Indonesia: Ku myaka 145 afite yicukuriye imva, ngo icyo asigaje ni ugupfa
Mbah Gotho wo muri Indoneziya, avuga ko amaze imyaka 145 avutse ndetse ko ari we muntu ukuze cyane ku Isi.
Uyu musaza usigaranye n’abuzukuruza n’ubuvivi, yatangaje ko icyo yifuza kuri ubu ari urupfu, dore ko amaze imyaka 22 yaricukuriye imva azi ko agiye gupfa, ariko magingo aya aracyariho.
Abana ba Mbah, n’abagore be bane bose barapfuye. Abo bava inda imwe na bo hashize igihe barapfuye.
Daily Mail, ivuga ko ibyangombwa bya Mbah bigaragaza ko yavutse ku itariki ya 31 Ukuboza 1870.
Mbah utuye mu gace ka Sragen mu kirwa kinini cya Java, akaba avuga ko gupfa ntacyo bikimubwiye
Yagize ati “Icyo njye nshaka ni ugupfa, abazukuru banjye bose barishoboye, nta we ukimpangayikishije.”
Imva ya Mbah ngo yamaze gutegurwa hafi y’aho abana be bashyinguye. Uyu mukambwe kubera kutabona ngo yirirwa yiyumvira radiyo.
Hashize iminsi kandi atangiye kugaburirwa nk’uruhinja kubera intege nke, ntakibasha kubyuka aho aryamye.
Nubwo impapuro z’amavuko agaragaza zitaragenzurwa ku rwego rw’igihugu, Mbah aramutse imyaka avuga ko afite ari yo yaba abaye umwe mu bantu bakuze ku Isi, nyuma ya James Olofintuyi wo muri Nigeria ufite imyaka 171 ndetse na Dhaqabo Ebba wo muri Ethiopia ufite imyaka 163.
Yabwiye itangazamakuru ko kimwe mu bintu byatumye aramba ku Isi ari ukwihangana. Akaba asaba abakiri bato kugira umutima wihangana kuko ari wo muti wo kurama.
UWANYIRIGIRA Josiane
UM– USEKE.RW