Digiqole ad

Kwinjira ku mukino w’u Rwanda na Iles Maurices NI UBUNTU!!!!

 Kwinjira ku mukino w’u Rwanda na Iles Maurices NI UBUNTU!!!!

Amavubi Match Team Rwanda Vs Ghana AFCON2017 Qualifier, 5 Sep 2015 in Kigali, Rwanda. Photo © Darren McKinstry 2015

Abanyarwanda bakunda kuganira ko “Inzoga ibishye ariyo itangirwa Ubuntu” ariko ubu n’umukino w’Amavubi n’ibirwa bya Maurices kuwinjiraho ni ubuntu!! Imapmvu nta yindi ni umusaruro mubi u Rwanda ruheruka kuvana muri ibi birwa byari bitsinze u Rwanda bwa mbere. Amakipe yombi mu itsinda H ari guhatanira kujya muri CAN 2017 muri Gabon.

Amavubi kuyareba akina na Iles Maurices ni ubuntu
Amavubi kuyareba kuri uyu wa kabiri akina na Iles Maurices ni ubuntu. Photo/R.Ngabo/Umuseke

Kuri uyu wa mbere nibwo Minisiteri ifite imikino mu nshingano yafashe icyo cyemezo cyo gufungura imiryango ya Stade Amahoro kuri uyu wa kabiri ngo abafana birebere uyu mukino ku buntu.

Si kenshi imikino y’ikipe y’igihugu ireberwa ubuntu, ariko iyo biri ngombwa bitewe n’uko ikipe ihagaze umupira wayo ushyirwa ku buntu kugira ngo nibura abantu bagaruke.

Kuva saa sita z’amanywa imiryango izaba ifunguye kugeza saa cyenda n’igice umukino utangiye, Amavubi agerageze kureba ko yabona amanota atatu imbere y’iyi kipe yo ku kirwa.

Umukino ubanza kuwa gatandatu Amavubi yasaga n’ayajyanye ikizere kinshi guhura bwa mbere n’iki kirwa kidafite amateka akomeye mu mupira ariko gifite abakinnyi benshi beza barimo n’ababigize umwuga umubare munini kurusha ab’u Rwanda.

Mu itsinda H Ghana niyo iyoboye n’amanota 10, kuri iki cyumweru nayo yanganyije na Mozambique i Maputo. Ibirwa bya Maurices nibyo bikurikiraho n’amanota atandatu, u Rwanda rufite amanota atatu ni urwa gatatu naho Mozambique niyo ya nyuma ifite inota rimwe.

Muri iri tsinda Mozambique na Ghana zimaze gukina imikino ine, naho u Rwanda na Mauritius bimeze gukina imikino itatu ejo uzaba ari uwa kane.

U Rwanda rumaze gukina imikino itatu, rwatsinze umwe rutsindwa kabiri.

Ikipe ya mbere muri buri tsinda muri 13 ahari niyo ibona ticket, ikipe ebyiri gusa zabaye iza kabiri ariko zitwaye neza mu matsinda nazo zibona ticket zose zikaba 15, hakiyongeraho igihugu cyakira amarushanwa zikaba 16 zikina CAN.

Ikipe ya Iles Maurices yamaze kugera mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Hahahaaaa!

    Cyakora uwabitekereje ntako atagize kuko ubanza nta n’abantu 100 bari kuzaboneka bishyuye. Uretse ko n’ubundi hazajyayo mbarwa mu basanzwe bitabira kureba imikino y’umupira w’amaguru mu Rwanda….

  • Kalisa ibyuvuga urabizi cg ntabyo uzi .amavubi yacu azatsinda Ibitego 3.

    • @ Itangisha Jmv

      Ahubwo ni wowe uvuga ibyo utazi birimo n’amarangamutima kuko uvuga ibitego biri butsindwe umukino utaraba! Ubanza ari bya bindi bita “kubyina mbere y’umuziki”…

      Naho ibyo navuze byo birumvikana kuko icyemezo cy’uko kwinjira mu mukino ari ubuntu cyamaze gufatwa kandi impamvu nta yindi ni ukugira ngo barebe ko abantu baboneka nyuma y’aho Amavubi yitwariye nabi mu mukino ubanza muri Mauritius.

  • YEWEYARADUTENGUSHYE ARAD– USEBYA NAMINISTA YARABIBONYE NONENGOWABISHYURIRA REKAREKA NUWOKUREBERWA UBUNTU RWOSE KUKO BITAKARIJE IKIZERE BASEBYA URWANDA RWABABYAYE UMUTOZA NASHAKA UKUREMO AKEKARENGE AGENDE HAKIRIKARE ICYAZANA NGOBAYASUBIRE NIREBERE DEGORE NAKOMITEYE BATUBESHYA BAZANA ABATOZA BADASHOBOYE ICYIZERE CYA CAN CYARARANGIYE KABISA KANDITWARIDUFITE AMAHIRWE UYUMWAKA NTAKUNDI

  • sha, nibashaka bashyireho ko nujyayo bamwishyura nabwo ntabo babona. Amavubi nintu cyose cyitwa umupira w’amaguru muRwanda rwose wapi kabisa!!!! Cyakora icyizere mfite nuko nababa bafashe nkicyo cyemezo baba babona ko hari ikibazo. Nyamara abana bacu barimo kuba abambere muri Algerie,cameroun,Gabon nahandi mumagare ntamuntu ubavuga!!
    Ariko mfite icyizere ko bitinde bishyire cyera bizakosoka nubwo ubazakomeza kwita kuri Football yo murwanda azahorana heart attack rwose. Minispoc,Ferwafa yeweee!

  • 3-0

  • Dushyigikire ikipe yacu Amavubi nubwo idahagaze neza, ariko iratsinda 2-1. Amavubi OYEEE!

  • Narinziko nza kuwureba nkishyura none ubwo byabaye ubusa sinkije pe! Nimbona akanya ndareba results!

  • Narinziko nza kuwureba nkishyura none ibyubusa sinaza kubireba! Ndaza kureba result!

    • Everyone think that he is an expert on his own, it is not that easy to win, it depends on several factors including coaching skills , commitment of the players, supporters,…. Despite of too many struggles,
      I do believe that one day we will have a great team.

      Amavubi oyee
      2-0

  • Namye mvuga ko hagomba politiki ifatika ya siporo . Ntabwo watoragura abantu mu muhanda ngo ubambike maillots bajye gukinira igihugu. Ntawe usarura aho atabibye. Aho kubaka za academies za football bahisemo kubaka hotel y’inyenyeri enye.Dore nka Cote d’Ivoire igira za academies bagatoza abakinnyi bakinira igihugu ndetse bakaba ba professionnels. Byifashe bite mu Rwanda? niba football ibananiye bajye mu magare na volleyball cyangwa Basketball.

  • Sinasomye comments zose ark comment ya ITANGISHA J.M.V ndayisomye nsanga urerekwa kbs, tekereza ko maze kumva umupira mu kanya nkumva 3-0 byagezemo!!! Ugira ishyaka ry’ikipe yawe, ntitugahore tubereyeho guca intege tujye dutanga na morale.

Comments are closed.

en_USEnglish