Navio yasabwe 15000 USD ngo akorane indirimbo na WizKid
Daniel Lubwama Kigozi umuraperi ukomeye wo muri Uganda uzwi cyane nka Navio, ngo yasabwe amadorali ibihumbi cumi na bitanu (15000 USD) yo kuba yakwemererwa gukorana na WizKid indirimbo. Bihwanye n’amanyarwanda miliyoni 12.
Muri weekend ishize nibwo WizKid yakoreye igitaramo i Kigali cyiswe ‘Beer Fest’ cyateguwe n’uruganda rwa Bralirwa binyujijwe mu kinyobwa cya Mutzing. Icyo gihe Navio akaba yaratunguranye ku rubyiniro kandi atari kuri gahunda y’abazaririmba.
Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko byari nk’igeragezwa kuri we. Kuko WizKid yari inyuma areba uburyo uwo muraperi yitwara n’uburyo yishimiwe n’abantu.
Navio udafite izina ryoroshye mu Karere, dore yakoze indirimbo zagiye zikundwa cyane zirimo “Ngalo”, “Bugumu”, “One & Only”, na “On and On” yakoranye na Keith Sweat w’Umunyamerika, byarangiye yemeye kwishyura ayo madorali.
Nk’uko umwe mu bari mu ikipe yari ishinzwe imitegurire y’icyo gitaramo yakomeje abibwira Umuseke, yavuze ko Nyina wa Navio nawe yari aho. Akaba yarahise asaba ko WizKid yababwira gahunda y’igihe bazajya kumurebera bakishyura.
Muri 2014 Navio yagaragaye mu ndirimbo yanditswe inatunganywa na R Kelly yitwa ‘Hands Across the World’. Icyo gihe ikaba yari ihuriwemo n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Afurika ndetse n’abo mu Karere.
Abo bahanzi akaba aribo, 2Face wo muri (Nigeria), Fally Ipupa (Congo), 4×4 (Ghana), Movaizhaleine (Gabon), JK (Zambia), Amani (Kenya) na Ali Kiba (Tanzania).
Ibi bikaba bihurirana n’igihuha cy’uko itsinda rya Urban Boys ngo ryaba ryashakaga gukorana na WizKid indirimbo ndetse ahubwo yanarangiye.
Gusa ibi biza guhakanwa n’Umujyanama mukuru ‘Manager’ wa Urban Boys wavuze ko ayo makuru byari ibihuha ko batigeze banatekereza kumwegera ngo bamubwire icyifuzo cyabo.
Bamwe mu bakurikiranye ayo makuru, bavuga ko Urban Boys yabigerageje ndetse ko banahuriye muri Marriot Hotel bakagirana ibiganiro. Gusa batazi icyavuyemo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
nukuri urban boyz nigerageze ikorane na wizkid kuko irabikwiye pe nabahanga
Comments are closed.