Meddy agiye gukorana indirimbo na Sauti Sol yo muri Kenya
Ngabo Jobert umaze kwamamara cyane nka Meddy, ni umuhanzi w’umunyarwanda uhabwa amahirwe yo kuba yaba umuhanzi wa mbere umenyekanye ku isi nyuma yo guhamagarwa mu birori bya African Music Magazine Music Awards (Afrimma) ngo atange ibihembo.
Mu gutanga ibyo bihembo akaba ari naho yahuriye n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryanahawe igihembo cy’itsinda rikunzwe muri Afurika kurusha andi.
Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko bahise bafata gahunda yo gukora indirimbo ndetse kubera ko iryo tsinda rinafite ibitaramo bitandukanye rizakora muri Amerika rikazagaruka muri Kenya n’amashusho yayo bayikoze.
Iyi ikaba ari imwe mu nkuru yashimishije benshi mu bakurikirana umuziki w’u Rwanda cyane cyane abakurikirana Meddy.
Kuko bavuga ko ariyo ntangiriro yo kumenyekana ku isi iyo utangiye guhamagarwa mu bantu batanga ibihembo bikomeye muri Afurika unari mu marushanwa amwe n’amwe akomeye.
Uyu muhanzi ari mu marushanwa ya MTV Awards mu cyiciro cya’ Listener’s choice’, aho ahanganye n’ibindi bihangange ku rwego rwa Afurika.
Mu bo bahanganye harimo Adiouza (wa Senegal) Bebe Cool (wa Uganda) Burna Boy na Kiss Daniel (bo muri Nigeria) Den G (wa Liberia) EL (wo muri Ghana) Jah Prayzah (wo muri Zimbabwe) Jay Rox (wo muri Zambia) Kansoul (wa Kenya).
Hakaza Lij Michael (wa Ethiopia) LXG (wa Sierra Leone) Messias Marioca (wa Mozambique) Prince Kaybee (wo muri Afurika y’Epfo) Reda Taliani (wa Algeria) Saad Lamjarred (wa Morocco) Sabri Mosbah (wa Tunisia) Sidiki Diabate (wa Mali) Tamer Hosny (wo mu Misiri) The Dogg (wa Namibia) n’itsinda rya Yamoto Band (rya Tanzania).
Icyo gitaramo yatumiwemo gutanga ibihembo, byari ku nshuro ya gatatu ibyo bihembo bitangiye gutangwa. Uwo muhango ukaba warabaye tariki ya 15 Ukwakira 2016 i Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Wawuuuuu courage Meddy????????????????????????????
so flesh kbx koko iyi ishobora kub intangiriro yo kuzamuka k’umuziki nyarwanda kdi ndatekereza ko byatangiy kugaragara ubwo abanyarwand barimo gutumirwa mu gutanga ibihembo nk’ibyo!
Comments are closed.