Digiqole ad

Byemejwe ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze

 Byemejwe ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze

Urubuga rwa Internet (www.king-kigeli.org) runyuzwaho amakuru y’uwari umwami wa nyuma w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa rwemeje ko uyu mwami yatanze mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, agwa mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze nyuma y'imyaka 55 mu buhungiro.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze nyuma y’imyaka 55 mu buhungiro.

Uru rubuga rukavuga ko ibijyanye n’imihango yo kumushyingura n’ikamba ry’ubwami bw’u Rwanda bizatangazwa nyuma kuko hakiri ibiganiro biri gukorwa.

Umwami Jean-Baptiste Ndahindurwa “Kigeli V Ndahindurwa” yavutse Tariki 26 Kamena 1936, aza kwima ingoma mu 1959 nyuma yo gutanga kwa mukuru we Mutara III Rudahigwa (waguye i Bujumbura mu Burundi), bombi ni abana ba Yuhi V Musinga.

Kigeli V Ndahindurwa yatanze afite imyaka 80, muri yo igera kuri 55 yayibayeho mu buhungiro hirya no hino.

Mu minsi ye ya nyuma, Kigeli V yari asigaye afite abajyana bihariye batatu bamufashaga kugenda mu bihugu binyuranye by’Iburayi na Amerika y’Amajyepfo ahura n’imiryango y’Abami bagenzi be ikiriho, ndetse anakusanya inkunga yo gushyigikira umuryango we yise “King Kigeli Foundation”, ishyigikira umuco nyarwanda ndetse igatanga ubufasha kubababaye (nk’uko bigaragara ku rubuga rwe).

Kigeli V Ndahindurwa yatanze nta mugore afite cyangwa abana bazwi, ari nabyo bituma hibazwa niba azasimburwa cyangwa ikamba ry’ubwami bw’u Rwanda rirangiriye aha.

Kigeli V Ndahindurwa yatangiye mu buhungiro.
Kigeli V Ndahindurwa yatangiye mu buhungiro.

Umukambwe Ezra Mpyisi babanye ari mu gahinda

Umukambwe Pasiteri Ezra Mpyisi wabaye umujyanama w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, aravuga ko ubu ari mu kiriyo nyuma y’urupfu rwe.

Mpyisi wasaga n’ubabaye cyane, mu kiganiro yagiranye na City Radio muri iki gitondo yavuze ko ari mu kiriyo nk’uwapfushije umubyeyi.

Hari aho yagize ati “Urambaza ngo nakiriye nte urupfu rwa Kigeli, wowe ukora iki iyo So yapfuye?…Na njye ndi mu kiriyo.”

Abajijwe aho yifuza ko Umwami babanye yatabarizwa (gushyingura umugogo/umurambo w’Umwami), Mpyisi yavuze ko atariwe ukwiye kubibazwa, ngo ibyo bibazwa abahindiro.

Yagize ati “Urambaza ibya Kigeli ntari umuhindiro, ndakubwira iki?…Wasebye. Jya kubibaza abahindiro. Ko ndi umugaragu we ndi umuvandimwe we? Uranshyira mu bintu ntafitanye ihuriro na byo.”

UM– USEKE.RW

28 Comments

  • Ngo ikamba? Uzi ko bya bintu ari hatari!Arariha uwuhe Muhindiro ra?

    Iyo fondation yo ngira ngo yamufashaga kubona uko nawe abaho kuko ntiwafasha abatishoboye nawe uri umwe muri bo.

    Naho Pastor Mpyisi we rwose ndamwemeye ni umuntu w’umugabo cyane ugendeye ku bisubizo yahaye abo bahungu bamubazaga, wenda bashaka no kumva akamuvamo no kumuta mu mitego! Ngira ngo Abahindiro bumvise….

    • Kalisa uri umuntu wumugome nta kindi navuga.Abatekereza kimwe nawe banga ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda kandi ntimufasha abanyarwanda gutera iyo ntambwe.

  • Ni inkuru ibabaje ariko nyine ntakundi tugomba kubyakira. Gusa ikimbabaje kurushaho ni ukuntu yiziritse umukanda akaba atabarutse kumyaka mirongo inani atarashatse kdi numvishe na Ezra Mpyisi yari abishyigikiye ngo byari mumigenzo yacyami.

  • Birababaje kumenya ko umuntu avukira mu mahanga agapfira mu mahanga! Birasaba kubivugaho byinshi cyane. Amateka ya Jean Baptiste Kigeli V NDAHINDYRWA ntareba bahindiro gusa ahubwo arareba abanyarwanda kuko mu bitekerezo bye byose ntibyibandaga ku bahindiro gusa ahubwo byibandaga ku gihugu; Ndi Umwami w’abanyarwanda ndi umubyeyi w’u Rwanda.

    Pasiteri Mpyisi Ybabaye koko wumvise ibisubizo bye, Ndi umugaragu we si ndi umuvandimwe we….. Umugaragu w’abanyarwanda

    Mboneyeho uyu mwanya wo kwihanganisha igisekuru ndetse n’ihanganisha abanyarwnda bose bashoboye kuganira nawe ndetse nanjye ndimo

    Birababaje ariko Rurema imwakire mu mwanya we nkuko buri wese afite umwanya we

    Dukomere

    Ntarugera François

  • Ko mwatinze gutangaza iy’inkuru? Mwari mwatinye iki? Musigaye mwarasubiye inyuma kuburyo mushiraho inkuru imaze iminsi ibiri yarasomwe ahandi?!!

  • Ba Bantu Bandika comments zipfuye Barihe ???

    Ubu nuyu ngo Ni Kagame?!?!

    Gusa Ntago atanze Kuko nta Ngoma Yari Afite..

    U are just a part of our History!!
    May God 4gives You Mwami,,

    • Uri Rupaca koko!!!!

    • Rupaca icyo wisabira bakiguhe!

  • Hahaaa ariko namwe murasetsa rwose, Kigeli se ubu yari umwami uganje w’ikihe gihugu koko ? Ndahindurwa yakomeje kwizirika ku kahise ananirwa kwakira ko ibihe bihinduka (vuba). Ubu yemeraga ko u Rwanda ari Repubulika, ariko agakomeza akumva ko yaba umwami muri iyo Republika ra !

    Nagende aruhuke iby’iyi si, gusa agiye atagejejwe imbere y’inkiko ngo abazwe abantu yicishije muri 1959, bamwe imiryango yabo iracyahari.

  • Umwami Imana imwakire yiziritse umukanda kweli. None aguye ishyanga.

  • Ariko muribuka mu 1990 nyuma gato y’igitero cyo kubohora u Rwanda; Ubutegesti bwa Habyara bukwiza ibinyoma ngo Inkotanyi zigaruye ingoma ya cyami, bukavuga ko Kigeli V azarongora umwana w’umukobwa witwaga Assumpta Karangwa kandi ubukwe bukabera muri ya nzu yo haruguru ya péage bavuga ko ari ya Rwigara? Icyo gihe Assumpta afungwa mu byitso aratotezwa arababazwa bidasanzwe ari ibyo azira ;ku bwa amahirwe aza gufungurwa hamwe n’abandi, aguma iwabo birumvikana ko atashoboraga gusubira ku kazi muri ORINFOR umwihariko w’abari bafite amatwara ya CDR gusa gusa, bigeze muri 94 Assumpta yashakiwe kubura hasi kubura hejuru yitwa umugore wa KIGELI kugera bamubonye bakamwicira i Nyamirambo muri génocide???Iyi nkuru ni yo itumye nibuka ubugome ndengakamere n’amashyari karande by’ingoma ya HABYARA Imana izabibabaze!!!

  • TRÈS ATTRISTÉ EN TOUT CAS …. Njye uyu niwe mwami nemeraga

  • RIP Rka turebe Amaherezo y,ubwami umuco n,amateka nahazaza

  • Ko numva abanyarwanda benshi basigaye barayobotse radio zo hanze ra? Iyi débât iri hano ntabwo yabereye muri ondes zo mu rwa Gsabo..zirabera hanze.

  • Burya mu buzima ikintu bita”mythes” ni kibi cyane. Uyu mwami aguye ishyanga kubera gushingira ubuzima bwe kuri mythes gusa. Iyo impinduka zaje ni ngombwa kujyana nazo ndetse no guhindura uko tubona ibintu tutitaye ku kuba hari ibyo twishyizemo cyangwa twashyizwemo twibwira ko uko “kuri” kudashobora guhinduka. Nyuma y’imyaka ingana gutya ukareba n’uburyo sosiyete nyarwanda yahindutse sinkeka ko ubwami bwajyaga gushoboka mu Rwanda.Byongeyeho ko n’ishyaka riri ku butegetsi ridashyigikiye ibitekerezo byo kugarura ubwami mu Rwanda. Ariko Kigeli n’abajyanama be bakomeje kugendera kuri mythes banga guhuza n’ibihe tugezemo ngo aha bafie isezerano ko ubwami buzagaruka mu Rwanda. Ibi binyibukije abayoboraga u Rwanda muri za 1990 aho kugirango babone ko nyuma y’imyaka 30 bayobora igihe cyari kigeze ngo bahindure politike bareke gukomeza kwimika akarengane, ivangura, icyenewabo n’igitugu ahubwo bashyireho demokarasi nyakuri na Leta igendera ku mategeko(Etat de droit/ Rule of Law)bakomeje kwibeshya na za mythes z’uko bahagarariye rubanda nyamwinshi kandi ko Revolisiyo ya ruband rugufi yo muri 1959 yatanze igisubizo cya burundu ku bibazo by’igihugu ko bityo ibyo bihagije kuba byabagumisha ku butegetsi kabone nubwo nta mavugurura agaragara bakora. Uku kwari ukwibeshya gukomeye kuko sosiyete nyarwanda n’ibibazo by’igihugu byo muri za 1990 byari bitandukanye cyane n’ibyo muri 1959. Ariko kubera za mythes zihuma kensi amaso y’ abantu babuze ubushishozi n’ubutwari bwo guhangana n’ibibazo bafatiye ku gihe bari bagezemo. Ingaruka twese nabo barimo twarazibonye. Twrinde kuba imata za mythes tugendane n’ibihe kandi dukore impinduka aho bigaragara ko zikenewe tudategereje kwigishwa n’amateka.

    • What about today’s ? Urakoraho ukababwa ?

      • @ Manzi: Ntabwo ku birebana n’ibyubu nkoraho ngo maze mbabwe ahubwo naheraga ku mateka nerekana uburyo mythes ari ikintu kibi haba ku giti cy’umuntu cyangwa ku rwego rw’igihugu. Ni yo mpamvu nashoje ntanga inama igira iti:”Twirinde kuba imbata za mythes tugendane n’ibihe kandi dukore impinduka aho bigaragara ko zikenewe tudategereje kwigishwa n’amateka”

    • Uyu jean ahuraguye ibintu byinshi ariko na na rimwe ibyo ashinja ubundu butegetsi bwayoboye abanyarwanda abuhuza n’ubwubu.Ndabona ashobora kuba yarasomye amateka y’igihugu niba atarabibwiwe kimwe na za runari, parmehutu,mrnd na FPR,Uprona,MPR ibintu byimika ishayaka rukumbi uyoboka utariyoboka…Imana irinde u Rwanda iruhe amatwara yo gusimburana kubutegtsi nta maraso amenetse.

      • @ Kagaju, tujye tumenya kujya impaka tudatukana. Ntabwo mpuragura(guhuragura); ibyo ni igitutsi kandi si byiza. Natanze ingero zabayeho mu mateka keretse iyo uzivuguruza. Kuvuga ngo hari ibyo nshinja ubutegetsi bwabanje simbihuze nibyubu, ndakeka ko natanze inama reba agace gasoza inyandiko yanjye aho ngia nti: “Twirinde kuba imbata za mythes tugendane n’ibihe kandi dukore impinduka aho bigaragara ko zikenewe tudategereje kwigishwa n’amateka”. Icyo utumva aho ni iki?

  • Igihe ni kibi, hagakurikiraho imyaka nayo ni mibi, naho ubundi ikiremwa cyakakoze byinshi, ariko imyaka irashira, igihe kikagera imigambi nibyo wahihibikaniye bikarangira. Gusa Imana izi byinshi kuri twe.

  • OYA Abanyarwanda tugomba gukora uko dushoboye kose umugogo wumwami wacu kigeli ugatabarizwa i rutare kuri nyinawimana agasanga abandi . Nibitunanira muzaba mureba akazakurikira!abavuga ko atakagommbye kwitwa umwami kandi ntagihugu afite ! abo bose mugomba kumenyako yimitswe akaba umwami wurwanda .

    • Imihango y’ubwiru ijyanye no kwimika umwami yakozwe ryari, ikorwa na bande kandi hehe ? Waduha evidences zo kwimikwa kwe nk’umwami wamye, uganje, wimye ingoma ? Mujye muvuga ibyo muzi neza.

  • MWAGIYE MUCECEKA KO KARANDE YO KUGWA KUGASI ARIYO YIBASIYE UMURAYNGO W’ABAMI, REBA SE MUSINGA YAGUYE KONGO (KUGASI), UMUHUNGUWE RUDAHIGWA(I BURUNDI) KUGASI, KIGELI (AMERIKA)KUGASI, AHUBWO NUG– USENGA UMUNTU WESE UZIKO AFITE IYOKARANDE YABANTU BAGUYE ISHYANGA KUGASI UGACIKA NAHUBUNDI NTAHO MWACIKIRA UWO MUDAYINONI CYANGWA IYO KARANDE, KDI NTABWO BIPFA GUSHIRA NUGUHAGURUKA MWESE UKO MURI UMURYANGO MUKAW– USENGERA NIYO NAMA NABAGIRA NAHUBUNDI MURARUHIRA UBUSA NABANDI NIHOBAZAGWA MUDASENGEZE NUKWIHANGANA

  • MWAGIYE MUCECEKA KO KARANDE YO KUGWA KUGASI ARIYO YIBASIYE UMURAYNGO W’ABAMI, REBA SE MUSINGA YAGUYE KONGO (KUGASI), UMUHUNGUWE RUDAHIGWA(I BURUNDI) KUGASI, KIGELI (AMERIKA)KUGASI, AHUBWO NUG– USENGA UMUNTU WESE UZIKO AFITE IYOKARANDE YABANTU BAGUYE ISHYANGA KUGASI UGACIKA NAHUBUNDI NTAHO MWACIKIRA UWO MUDAYINONI CYANGWA IYO KARANDE, KDI NTABWO BIPFA GUSHIRA NUGUHAGURUKA MWESE UKO MURI UMURYANGO MUKAW– USENGERA NIYO NAMA NABAGIRA NAHUBUNDI MURARUHIRA UBUSA NABANDI NIHOBAZAGWA MUDASENZE NUKWIHANGANA

  • UMWAMI NI YESU SHA!

  • UMWAMI NI YESU SHA WE WATANZE AKAZUKA AHHA!

    • Arko se ubwo Fierdinand Yesu na Kigeri bari abami bikintu kimwe koko utatubeshye?? tandukanya kwizera no uyobora

  • iduha ubuzima tutayibusabye, ikabwisubiza itabanje kutubaza

Comments are closed.

en_USEnglish