Digiqole ad

Kimisagara: Umugabo yicishije agafuni mugenzi we bapfa umugore

 Kimisagara: Umugabo yicishije agafuni mugenzi we bapfa umugore

Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge Wa Kimisagara, Akagari Ka Kamuhoza, Umudugudu wa Karama, umusore witwa Uwimana Valens ufite imyaka 28 y’amavuko, arakekwaho kwica uwitwa Hakorineza Fulgence amukubise agafuni mu mutwe.

Amakuru atugeraho aravuga Uwimana Valens yishe Twizeyimana Fulgence w’imyaka 24 y’amavuko amuhora ko ngo yamusambanyirije Umugore witwa Uwamurera Rachel, ndetse ngo akaba yamwigambagaho ko bambyaranye umwana.

SP Hitayezu Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ubu bwicanyi bwakozwe kuri iki cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016, mu masaa mbiri z’ijoro.

Ati “Amakuru dufite ni uko bahuriye mu kabari, hanyuma ngo Hakorineza yigamba kuri Uwimana Valens amubwira ko basangiye umugore, yahise agira uburakari muri uko guterana amagambo arasohoka, azana agafuni akamukubita mu mutwe ahita yitaba Imana.”

Hitayezu akavuga ko ubu bari mu bikorwa by’iperereza, kugira ngo tumenye icyatumye buriya bwicanyi bubaho, hanyuma Uwimana wahise afatwa ubu akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Kimisagara ashyikirizwe inzego z’ubutabera.

Ubu bwicanyi buraterwa n’amakimbirane mungo

Ubwicanyi nk’ubu bw’ubugome bumaze kuba nk’akamenyero mu Rwanda, muri iki cyumweru gusa, Rubavu, Muhanga na Kimisagara abantu bicishize abandi agafuni n’icyuma bikubiswe mu mutwe.

SP Emmanuel Hitayezu akavuga ko ubu bwicanyi buturuka ku bantu baba bafitanye amakimbirane, cyane cyane ayo mungo.

Ati “Twe icyo dukora, dusaba abaturage kuduha amakuru hakirikare kubijyanye n’ingo zibanye nabi, iyo amakuru ageze kuri Polisi hakiri kare, habaho kubagira inama dufatanyije n’inzego z’ibanze, n’izindi nzego zashyizweho zikorera ku rwego rw’umudugudu nka Komite za community Policing, umugoroba w’ababyeyi,…”

SP Hitayezu akavuga ko mu guhangana n’ubu bwicanyi, Polisi ishyize imbere cyane ubukangurambaga, kandi igakangurira abaturage gutanga amakuru hakiri kare, niba abantu bafitanye amakimbirane nko ku kabari, nyir’akabari cyangwa abaturage bakabona ko bashobora kurwana bagahita bamenyesha inzego z’umutekano ziri hafi, kugira ngo zikumire icyaha mbere y’uko kiba.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Abanyarwanda ntibari bazi kwicisha agafuni disi none bwaracyeye biraba.

    • Bari bazi MPONGANO,IMIHORO,IMISARANE,UDUFUNI NATWO NTIBATURETSE..NIBINDI NONE SATAN YARABIBONGEREYE KUKO UBUGOME BASE BAKOZE NTIBUZABASIGA AMAHORO NUBUVIVI.NIBATIHANA

      • Ba se uvuga ni bande ko tubwirwa ko ngo uwabyaye abo abanyarwanda uriya avuga ngo yitwaga Gihanga ?

  • Ni hatari

  • Siriduwili zirabamara!! Police rero inama nakugira: funga utubari twose uhereye ruhande nurangiza imfunguzo ujugunye! Hanyuma usigare uhanganye n’ibindi byaha bitari iby’udufuni

  • nihatari kabisa

  • Hakwiye policy igenga utubari naho ubundi hari abanywa nk’abiyahura kamere zigahaguruka.we need working than spending time for alcoholism

  • Yayayyaya mbega umwicanyi umugore kweli, ubu se siyari kuzashaka undi cgwa bagatandukana byemewe n’amatageko. Uyu mwicanyi ahanwe by’intangarugero ubu n’ubwicanyi ndengakamere kabsa.

Comments are closed.

en_USEnglish