Itsinda ‘Truth Friends Family’ ryo mu Itorero ry’ abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bari gutegura igitaramo cyo kumurika album y’indirimbo zabo zihimbaza Imana, kizabera mu ntara y’Amagepfo ahazwi nk’i Ruhande mu karere ka Huye, muri Kaminuza y’u Rwanda. Iki gitaramo cyo kumurika album ya mbere y’indirimbo z’amajwi n’amashusho yitwa ‘Buhungiro’, n’indi ya Gatatu y’ indirimbo z’amajwi […]Irambuye
Mu mudugudu wa Bikingi, mu kagari ka Kijote umurenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu hateye icyorezo cy’indwara y’iseru yibasiye abana n’abantu bakuru. Ku kigo nderabizima cya Bigogwe bamaze kwakira abarwayi bagaragaza ibimenyetso 35 muri bo batanu bamaze kwitaba Imana. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC ishami rishizwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo bavuga ko iki cyorezo […]Irambuye
Muri Banki y’Abaturage ya Gisenyi umukozi yibye amafaranga agera ku madolari 115 000, arabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda muliyoni 92, aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’iri shami rya Banki y’Abaturage ya Gisenyi yavuze ko hagikusanywa ibimenyetso. Harakekwa ko byabaye kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2016, ariko amakuru yatangiye gusakara kuri uyu wa kabiri. Uyu […]Irambuye
*Ubwo yahungabanaga, Mbarushimana yasabye ko yamuha ‘Papier mouchoir’ akihanagura, *Umutangabuhamya yavuze ko yiboneye uregwa ayobora ubwicanyi, *Dr Leon Mugesera yatanzweho urugero… Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yaorewe Abatutsi, kuri uyu wa 18 Ukwakira, Umutangabuhamya wacitse ku icumu yahuye n’ihungabana ubwo yashinjaga uregwa. Uyu mutangabuhamya yavuze ko yabonye […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, ku Kigo Ngororamuco cya Rukomo “Rukomo Transit Center”, ababyeyi banyuranye basubijwe abana babo bari barafashwe nk’inzererezi, ariko basinya amasezerano ko bagiye kubitaho ntibazongere kubacika. Amasezerano yakozwe hagati y’ababyeyi b’abana n’ubuyobozi bw’Akarere hagamijwe guhwitura ababyeyi badakurikirana uburere bw’abana babo, dore ko ngo mu minsi iri imbere hazajya hahanwa ababyeyi aho guhana abana. […]Irambuye
Nyuma y’aho mu karere ka Ruhango hubakiwe ikigo cy’urubyiruko kikaba kimaze imyaka itatu kitarafungura imiryango, bamwe mu rubyiruko rwo muri aka karere bavuga ko kuba inzu bagenewe idakora, ngo ni imwe mu mbogamizi bagihura na yo ituma badahura ngo bungurane inama banidagadure. Ugeze ahari inyubako yagenewe urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango izwi nka (Maison […]Irambuye
Umuyobozi w’ibiro bishinzwe uburezi muri kiliziya Gatulika mu Rwanda, Padiri Janvier Nduwayezu avuga ko inzira ikiri ndende mu kugera ku ntego z’ireme ry’uburezi kuko bukirimo ibibazo byinshi bishingiye ku bumenyi butangwa, n’ibikorwa remezo by’amashuri. Kuri uyu wa Gatatu, abayobozi b’amashuri ya kiliziya Gatulika barahurira hamwe kugira ngo biyibutse uruhare rwa Kiliziya mu kuzamura ireme ry’uburezi. […]Irambuye
Abakoresha umuhanda Ruhango, Buhanda, Gitwe, bavuga ko ubateye impungenge zikomeye kuko utameze neza, kandi ari umuhanda nyabagendwa ukenerwa na benshi, bagasaba ko wakorwa mu rwego rwo korohereza abawukoresha. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois avuga ko iki kibazo bakizi bari gushaka uko bawukora. Abagana ku ivuriro rya Gitwe, abacuruzi bakorera Ruhango Gitwe n’abandi bakoresha uyu […]Irambuye
Umukinnyi mushya wa APR FC Innocent Habyarimana, ngo ababajwe cyane no kudatangirana Shampiyona na bagenzi be ngo ashimishe abakunzi b’ikipe. Shampiyona y’u Rwanda 2016-17 yatangijwe ku mugaragaro mu mpera z’icyumweru gishize. APR FC yatsinze Amagaju 1-0 mu mukino ufungura, cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana kuri “free kick” yateye neza. Mu bakinnyi bashya APR FC yaguze mu […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, inzego z’umutekano zarashe umwe mu bajura batatu bari bagiye kwiba Umurenge SACCO w’Umurenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Sebarinda Frederic yabwiye Umuseke ko byabaye mu masaa Sita z’ijoro. Ngo abajura bagera kuri batatu baje burira urugo rwa SACCO, umwe ajya gucukura munsi […]Irambuye