Digiqole ad

Niyonkuru Djuma Radjou wavuye muri Rayon ari mu biganiro na Musaze FC

 Niyonkuru Djuma Radjou wavuye muri Rayon ari mu biganiro na Musaze FC

Imikino ibanza ya Shampiyona yari afite umwanya uhoraho, aha yageragezaga kwaka umupira Iranzi JC.

Myugariro Niyonkuru Djuma bita Radjou, ari mu biganiro na Musanze FC itozwa na Habimana Sosthene “Lumumba, bahoranye muri Rayon Sports.

Imikino ibanza ya Shampiyona yari afite umwanya uhoraho, aha yageragezaga kwaka umupira Iranzi JC.
Imikino ibanza ya Shampiyona yari afite umwanya uhoraho, aha yageragezaga kwaka umupira Iranzi JC.

Niyonkuru Djuma Radjou yavuye muri Kiyovu Sports ajya muri Rayon Sports umwaka ushize w’imikino utangira. Yasinye umwaka umwe w’amasezerano, yarangiye muri Nyakanga 2016.

Nk’uko uyu musore yabitangarije Umuseke, ngo muri Rayon kuva Masudi Djuma yaba umutoza mukuru ntibyagenze neza, kuko yahise atakaza umwanya uhoraho nka myugariro w’iburyo.

Ngo na Shampiyona irangiye abayobozi ba Rayon Sports bifuje kumwongerera amasezerano, ariko uyu mutoza  ntiyabyemera, bituma atayasinya kuko ngo ubushake bw’umutoza mukuru aribwo buyobora byose mu mupira w’amaguru.

Radjou nyuma yo kurangiza amasezerano muri Rayon Sports, ubu ngo yatangiye ibiganiro no kumvikana n’ikipe ya Musanze FC.

Ati “Sosthene ni umutoza nzi neza kuko yarantoje muri Rayon Sports, na Katauti Ndikumana Hamad uzamwungiriza bose barampamagaye bambwiye ko banshaka. Naganiriye n’abayobozi ba Musanze, ariko hari bike tutumvikanyeho neza, birimo n’amafaranga.”

Yongeraho ati “Ubu ndategereje kuko nibirangira byose nzajya kubakinira nta kibazo. Gusa ntibimbuza kuganira n’andi makipe anyifuza, kuko nta masezerano mfite mu ikipe n’imwe.”

Kubona umwanya uhoraho muri Rayon Sports byaramugoye.
Kubona umwanya uhoraho muri Rayon Sports byaramugoye.

Radjou ngo wavutse tariki 10 Kamena 1990, yazamukiye muri Electrogaz FC yasenyutse muri 2009, ahita ajya muri Kiyovu Sports yakiniye kuva 2010, ayibera na Kapiteni muri 2014, ayivamo 2015 agiye muri Rayon Sports.

Masudi Djuma ntiyemeye ko Radjou (iburyo) yongerwa amasezerano.
Masudi Djuma ntiyemeye ko Radjou (iburyo) yongerwa amasezerano.
Kuva Masudi Djuma yaba umutoza mukuru wa Rayon Sports, Niyonkuru Radjou (wa kabiri iburyo) yakunda kuba ku ntebe y'abasimbura.
Kuva Masudi Djuma yaba umutoza mukuru wa Rayon Sports, Niyonkuru Radjou (wa kabiri iburyo) yakunda kuba ku ntebe y’abasimbura.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish