Digiqole ad

Rusizi: Amatiku muri Methodiste/Conference ya Kinyaga, barashinjanya amacakubiri

 Rusizi: Amatiku muri Methodiste/Conference ya Kinyaga, barashinjanya amacakubiri

Bishop Kayinamura Emmanuel uyobora Methodiste mu Rwanda no muri Uganda

Umuzi w’iki kibazo uhera ku bari abayoboke b’Itorero Methodiste muri Conference ya Kinyaga, bigometse kugera aho benda kurwana n’Aba Pasiteri, nyuma yo kwirukanwa bagenda bavuga ko itorero ririmo abantu bigisha amacakubiri yo “Kwanga Abatutsi”. Ubuyobozi bw’Itorero buhakana ibivugwa bukanavuga ko bwiyemeje kujya mu nkiko igihe bwa burezwe.

Bishop Kayinamura Samuel uyobora Methodiste mu Rwanda no muri Uganda
Bishop Kayinamura Samuel uyobora Methodiste mu Rwanda no muri Uganda

Uwitwa Miruho Pontien, Nyirahagenimana Consolee na Marceline Nyiransabimana bari abayobozi ba Chorale Slowamu ni bo bavugwaho ko ari nyirabayazana mu kibazo cy’amakimbirane kimaze igihe kivugwa mu Itorero Methodiste/Conference Kinyaga.

Bamwe mu Bakirisito bari mu itsinda riyobowe n’aba bantu batatu bivugwa ko ryigometse ku Itorero basabye imbabazi z’amakosa yo gusebya no kwandagaza itorero yakozwe n’aba bari abayobozi ba Chorale, bemera gukurikira imirongo ngenderwaho mu idini no kwemera ibyasabwe n’itorero.

Aba bavuga ko barimbaga muri korari Silowamu, baza gusabwa kwivanga n’abandi baririmbyi kugira ngo umubare w’amakorali ugabanuke, uve kuri arindwi ugere kuri atatu.

Bitewe n’uko iyi Chorale Silowamu yari ifite gahunda yo gushyira hanze indirimbo nshya, abari abayobozi bayo batatu, byatumye ngo bagumura abandi, kuko bo bashakaba ko izo ndirimbo zakwitwa iza Chorale Silowamu hanyuma bakabona kwivanga n’abandi.

Indi mpamvu yo kwanga kwivanga mu bandi, ni impungenge zari zishingiye ku byuma bya Chorale byitwa ko byaguzwe n’iyi Chorale Silowamu ariko batifuza ko urusengero rwazabikoresha mu gihe cyose bamaze kuvangwa n’abandi.

Aho ngo niho hatangiriye amakimbirane n’amatiku n’ubuyobozi bw’Itorero muri Conference ya Kinyaga. Abari abayobozi ba Chorale bakomeza kwigomeka kugeza aho bashaka kurwana n’aba Pasiteri, Itorero rifata umwanzuro wo kubirukana burundu kubera gutera akaduruvayo, kuko ngo bagendaga bavuga ko “Pasiteri abigisha kwanga Abatutsi”.

Aho Itorero rihagaze muri iki kibazo

Itorero rivuga ko mu myaka ishize nta na rimwe ryigeze ryigisha amacakubiri mu Banyarwanda, no mu bayoboke baryo.

Bishop Kayinamura Samuel, Umuyobozi w’Itorero Methodiste mu Rwanda no muri Uganda, akaba n’Umuvugizi waryo yabwiye Umuseke ati “Ntitwigisha amacakubiri, duharanira ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda, nta gikuba cyacitse mu itorero.  Ntabwo imyaka isaga 75 dukorera Abanyarwanda tubigisha kwegera Imana ngo niturangiza tubacemo ibice.”

Avuga ko hari abaririmbyi babwiwe kwivanga n’abandi, kubera ko urusengero rwari rufite amakorali ndwi (7), basaba ko umubare wagabanuka agasigara ari atatu (3), bamwe mu baririmbyi banga kwemera kwivanga n’abandi bahitamo kwigumura ku torero, bajya mu zindi nzego bavuga ko birukanywe, ko bamwe mu itorero bigisha amacakubiri.

Bishop Kayinamura Samuel avuga ko aba bantu bagiriwe inama mu myaka ibiri irangiye, babumvisha ko umubare w’amakorali wagabanyijwe kubera ko hari bamwe bataririmbaga.

Bishop Kayinamura agira ati: “Iyo urenganye hari inzego ziba zibishinzwe. Abo bantu batatu bazanye akaduruvayo n’ayo matiku, icyiza ni uko nta we uri hejuru y’amategeko, bazajye mu rukiko twiteguye kwitaba kuko dufite ubusobanuro buhagije.”

Avuga koi torero Methodiste riri mu rugamba rwo guteza imbere Abakristo baryo ibyo bindi byo ngo ntabwo ari byo bibaraje inshinga.

Ati “Ntabwo twavanguye abantu ahubwo twabasabye guhuriza hamwe ibyiciro mu rwego rwo kugabanya amakorari cyakora batatu ni bo bazanye amatiku kugeza n’ubwo bashatse gukubitira Pasitori ku ruhimbi, twahisemo kubirukana burundu cyakora bashobora kubabarirwa baje bagaca bugufi.”

Nsigaye Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ko iki kibazo cyatangiriye ku myanzuro y’inama ya Conference ya Kinyaga ya EMLR yafashe 2015

Ati: “Twabiganiriyeho ndetse tunahura n’abo bose bavugwa muri iki kibazo, ibindi by’ivanguramoko twabihaye Polisi irabikurikirana nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko y’igihugu cyacu kigenderaho uwagaragarwaho  n’ibyaha yabihanirwa.”

Uyu muyobozi mu karere avuga ko ibibazo by’ubwumvikane buke mu idini byajya bishyirwa mu kanama nkemuramurampaka k’idini nk’uko biteganywa n’amategeko, utanejejwe n’imyanzuro akitabaza inkiko.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Iyi nkuru ntiyuzuye aba birukanywe ko mutavuganye nabo?? Ikindi ngewe iyi nkuri nayumvise kuri Radio 1 Bahamagaye Mayor w’Akarere ka Rusizi ababwira ko iki kibazo akizi kdi ko bari kugikurikirana. Gusa wumvaga abanza kugihindura ngo ni amakimbirane mu itorero, mukanya ngo ni ivanguramoko muri make ntibisobanutse. Niyi nkuru yanyu rero ibogamiye kuruhande rumwe kuko urabona ko muri kuvuga ibyuruhande rw’itorero gusa kdi ariryo rishyirwa mumajwi muri make iyi nkuri iri biased. Mukore update muvugane nabo birukanywe kuburyo umusomyi yakora ubusesenguzi akamenya ukuri.

  • Narababwiye ko idini ari katolika ! Nta kajagari kabamwo ndabarahiye!

  • Ntabwo ari Bishop KAYINAMURA Emmanuel Ahubwo ni Bishop Samuel KAYINAMURA,
    Mukosore iryo kosa.
    Itorero Methodiste Libre mu Rwanda rirajwe inshinga noguteza imbere abanyarwanda muri rusange,ndetse nabarigize by’umwihariko.Imana rero ifashe buri wese wirengagiza nkana icyibazo afite ,agashakisha uko yacyita kugirango ashiture abantu benshi ngo bumveko byacitse.Ndashimira aba choriste bo muri slowamu basobanukiwe ko gahunda nayo aringobwa kugirango umurimo w’IMANA uterimbere.

  • Ndumva ntaho ibogamiye soma igika cya 2 gusa bose bahawe ijambo ibyo gukurikirana byose birimo ahubwo aba bazanye amatiku birukanywe kuko nubundi ntamahoro y’abanyabyaha uyu muyobozi w’iyi korari ndamuzi ngewe ntabwo yarenganye kuko iyo wirukanywe mu itorero ufite uburenganzira bwo kujya murindi dini ese hari izindi nyungu bakura mu kuririmba impande zose ndumva zarahawe ijambo kuko bamwe basabye imbabazi mu iteraniro ryabo ese warenza ho iki aho umwe yavuze ngo nasebeje umurimo w’Imana

Comments are closed.

en_USEnglish