Ku munsi wa mbere wa Shampiyona habonetsemo ibitego 17
Shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League yatangijwe ku mugaragaro. Rayon sports na APR FC zabonye intsinzi, AS Kigali, Police FC na Kiyovu Sports zitangira nabi.
Ku wa gatanu tariki 14 Ukwakira 2016, nibwo hatangijwe Shampiyona y’u Rwanda ku mugaragaro. Abenshi mu bakinnyi bashya mu makipe, bagize uruhare mu kuyashakira amanota.
Police FC yatangiye nabi. Nyuma yo kutoroherwa muri Pre season, yanatangiye shampiyona itsindwa na Rayon sports itozwa na Masudi Djuma.
Ibitego bitatu by’abakinnyi b’Abarundi; Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir watsinze bibiri, byafashije ikipe yabo kurara ku mwanya wa mbere.
Kuwa gatandatu, habaye imikino itatu. Ibitego bibiri bya Rucogoza Djihad na kimwe cya Ruhinda Faruok Saifi byafashije Bugesera FC itozwa na Mashami Vincent gutangira itsindira Kiyovu sports 3-0 i Nyamata, mu mukino witabiriwe cyane.
Kwegura k’umunyamabanga, n’ibindi bibazo byavuzwe mu buyobozi bwa Mukura VS mbere yo gutangira shampiyona, ntibyayibujije gutangira neza.
Mukura VS yatsinze Pepiniere Fc itozwa na Kayiranga Baptiste 2-1 ku Ruyenzi, aho yari yayisanze. Ibitego byatsinzwe na Niyonzima Ally, na Hakizimana Kevin.
Hafi y’i Kivu kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu habereye umukino ukomeye. Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC yahuye na Gicumbi FC yatozaga umwaka ushize, ayitsinda 3-2. Byatsinzwe na Niyonsenga Ibrahim, na Kambale Salita Gentil (Papy Kamanzi) watsinze bibiri.
Ku cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016, hakinwe imikino ine yasozaga umunsi wa mbere wa Shampiyona.
Nyuma y’imyaka itatu umutoza Sogonya Hamis Kinshi adafite akazi, yatoje umukino wa mbere mu ikipe ye nshya. Kirehe FC atoza, yatsinze Musanze FC 1-0, cyatsinzwe na Nyamugenda Fiston.
Amakipe yo mu Ntara y’Uburasirazuba yatangiye neza yose. Sunrise FC y’i Nyagatare ntiyashoboye kwakirira AS Kigali ku kibuga cyayo kuko cyahanwe na FERWAFA. Umukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali, warangiye AS Kigali ya Eric Nshimiyimana ihatsindiwe 1-0.
Mu mukino uzira igitego, Marine FC ya Nduhirabandi Abdoul Karim bita Coka, yanganyije 0-0 na Espoir FC mu mukino wabere kuri Stade Umuganda.
Abahangana bose, bararwana no gutwara igikombe gifitwe na APR FC. Iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda, na yo yatangiye shampiyona neza, itsinda Amagaju 1-0 cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana kuri Free Kick/coup frank, bituma batangira urugendo rwo kwisubiza igikombe cya shampiyona.
Uyu munsi wa shampiyona wabonetsemo ibitego 17 mu mikino 15. Kambale Salita Gentil wa Etincelles FC, Rucogoza Djihad wa Bugesera FC na Nahimana Shassir wa Rayon sports ni bo bafite ibitego byinshi, bibiri kuri buri umwe.
Abakinnyi bitwara neza buri kwezi muri iyi shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League, bazakomeza gushimirwa muri gahunda Umuseke watangije, yitwa “Umuseke Award Player of the Month”.
Umunsi wa mbere wa shampiyona:
Kuwa gatanu tariki 14 Ukwakira 2016
Rayon Sports 3-0 Police FC
Ku cyumweru 15 Ukwakira 2016
Pepiniere Fc 1-2 Mukura VS
Etincelles 3-2 Gicumbi Fc
Bugesera Fc 3-0 SC Kiyovu
Ku cyumweru 16 Ukwakira 2016
Marines Fc 0-0 Espoir Fc
Sunrise Fc 1-0 AS Kigali
Kirehe Fc 1-0 Musanze Fc
APR Fc 1-0 Amagaju Fc
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
mwaradohotse kutugezaho amakuru kugihe
Comments are closed.