega chance! Uzi kujya gushaka umuntu ugahita umugwaho!”

Jyewe  – Eeeeh aba Doyenne erega muba mukaze !!

Doyenne – “Reka sha nta mikarire ya njye ndi nkamwe mwese!”

Jyewe – Wapi ntawakwisumbukuruza kuri wowe ngo ahagarare aho muba muri!

Doyenne – “Ahhhh, ahubwo reka tube tubiretse hari ubutumwa bwawe mfite!”

Jyewe – Eeeeh ngo ubutumwa!?

Doyenne – “Ko utangaye se?”

Jyewe – Ndumva byo bintangaje! Ni ubwa mbere nabona ubutumwa bunsanga ku ishuri!

Doyenne – “None se nta n’aho ukeka bwaba buvuye…………..!?”

Ntuzacikwe na Episode ya 20…………………….

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Mbega noneho wowe ubu ko ari agace gatoya cyane koko

    • Akandi sha bigezaho biteye amatsiko byo

  • Oya Eddy rwose garuka utubwire suite rwose

  • Mana we gusa suzabwireko PAPA KABEBE ariwe wishe papa eddy muri babagabo 3 bazanye eddy ari agahinjya bibi yatubwiye kuko byaba bigoye kubyumva ni ukuri gusa bibaho tubaho kubwo kwiga muri iyi si kbsa gusa eddy menyako icyawe ntaho kijya nimba Kabebe yari uwawe Imana izabahuza

  • ubutumwa se si ubwa Kabebe da!? arko c nigiki gitumye papa we ahita amuvana kuriryo shuri. next episode plz

  • Amatsiko.com

  • Koko mwaduhaye akandi ka episode,iminsi 2 irashize cg murashakako tuzapfa kubera amatsiko!!!

Comments are closed.

en_USEnglish