Digiqole ad

Umukino na Ghana wafasha Umunyarwanda kubona ikipe y’i Burayi – Migi

 Umukino na Ghana wafasha Umunyarwanda kubona ikipe y’i Burayi – Migi

Migi abona umukino wa Ghana wafasha Abanyarwanda kubona amakipe hanze.

Nubwo Amavubi yatakaje amahirwe yose yo kujya mu gikombe cya Afurika, Mugiraneza Jean Baptiste Migi asanga bazajya muri Ghana bashaka ishema ry’igihugu, no kwigurisha ku makipe y’i Burayi.

Migi abona umukino wa Ghana wafasha Abanyarwanda kubona amakipe hanze.
Migi abona umukino wa Ghana wafasha Abanyarwanda kubona amakipe hanze.

Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura umukino wa Ghana udafite kinini umaze, kuko rwamaze gutakaza amahirwe yose yo kujya mu mikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika (AFCON/CAN) kizabera muri Gabon 2017. Ghana yo yamaze kubona itike, dore ko yamaze kwizere kuyobora itsinda ‘H’.

Ubwo Umuseke wasuraga imyitozo y’Amavubi kuri uyu wa mbere, wabajije Mugiraneza Jean Baptiste ubu ukina muri AZAM FC yo muri Tanzania, intego bazajyana Ghana kandi bizwi ko nta kizere cyo kujya muri AFCON 2017.

Mu kudusubiza “Nibyo koko twatakaje amahirwe yose, kuko twatsinzwe umukino wa Maurice, n’uwa Mozambique twari kumwe mu itsinda.”

Amavubi azahaguruka mu Rwanda ajya i Accra kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeri 2016. Migi akavuga ko bazajya muri Ghana bajyanywe n’intego ebyiri gusa.

Ati “Ni uguhesha ishema igihugu cyacu bikandikwa ko u Rwanda rwigeze kwitwara neza muri Ghana. Bishobora no kuzamura igihugu cyacu ku rutonde rwa FIFA kuko ubu turi habi.”

Mugiraneza yakoze imyitozo ya mbere mu Mavubi.
Mugiraneza yakoze imyitozo ya mbere mu Mavubi.

Indi ntego ya kabiri ngo ibajyanye muri Ghana ni ukwishyira ku isoko bo ubwabo, kuko ari umukino uzaba ugaragara kuriza za Televiziyo kandi ukaba uzakurikiranwa n’abantu benshi.

Ati “Abakinnyi bacu benshi bakina mu Rwanda, abandi bakina mu karere hano hafi. Ariko tuzi ko umukino wa Ghana uzakurikiranwa n’abatoza n’aba-agents benshi. Umukinnyi witwaye neza mu mukino nk’uriya aba ashobora no kubona ikipe y’i Burayi imushima.”

Imyitozo y’Amavubi kuri uyu wa mbere yakurikiranywe kandi na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nzamwita Vincent Degaule, na Guy Rurangayire ushinzwe amakipe y’igihugu muri Ministeri ifite imikino mu nshingano zayo.

Nzamwita ari kumwe n'abatoza bashya b'Amavubi, Jimmy Mulisa na Mashami Vincent, yabwiye abakinnyi b'Amavubi ko bakwiye gushaka ishema ry'igihugu bitwara neza muri Ghana.
Nzamwita ari kumwe n’abatoza bashya b’Amavubi, Jimmy Mulisa na Mashami Vincent, yabwiye abakinnyi b’Amavubi ko bakwiye gushaka ishema ry’igihugu bitwara neza muri Ghana.

Kapiteni Haruna Niyonzima wa Yanga Africans na Jacques wa Gor Mahia yo muri Kenya bamaze kugera mu Rwanda, ariko bahawe akaruhuko ntibakoze imyitozo kuko bakinnye imikino mu makipe yabo kuri iki cyumweru, biteganyijwe ko batangirana n’abandi imyitozo mu gitondo cyo kuwa kabiri.

Amavubi azahaguruka mu Rwanda kuwa kane.
Amavubi azahaguruka mu Rwanda kuwa kane.
Jimmy Mulisa wari mu Mavubi yatsinze Ghana 2003, ubu ni umutoza mukuru wayo.
Jimmy Mulisa wari mu Mavubi yatsinze Ghana 2003, ubu ni umutoza mukuru wayo.
Sugira Ernest wa AS Vita Club uri inyuma ya Ally Niyonzima, nawe yakoze imyitozo.
Sugira Ernest wa AS Vita Club uri inyuma ya Ally Niyonzima, nawe yakoze imyitozo.
Butera Andrew wari umaze igihe adahamagarwa mu Mavubi, aragerageza kwaka umupira Mugiraneza J.B. Migi
Butera Andrew wari umaze igihe adahamagarwa mu Mavubi, aragerageza kwaka umupira Mugiraneza J.B. Migi
Innocent Habyarimana wa APR FC, ari mubafite intego zo kwitwara neza muri Ghana.
Innocent Habyarimana wa APR FC, ari mubafite intego zo kwitwara neza muri Ghana.
Imanishimwe Emmanuel wavuye muri Rayon Sports akajya muri APR FC akomeje kwigaragaza no mu myitozo y'Amavubi.
Imanishimwe Emmanuel wavuye muri Rayon Sports akajya muri APR FC akomeje kwigaragaza no mu myitozo y’Amavubi.
Migi aragerageza gucenga Emmanuel Imanishimwe.
Migi aragerageza gucenga Emmanuel Imanishimwe.
Nzarora Marcel wa Police FC yigaragaza mu myitozo yo kuri uyu wa mbere
Nzarora Marcel wa Police FC yigaragaza mu myitozo yo kuri uyu wa mbere
Nyuma y'imyitozo Degaule yaganirije abakinnyi.
Nyuma y’imyitozo Degaule yaganirije abakinnyi.
Nzamwita Vincent Degaule (hagati), n'abakozi ba MINISPOC, Guy Rurangayire na Munyanziza Gervais bakurikirana imyitozo.
Nzamwita Vincent Degaule (hagati), n’abakozi ba MINISPOC, Guy Rurangayire na Munyanziza Gervais bakurikirana imyitozo.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ikipe yacu tuyifatiye iryiburyo. kandi tuzitwara neza pe/ dore ko no muri ghana ishyamba atari ryeru, hagati y,ishyirahamwe ryaho na minisiteri ishinzwe imikino muri ghana.

  • Dore urutonde rwa 18

    1. Bakame
    2. Nzarora Marcel
    3. Rusheshangoga
    4. Celestin Ndayishimiye
    5. Immanishimwe Emmanuel
    6. Faustin Usengimana
    7. Kayumba Soter
    8. Munezero Fiston
    9. Yannick Mukunzi
    10. Ali Niyonzima
    11. Mugiraneza
    12. Haruna Niyonzima
    13. Muhadjiri
    14. Savio Nshuti
    15. Patrick Sibomana
    16. Sugira Ernest
    17. Tuyisenge Jacques
    18. Usengimana Danny

  • Umupira urashajisha pe ndebera migi ukuntu ahise asaza kd nuruhinja rwejobundi

Comments are closed.

en_USEnglish