Digiqole ad

FESPAD n’Umuganura bigarutse gufasha Abanyarwanda kwishimira ibyo bagezeho- Min Uwacu

 FESPAD n’Umuganura bigarutse gufasha Abanyarwanda kwishimira ibyo bagezeho- Min Uwacu

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko imyiteguro y’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino ‘FESPAD’ igeze kure, ndetse ikaba yarahujwe n’umunsi w’umuganura kugira ngo bifashe Abanyarwanda kwishimira ibyo bagezeho, no gufata ingamba ku biri imbere.

Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko kuba hari uturere tutejeje bitabuza guhura n'abajeje bakagira ibyo bafatira ingamba
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko kuba hari uturere tutejeje bitabuza guhura n’abajeje bakagira ibyo bafatira ingamba

Ni ku nshuro ya cyenda(9) u Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’Umuganura, n’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino (FESPAD) byateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’umuco na siporo hamwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Uretse kuba abantu bashobora guhura mu bikorwa byo kwishimira ibyo bagezeho banasangira ibyo bejeje, ngo ni umwanya mwiza wo gufata ingamba ku bintu bimwe na bimwe biba bitaragenze neza.

Abajijwe uko tumwe mu turere twugarijwe n’amapfa tuzizihiza umunsi w’umuganura kandi nta myaka twejeje.

Min. Uwacu yagize ati “Birashoboka ko hari tumwe mu turere tutabashije kugira imyaka tweza. Ariko umuganura ushobora gufatirwamo ingamba zo kumenya icyateye icyo kibazo n’uburyo cyakwirindwa mu gihembwe kindi cy’ihinga”.

Min Uwacu Julienne akangurira Abanyarwanda guhura bakishimira ibyo bagezeho, bitareba abejeje cyangwa se abatarejeje.

Umuganura wizihizwa tariki ya 05 Kanama buri mwaka. Ukabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye byerekeye umuco gakondo nyarwanda.

Muri uyu mwaka, kuva ku cyumweru tariki ya 01 Kanama, kugera tariki 05 Kanama 2016, kizaba ari icyumweru cya FESPAD izatangirizwa ku mugaragaro kuri Stade Amahoro i Remera.

Muri icyo cyumweru kandi hazabamo ibikorwa byinshi by’umuco bitandukanye, birimo n’umutambagiro mu Mujyi wa Kigali.

Muri uyu mwaka, FESPAD izabera mu turere tunyuranye turimo Akarere ka Kayonza, Musanze, Rusizi na Nyanza.

By’umwihariko, mu Karere ka Nyanza niho izasorezwa tariki ya 04 Kanama 2016, muri iryo joro hazanabera igitaramo ndangamuco kizwi ku izina rya ‘i Nyanza Twataramye’.

Bukeye bwaho, ku itariki 05 Kanama hirya no hino mu gihugu hazaba ibirori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura.

Naho muri FESPAD, kugeza ubu ibihugu 14 nibyo byemeje ko bizitabira iyi FESPAD.

Abahanzi b’indirimbo n’ab’imbyino bakomoka muri ibyo bihugu bafatanije n’Abanyarwanda, basusurutsa abaturage baba bitabiriye iri serukiramuco hirya no hino aho ribera.

Rugambwa Patrice umunyabanga uhoraho muri Mispoc
Rugambwa Patrice, umunyabanga uhoraho muri MINISPOC
Steven diregiteri w'umuco muri Minispoc
Steven Mutangana, Umuyobozi w’umuco muri MINISPOC
Min Uwacu Julienne na Mayor w'Akarere ka Nyanza
Min Uwacu Julienne na Mayor w’Akarere ka Nyanza kazakira igitaramo “i Nyanza twataramye”
Bamwe mu bari bahagarariye Inteko y'ururimi n'Umuco 'RALC'
Bamwe mu bari bahagarariye Inteko y’ururimi n’Umuco ‘RALC’
Mu cyumba cyabereyemo inama n'abanyamakuru
Mu cyumba cyabereyemo inama n’abanyamakuru

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ariko ntibareba inzara iriho?

  • NIba ushonje haguruka ukore uve mu busutwa kongwe we!
    Aca habari zako

    • nibyo Philbert! umusonga w’undi rata ntukakubuze gusinzira.Kdi abashonje Bose ntukeke ko ari abanebwe.

    • erega icyo giswahiri ukangisha kigaragaza ko udashaka undi ubibona bitandukanye n uwawe, wowe uwaguha umwanya wahekura u Rwanda

  • Umunsi w’muganura bazawuhe umugabo witwa NZARAMBA Eassteern awutegure, azi kuwutegura neza cyane ukaryoha

  • Uyu Minister ahora acyeye mu maso. Ubona ameze nk’ubuhotse ku mutima.

    • iiiiiiiiiiiiiiiiiihh!!!

Comments are closed.

en_USEnglish