Digiqole ad

Abasenateri basabye RDB gukurikirana ireme ry’amasomo atangwa mu mashuri y’Ubukerarugendo

 Abasenateri basabye RDB gukurikirana ireme ry’amasomo atangwa mu mashuri y’Ubukerarugendo

Waiter

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena irasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB), ari nacyo gishinzwe ubukerarugendo kujya gikurikirana amasomo atangwa mu mashuri yigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteli kuko ngo abana bayasohokamo nta musaruro ufatika batanga.

RBD isobanurura Komisiyo y'ubukungu n'umutungo imbogamizi ihura nazo.
RBD isobanurura Komisiyo y’ubukungu n’umutungo imbogamizi ihura nazo.

Kuri uyu wa mbere, Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Ubucuruzi muri Sena bayobowe na Perezida w’iyi Komisiyo Hon. Sebuhoro Celestin, bagiranye ikiganiro n’Ubuyobozi bwa RDB mu rwego rwo kumenya gahunda ya Guverinoma mu guteza imbere ubukerarugendo.

RDB yagaragarije Abasenateri ko ifite imbogamizi nyinshi mu kunoza imikorere yabo mubyerekeranye n’ubukerarugendo.

Aha, yagaragaje ikibazo cy’Amahoteli ngo usanga atazi kwakira neza ababagana, ngo n’ibiciro byayo bikaba bihanitse ku buryo hari nka Hoteli ishobora kumara icyumweru irawemo n’umuntu umwe gusa, kubera ko wenda nta nama yabaye ngo haze abantu bafite amafaranga babasha kwishyura igiciro cyabo.

Serge KAMUHINDA, umuyobozi wa RDB ushizwe imikorere yavuze ko iki kibazo gihari kandi kiri mu nzitizi z’ubukerarugendo.

Ati “Usanga umuntu kuko ari umukire afite amafaranga yubatse Hoteli, agashaka ko ari nawe uyi yobora kandi ubwo ntiyigeze aniga ibijyanye n’Amahoteli, ndetse n’uburyo bwo kwakira abakiliya bamugana, ibyo byose  bikaba bya tuma atemera kugabanya ibiciro bya Hoteli kuko we aba ari umucuruzi atita ku bukerarugendo.”

Serge Kamuhinda, mu kiganiro n'Abasenateri.
Serge Kamuhinda, mu kiganiro n’Abasenateri.

Abasenateri basabye RDB kwegera ba nyir’Amahoteri bakabasaba kugabanya ibiciro kugira ngo borohereze Abanyarwanda kumenya igihungu cyabo. Bagasaba ko Hoteli zajya zishyiraho igiciro zigendeye ku nyenyeri zifite, kandi ntibirutane cyane.

Komisiyo ya Sena kandi yavuze ko n’ibigo by’amashuri makuru na za Kaminuza byo mu Rwanda byigisha ibijyanye n’Amahoteli n’ubukerarugendo bitanga ubumenyi butemerera ababirangijemo gukora kinyamwuga muri Hoteli, kuko ngo nta bumenyi buhagije baba bafite.

Abasenateri bakaba basabye RDB kujya ikurikirana ubumenyi butangwa muri ibyo bigo, ikamenya niba ibyo biga bijyanye bitegura abantu bashakwa muri Hoteli zo mu Rwanda.

Senateri Sebuhoro Celestin wari uyoboye itsinda ry'Abasenateri.
Senateri Sebuhoro Celestin wari uyoboye itsinda ry’Abasenateri.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • RDB GUSUZUMA IREME RY’UBUREZI???? REALLY???
    NONESE NTA WANDUSHA AMAKURU YA HIGHER EDUCATION COUNCIL (H.E.C./MINEDUC)KO ITAKIVUGWA?
    (Kuva MICROBIOLOGY/KIST yavugwaho baricecekeye…)

  • RDB ihagarariye Leta ifite inshingano zo gushyira amahoteli mu ntera (inyenyeri) ikurikije international standards, kuko nkuko uyu muyobozi abivuga, abanyamahoteli biha amagrades (inyenyeri) badafite bagahanika ibiciro. Kuburyo kubona abakiliya bitoroha keretse iyo hari inama mpuzamahanga. Ikindi gihe ugasanga taux d’occupation z’ibyumba byabo ari nto cyane. Ibi rero ntibishobora gutuma ubukerarugendo butera imbere, kuko abanyarwanda badashobora kurara muri ayo mahoteli. Usanga iyo umuntu azindutse agiye kure y’aho atuye agomba kujya gushakisha umuntu baziranye kugira ngo aze kumucumbikira. Ni ukwibaza niba rero amahoteli tuyubakira abanyamahanga gusa?

  • Asyiii muzanababze ayo babahemba????? ndavuga ayo umukozi wa hotel ahembwa kukwezi!!! ibyo birarambiranye

  • Uyu muyobozi yabivuze neza rwose: umuntu yumva ko kugira cash bimuha n’ubumenyi atigeze? Aho guha akazi umuntu ubihugukiwe (Hotel Manager) akenshi biruka kuzana za nshoreke zabo zirirwa zisiga inzara, ziri kuri watsap… ngo ni za managers. Kwakira abakiriya byahe birakajya, abizi he?

  • Nyamara iki kibazo kirakomeye. Tureke kukizanamo amarangamutima.
    1. Bamwe bazi ku kubaka hoteri no kuyicungira bidasaba amashuri. Ariko ingaruka zagiye zigaragara cyane cyane muri hoteri zagiye zihomba.
    2. Mu gushyira hoteri mu byiciro RDB yagombye no gushyiraho ibiciro ntarengwa kuri buri cyiciro cya serivisi zitangwa muri ayo mahoteri. Kuko ubona koko icyumba cy’amadorari 100 ku ijoro ari nde munyarwanda wacyigondera. Abagande bo bafite uko basigaye bakemura kiriya kibazo: Baraza bagakodesha icyumba cy’amafaranga ibihumbi 20.000 hanyuma bakararamo ari 4! Babiri barararana abandi 2 bagasasa hasi. Buri wese yishyura 5.000 Frs. Cyangwa se bakara mu cyumba ari 4, babiri bakaryama amasaha 3 abandi bakaba baganira cyangwa se bakina amakarita, ba bandi bakanguka abandi nabo bakaryama.
    3. Business plan zo kubaka hoteri zigwa nabi cyane kugirango ushaka umwenda muri banki awubone. Abarimo kukwigira umushinga barakubwira ngo ubaka hoteri y’ibyumba 50, nimara kuzura uzahita ubona taux d’occupation ya 60% buri munsi!!!! Kandi bakakubwira ko icyumba uzakigurisha $100, Ugahita ufata ibyumba 30 ugakuba na 100$ ukabona ko uzajya winjiza $3000 buri munsi. Iyo hoteri imaze kuzura ugatangirana na taux d’occupation ya 0%, rimwe na rimwe ukabona abashyitsi 3 cyangwa 4, iyo hashize umwaka wa mbere utangira kwibaza ibyo urimo bikagucanga. Reka mbe ndekeye aha kuko ni byinshi.
    AKINGENEYE PLACIDE
    M.A TOURISM MANAGEMENT

Comments are closed.

en_USEnglish