Month: <span>July 2016</span>

Interractive Mathematics, software yazanywe ngo ifashe abana kwiga imibare

Imibare ni isomo rigora abana mu mashuri abanza bidatewe n’uko rikomeye ahubwo kubera uko baryize, kompanyi ya Sakura-Sha  isanzwe ikora za softwares zinyuranye kuri uyu wa kabiri yamuritse mu Rwanda iyitwa Interractive Mathematics ifasha abana kwiga no  kumva vuba imibare. Iyi software yatangijwe muri mudasobwa za Positivo zicuruzwa mu Rwanda na African Smart Investment. Iyi […]Irambuye

Umunyamakuru Kazungu Clever yagizwe umuvugizi wa APR FC

Kazungu Clever umaze imyaka 11 ari umunyamakuru w’imikino ku maradio icyenda mu Rwanda, APR FC yamutangaje nk’umuvugizi wayo mushya kuva kuri uyu wa kabiri. Uyu musore w’imyaka 45 w’umunyamakuru w’imikino kuri City Radio, yahawe akazi ko kuvugira APR FC, no gukurikirana ibiyivugwaho mu itangazamakuru. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga 2016, […]Irambuye

Ubusumbane bukabije buri ku isi nk’impamvu y’Iterabwoba

Mu migani y’ikinyarwanda hari uvuga ngo ‘akaruta akandi karakamira’. Nubwo ari umugani ubabaje ni ko kuri kuriho. Isi ubu ihangayikishijwe n’iterabwoba ariko inkomoko yaryo yashakirwa ku mugani nk’uyu. Ibihugu by’ibihangange bikize bishaka kumira no gutegeka ibihugu byoroheje niyo mvano y’iterabwoba. Kuko ubusumbane bw’ubukungu ku isi bukomeje kurushaho, ubwo n’iterabwoba ntawahamya ko rigiye gucika…. Umuntu aho […]Irambuye

Davis Kasirye wasinyiye DCMP yo muri DR Congo arashimira Rayon

Rutahizamu wa ‘Uganda Craines’ Davis Kasirye wakiniraga Rayon Sports, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri akinira Daring Club Motema Pembe yo muri DR Congo. Gusa ngo ntazibagirwa ibihe yagiriye muri Rayon Sports. Davis Kasirye, umunya-Uganda w’imyaka 23, yagize umwaka w’imikino mwiza wa 2015/16, yitwaye neza muri Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro, bituma ahamagarwa bwa mbere na […]Irambuye

UTB  igiye gutora nyampinga na rudasumbwa mu guteza imbere uburinganire

Kaminuza yigisha iby’amahoteli ,ubukerarugendo ,ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB)  yatangije irushanwa ry’ubwiza ryo gutora Nyampinga na Rudasumbwa bo muri iyi kaminuza. Ngo bahisemo kubatora bombi mu rwego rwo guteza imbere uburinganire. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri umuyobozi wa UTB (University of Tourism, technology and Business Studies)  Kabera Callixte, yavuze ko bateguye iri rushanwa ku […]Irambuye

“Natoje Rayon Sports na Kiyovu nzivamo kubera ubuswa bw’abaziyobora”- Kanyankore

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga, APR FC yatangaje abatoza bashya bayobowe na Kanyankore Gilbert Yaoundé bagomba kuyifasha guhagarara ku gikombe cya Shampiyona yatwaye, wanahise atangaza ko abayobozi b’ikipe z’abakeba Rayon Sports na Kiyovu ari abaswa. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku kicaro cyayo, APR FC yerekanye itsinda ry’abatoza bazayitoza umwaka utaha, bayobowe na Kanyankore […]Irambuye

Jane agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global 2016

Mutoni Jane ufite ikamba rya nyampinga w’umuco rya 2016, agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ryo gutoranya nyampinga w’umuco ku isi rigiye kubera muri Afurika y’Epfo. Si ubwa mbere u Rwanda rwitabira iryo rushanwa. Mu mwaka wa 2015 Bagwire Keza Joanna yitabiriye iryo rushanwa aza kuza ku mwanya wa kane mu bakobwa bose bari baryitabiriye […]Irambuye

Abahesha b’Inkiko barinubira igihembo ngo kidahwanye n’imirimo bakora – Me

Urugaga rw’abahesha b’inkinko mu Rwanda rurinubira igihembo ngo gito abahesha b’inkiko b’umwuga bahabwa mu kazi kabo, gusa ngo ibiganiro na Minisiteri y’Ubutabera bigeze kure harebwa uburyo iki kibazo cyakemuka. Me Harerimana Vedaste, umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda, avuga ko ubusanzwe amategeko avuga ko umuhesha w’inkiko w’umwuga iyo arangije urubanza ahabwa amafaranga y’u Rwanda […]Irambuye

Umuyoboro w’amazi wangije umuhanda mushya hafi ya Convention Center

Ku muhanda mushya uturuka kuri Convention Center (umuryango wo ruguru) hafi ya MINIJUST ugana ku Kacyiru umuyoboro (tuyeau) y’amazi ica munsi y’uyu muhanda mushya yarangiritse imena amazi bituma umuhanda nawo wangirika. Bamwe mu baturiye aka gace mu kagari ka Kamukina mu midugudu ya Isano n’Isangano n’ babwiye Umuseke ko kuva ku cyumweru byatumye babura amazi […]Irambuye

France: Padiri w’imyaka 84 yishwe aciwe ijosi n’ibyihebe bya IS

Mu gitondo kuri uyu wa kabiri, abantu babiri bitwaje ibyuma bishe umupadiri w’imyaka 84 bamukase ijosi, abo bantu bari bambaye imyenda y’Umutwe w’Iterabwoba wa ‘Islamic State’ binjiye muri kiliziya bafata bugwate ababikira n’abandi bakiristu, ariko nyuma barashwe na Polisi. Abantu batanu barimo Padiri Jacques Hamel w’imyaka 84, ababikira babiri, n’abantu babiri basengaga bafashwe bugwate mu […]Irambuye

en_USEnglish