Nubwo yatsinze ibitego 3 mu mikino 3, Sugira aracyafite ibyo kwiga- Ibenge
Sugira Ernest rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akomeje kwitwara neza muri AS Vita Club yo muri DR Congo. Amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino itatu, ariko umutoza we Florent Ibenge abona agifite ibyo gukosora.
Kuri iki cyumweru tariki 9 Ukwakira 2016, hakinwaga umunsi wa gatatu wa shampiyona ya DR Congo, Lina Foot. AS Vita Club yatsinze 1-0 SC Rojolu Lukaku yo mu mujyi wa Kinshasa.
Muri uyu mukino, Sugira Ernest yinjiye mu kibuga ku munota wa 68 asimbuye uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Taddy Etekiama Agiti uzwi nka Birori Daddy.
Nyuma y’iminota itandatu (6) gusa Sugira Ernest yinjiye, yatsinze igitego ku mupira yahawe na Oumar Sidibe. Ari nacyo gitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa AS Vita Club, Jean Florent Ikwange Ibenge yabwiye itangazamakuru ko uyu rutahizamu agifite ibyo kwiga.
“Ni rutahizamu mwiza. Afite ubushobozi bwo kuzakomeza gutsinda ibitego byinshi na nyuma y’ubu. Ariko aracyafite byinshi byo gukosora no kwiga muri shampiyona yacu. Imbaraga z’umubiri ni kimwe muri ibyo. Turimo gukora imyitozo ku buryo yajya ku rwego rwo kujya akina iminota myinshi mu minsi mike. Ubu biracyamugora. Gusa ubuhanga bwe nta ubushidikanyaho.” – Florent Ikwange Ibenge
AS Vita Club iyoboye urutonde mu gice cy’uburengerazuba, muri Lina Foot n’amanota icyenda (9) mu mikino itatu. Ikurikiwe na Shark XI FC yo mu mujyi wa Kinshasa ifite amanota atandatu (6).
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nguko .icyo nicyo tuzira conditions physique abakinnyi bacu ntayo bagira rwose
Yes conditions phyisique.
Ariko ntahagaze nabi da