Month: <span>February 2016</span>

U Rwanda rwazamutse imyanya 6 ku rutonde rushya rwa FIFA

*Mu kwa mbere u Rwanda nicyo gihugu cyakinnye imikino myinshi ku isi Ku rutonde ngarukakwezi kwa FIFA, ikipe y’u Rwanda yazamutseho imyanya itandatu ruva ku mwanya wa 91 rwariho mu kwezi kwa 12/2015 rugera ku mwanya wa 85 w’ukwezi kwa mbere 2016 gushize. Urutonde rwa Mutarama 2016 rusohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane […]Irambuye

Akanama muri UN ‘gashyigikiye’ Julian Assange

BBC yatangaje ko yamenye amakuru ko akanama kashinzwe ikibazo cya Julian Assange muri UN kaza gufata umwanzuro wo gushyigikira ko uburyo uyu mugabo, washinze urubuga rwa Wikileaks, afashwemo aho yahungiye bitemewe n’amategeko. Kuva mu 2012 Julian Assange washinze ruriya rubuga rwamenaga amabanga y’ibihugu bikomeye yahungiye muri Ambassade y’igihugu cya Equateur i Londres aho ari kugeza […]Irambuye

U Rwanda rwazamuye agaciro k’irushwanwa rya CHAN – Kalusha Bwalya

*Yashimiye Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA ku kuba yaragize uruhare mu gutegura neza irushanwa, *Amakipe yahabwa amahirwe yaratashye asezerewe, bivuze ko urwego rw’umupira rwazamutse, *Amavubi ngo yakinnye neza n’ubwo atageze kure, *Kuba CHAN yarabereye mu Rwanda ngo byazamuye agaciro kayo, abaza gushakisha abakinnyi babaye benshi. Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zambia, Kalusha Bwalya yashimiye cyane […]Irambuye

Utemera guhanurwa nta tera imbere- Rafiki

Umuhanzi Rafiki Mazimpaka uzwi cyane ku izina rya Rafiki Coga kubera injyana ye yahimbye yitwa ‘‘Coga Style’’, avuga ko igihe cyose umuntu yanze impanuro ntaho agera mu buryo bw’iterambere. Rafiki ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’abamaze igihe kinini mu muziki w’u Rwanda ‘Legend’ ndetse mu bahanzi benshi bagenda bazamuka baba barabyirutse bamukunda cyane. Mu kiganiro […]Irambuye

U Rwanda rurahakana ibiri muri Raporo nshya irushinja gutoza abatera

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko byabonye kuri uyu wa gatatu raporo y’ibanga igenewe Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ngo yakozwe n’impuguke ikubiyemo ibishinja u Rwanda gutoza abarwanyi bo guhirika Leta y’u Burundi. Uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye yavuze ko ntacyo kwizerwa kuri muri iyo raporo. Izo mpunguke zashyiriweho kugenzura ibihano byashyiriweho Congo Kinshasa, ngo ikubiyemo […]Irambuye

DR Congo niyo ya mbere yageze kuri Final ya CHAN

Ikipe ye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yabaye iya mbere mu kubona itike y’umukino wa nyuma wa CHAN2016, nyuma yo gusezerera Guinea kuri Penaliti, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa kane ukanarebwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. DRC yasezereye u Rwanda muri 1/4 yaje mu mukino wa 1/2 yifitiye ikizere […]Irambuye

Karongi: Imyaka 3 ishize bategereje ko REG ibishyura imitungo babariwe

Abaturage batuye muri Kagarama, mu  kagali ka Kibirizi, umurenge wa Rubengera barinubira ko bamaze imyaka itatu barabariwe imitungo ahagomba kubakwa amapoto manini azacamo umuriro, (abaturage ngo babwirwaga ko uzavanwa mu gihugu cya Ethiopia),  kuva mu 2013 ariko n’uyu munsi ntibarahabwa ingurane. Bwa mbere abaturage babariwe muri 2007 hanyuma babwirwa ko umushinga wapfuye byahindutse. Bongeye kubarirwa […]Irambuye

2016: Abayobozi b’ibigo by’indege n’amahoteli muri Afurika bazahurira Kigali

Ku matariki 4-5-6 Ukwakira muri uyu mwaka, i Kigali hazabera inama mpuzamahanga izahuza abayobozi bakuru b’Amahoteli muri Afurika, ikazabanzirizwa no gufungura ihuriro rigiye kujya rihuza amahoteli, Kompanyi z’indege n’ibihuga by’indege muri Afurika mu rwego rwo gushaka uko izo nzego zatezwa imbere. Ku itariki 04 Ukwakira, ku nshuro ya mbere muri Afurika hazatangizwa ihuriro rigiye kujya […]Irambuye

Kayonza: Abasaga 600 bavuga ko bambuwe n’umushinga wa MINAGRI

Abaturage bo mu mirenge ya Kabarondo na Murama mukarere ka Kayonza Iburasirazuba baturiye igishanga cya Rugazi ya 2 barashinja umushinga wa MINAGRI witwa RSSP utunganya ibishanga hirya no hino mugihugu ko wabambuye amafaranga y’ingurane bagombaga guhabwa k’ubutaka bwabo bwari hafi y’igishanga. Aba baturage bavuga ko ikibazo cyabo banakigejeje mubiro bya perezida wa Repubulika ariko ngo […]Irambuye

Bujumbura: Grenades zaturikiye mu mujyi hagati

Kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Bujumbura humvikanye guturika kwa grenades eshatu mu mujyi hagati. Biravugwa ko abantu bane ari bo bakomeretse. Kuva mu kwezi kwa kane 2015 Perezida Nkurunziza yatangaza ko azongera kwiyamamaza i Burundi havutse impagarara kugeza ubu zimaze kugwamo ababarirwa kuri 439 naho abantu 240 000 bakaba barahunze mu mibare itangwa […]Irambuye

en_USEnglish