Ibihumbi by’abantu bari kwikingiza Heptite muri Kigali Car free zone
Kuri uyu wa gatatu abantu benshi bari kujya rwagati mu mujyi wa Kigali mu nzira itanyuramo imodoka (Car Free Zone) ahari kubera ibikorwa byo gupima no gukingira abantu indwara ya Hepatite B ku buntu, ni igikorwa cyateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC.
Abantu bagera ku 3 000 nibo bari bamaze kugera aha kuva mu gitondo kugeza ku gasusuruko, abarenga 1500 bari bamaze gukingirwa muri iki gikorwa ngarukamwaka.
Dr Sabin Nsanzimana umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya indwara za SIDA, igituntu, muginga n’izitandura nk’umwijima avuga ko uru rukingo rusanzwe ruboneka no mu mavuriro yose hirya no hino mu gihugu.
Gusa avuga ko ubusanzwe uru rukingo rugurishwa amafaranga 25 000Frw naho muri iyi minsi rwashyizwe kuri promotion ubu rwishyurwa 14 500Frw.
Dr Nsanzimana avuga ko abakingirwa ari abantu badasanzwe barwaye iyi ndwara, bityo bisaba kubanza kuyipimisha, abayirwaye kandi nabo ngo baravurwa bagakira mu gihe iyi ndwara itarakomera.
Indwara z’umwijima ngo ubu zica 4% by’abahitanwa n’indwara mu Rwanda, Dr Nsanzimana avuga ko ubu bari kureba uko iyi ndwara nayo yajya ivurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza kuko ubundi ubuvuzi bwayo buhenda cyane aho umuti umwe ushobora kugera mu mafaranga 60 000Frw.
Abanyarwanda ngo bakwiye gukangukira kujya kwisuzumisha izi ndwara zitandura, basanga barwaye bakazivuza kuko hari amahirwe yo kuzikira neza, basanga ari bazazima bagafata uru rukiko ku zikingirwa.
Ubusanzwe, guhera mu 2010 inama ya 63 ya “World Health Assembly” yemeje ko tariki ya 28 Nyakanga ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara za Hepatite. Iyi ndwara ku isi abantu barenga miliyoni 500 babana nayo, abantu bagera kuri miliyoni 1,5 ku isi bicwa vuba vuba na Hepatite B cyangwa C.
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ubwo se tuzafunga imihanda tuyihindure ibitaro, nugera mu bitaro ahubwo usange abaganga ntabo abarwayi batoye imirongo igera mu muhanda! Ibyacu ntibizoroha!
@Mahoro,
Nikihe cyintu kw’isi ujya ushima? ikibazo naho byakorewe cg n’ibyakozwe? wabanje ugashima igikorwa kiza Leta iba ikoreye abaturage bayo koko.
ariko mahoro wowe kuki upinga inzira zose zatuma umunyarwanda yivuza bitamuvunye? gusa ni gahunda nziza kuko iyi ndwara nubwo ntazi amakuru menshi kuri yo, ngo nimbi
nabazaga mubyukuri kubasobanukiwe ururukingo rwa Hepatite rumara igihe kingana gute kugirango umuntu azongere kwikingiza.
nzajyayo ejo kbsa
Niba nasomye neza ngo iki gikorwa cyiza kubaturage, kd kubuntu, ngo kizamara iminsi 2 gusa uhereye none. Ubwo kizarangira ejo. Ko mutanga igihe gito ra? kdi benshi n’abatabimenya. Dushimire cyane ababitekereje n’abarimo kubikora.
Iyi ndwara iragapuuuu, yanyiciye basaza banjye 2, nyanga nako nyitinya kubi. Ejo ndahabyukira mu gitondo cya kare, ni hariya imbere ya BK n’Ibiro by’Umujyi wa Kigali mumuhanda ubu utakinyurwamo n’imodoka keretse abanyamaguru gusa, kuva ku bitaro bikuru bya CHUK cga Radio Rwanda kugera BK no kuri SIMBA Supermarket.
Comments are closed.