Igihe maze mu muziki si uko ntashaka kurenga urwego ndiho- Auddy Kelly
Auddy Kelly Munyangango umuhanzi ukora injyana ya RnB unagerageza kuyisanisha na gakondo, ngo imyaka amaze mu muziki si uko adashaka kurenga urwego ariho. Ahubwo n’ibintu bitegurwa.
Kuba hari umuhanzi uza agahita amenyekana ndetse haba n’undi ukora umuziki imyaka n’imyaka ariko atarenga umutaru, Auddy asanga ari uko akenshi biterwa n’uburyo yamenyekanyemo.
Ati “Gukora umuziki igihe kirekire utava ku rwego runaka ngo ujye ku rundi, si uko biterwa n’ubuswa. Ahubwo biterwa n’umwanya ubiha cyangwa se n’imbogamizi runaka”.
Avuga ko benshi mu bahanzi bakunzwe ubu mu Rwanda badakora umuziki ku bw’imbaraga zabo gusa. Kuko hari amaboko barimo.
Kuba hari amazu ‘Labels’ agenda afasha abahanzi kumenyakanisha ibikorwa byabo, ari byiza ku ruhande rumwe ku rundi bikaba byatera imbogamizi ku batazifite.
Kuko icyo gihe wawundi udafite umushyigikiye nta hantu azahera amenyakanisha impano ye mu gihe nta buvugizi afite bumugerera ku itangazamakuru.
Yakomeje abwira Umuseke ati “Njye navanze amasomo n’umuziki. Gusa naje gusanga ari ibintu bitavangwa na gato. Gusa nshima Imana ko ubu mfite umwanya uhagije wo gukora umuziki wanjye kuko amasomo nayarangije”.
Ku bijyanye n’umubano we na Jody Phibi, yavuze ko ibyo bisa n’ibiri ku ruhande muri gahunda afite muri iki gihe zo gukora umuziki.
https://www.youtube.com/watch?v=lUEVeeWuJFo
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW