Digiqole ad

Centre de Santé ya Rurenge mu 2015 bapimye SIDA abantu 3 111 basanga 28 nibo banduye

 Centre de Santé ya Rurenge mu 2015 bapimye SIDA abantu 3 111 basanga 28 nibo banduye

Ni imibare itanga ikizere, ni imibare igaragaza umusaruro w’ubukangurambaga n’ibikorwa bigamije kurwanya SIDA mu baturage, ngo ni imibare igaragaza ko imyumvire y’abaturage ku cyorezo cya SIDA yahindutse nk’uko bivugwa na Hakuzimana Jean Chrysostome uyobora ikigo nderabuzima cya Rurenge kiri mu murenge wa Rukomo i Nyagatare.

Ku kigo nderabuzima cya Rurenge i Rukomo
Ku kigo nderabuzima cya Rurenge i Rukomo

Iki kigo giherereye mu kagali ka Rurenge kiri aha kuva mu 1987 cyubatswe na Association Benishyaka, usibye ubuvuzi bw’ibanze ku ndwara zinyuranye gitanga kinakira kandi kigakurikirana abagore batwite kugeza barwaye, ndetse ku mubyeyi wanduye ntabashe kwanduza umwana we.

Abaturiye iki kigo babwiye Umuseke ko imyumvire yabo ku cyorezo cya SIDA yagiye igihunduka bitewe n’ibyo bagiye bigishwa, kera ngo umurwayi cyangwa uwanduye SIDA bamuhaga akato, ariko nyamara kuyirinda biri hasi kuko n’agakingirizo kari nk’ikintu kibi muri bo.

Sophie Nyiramana utuye muri uyu murenge wa Rukomo yabwiye Umuseke ko SIDA bayitinyaga ariko batayirinda kubera ubujiji.

Nyiramana ati “nyuma y’inyigisho twagiye tubona ubu imyumvire yarahindutse, uwanduye SIDA ntahabwa akato kandi twamenye kwirinda agakingirizo ntabwo kakiri ikintu kidasanzwe. Mbere babaga bari kutwigisha gukoresha agakingirizo abantu bakubika imitwe.”

Jean Chrysostome Hakuzimana umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rurenge avuga ko nyuma y’ibikorwa by’ubukangurambaga byagiye bikorwa ubu bagira na gahunda yo gusuzuma ababyifuza mbere yo kwisuzumisha bakabaha inama y’uko bakwitwara mu gihe basanze ari bazima cyangwa baranduye.

Uyu muyobozi ati “imyumvire kuri SIDA yarahindutse cyane kandi imibare y’abo twasuzumye umwaka ushize n’abo twasanganye ubwandu igaragaza umusaruro wavuye mu bukangurambaga bwo kwirinda no kurwanya SIDA bwagiye bukorwa mu gihe gishize.”

Mu Rwanda ubwandu bwa SIDA bubarirwa ku kigero cya 3% by’abatuye igihugu, Umujyi wa Kigali niwo urimo abanduye benshi kuko babarirwa kuri 7,3%, hakurikiraho Intara y’Iburengerazuba ifite 2,7% banduye, Amajyaruguru 2,5%, Amajyepfo 2,4% n’Iburasirazuba aho abanduye babarirwa kuri 2,1% ku mibare yatangarijwe mu 2014 na Minisitiri w’ubuzima mu mwaka ushize.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Niba mbisomye neza Nyagatare irusha Kigali incidence rate za HIV, ndabona bijya kwegera 10%. Nizeye ko ababishinzwe babifatira ingamba ngo bamenye igitera iyo mibare miremire bigeze aho. Iyo banatubwira ikigero cyi myaka ku bantu banduye.

    Lily

  • Bite Lily;ntahobihuriye ihangane usubire mumibare.0,9%

Comments are closed.

en_USEnglish