Muhanga: UGAMA irashinjwa Imicungire mibi y’umutungo no kunaniza abaterankunga
Umuryango wo gushyigikira Amakoperative (UGAMA) urashinjwa imicungire mibi y’umutungo no kubangamira bamwe mu baterankunga. Bamwe mu bakozi bahakora bavuga ko mu minsi mike uyu muryango ushobora no guhagarara.
Izi mpungenge abakozi bahakora ndetse n’abahakoze bazigaragaza bahereye ku mafaranga yagenerwaga inzobere zagombaga gukora imirimo inyuranye iteza imbere uyu muryango n’abagenerwabikorwa, arikoo UGAMA igahitamo kuyaha abakoranabushake kugirango babahembe make cyane bigasubiza inyuma imishinga kandi amafaranga agashyirwa mu mifuka ya bamwe.
Bamwe mu bakora muri UGAMA batifuje gutangazwa bavuga ko muri iyi minsi imicungire mibi y’iki kigo yarushijeho kuzamba, mbere ngo babanje guhagarika abakozi bavuga ko ubukungu bumeze nabi, nyamara ngo umubare w’amafaranga y’inkunga yoherezwa muri uyu muryango ari munini nk’uko aba bakozi babivuga.
Umwe muri aba bakozi ati “Nta nama n’imwe y’abafatanyabikorwa uyu muryango wigeze ushyira mu bikorwa ijyanye no gucunga neza umutungo w’umuryango.”
Mu minsi ishize muri iki kigo abakozi basigayemo bavuga ko batunguwe no kubona amabaruwa y’integuza avuga ko abakozi bari bafite amasezerano ahoraho azahinduka bagahabwa amasezerano y’igihe gito (Contrat Déterminés), ndetse imishahara bahabwaga ikagabanuka, abatabyishimiye bagashakisha imirimo ahandi.
Amakuru twahawe n’Ubuyobozi bw’Umuryango mpuzamahanga w’Abanyacanada(Canadian Cooperative Association) nawo wateraga inkunga imwe mu mishinga ya UGAMA, avuga ko bahagaritse inkunga yabo bitewe n’uko nta raporo zuzuye bahabwaga ku bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga y’inkunga, hakiyongeraho imicungire mibi, n’imiyoborere idahwitse nkuko Ingrid Fischer ukuriye uyu muryango mpuzamahanga CCA abivuga.
Ati “Twatangiye kubagaragariza amakosa bakora, ahubwo bahita birukana umwe mu bakozi wakurikiranaga ibikorwa by’umushinga umunsi ku munsi kandi igihe umushinga wagombaga kumara kitaragera ndetse banga gukosora ibyo twaberekaga.”
Jean Damascène Ndahimana Umuhuzabikorwa wa UGAMA, avuga ko nta micungire mibi ihari ahubwo ngo kuba hari bamwe mu bakozi bagiye bahagarikwa byumvikanyweho bagasezererwa kubera ko bamwe mu baterankunga bagiye bahagarika inkunga bitunguranye, ku buryo n’ubu ngo hari abandi bakozi icyenda (9) bashobora guhagarika akazi baramutse batishimiye amasezerano mashya UGAMA igiye kubaha.
Umuryango mpuzamahanga CCA kandi uravuga ko UGAMA yanze kubaha ibikoresho birimo n’imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser, yaguzwe ku mafaranga y’Umushinga bikaba byari bikubiye mu masezerano y’impande zombi, kuri ubu bikaba birimo guteza igihombo kuko umushinga ugikomeza.
Mu nyandiko twabonye ku mpande zombi zigaragaza ko urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihugu rukorera mu karere ka Muhanga narwo rwagiriye inama UGAMA yo kwikosora ariko uyu muryango ukavuga ko utafashe uru rwego nk’umuhuza ku kibazo wagiranye na CCA.
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW
25 Comments
AHHHH NIBWO BAKIMENYA SE KO UGAMA IYOBOWE N’ABANTU BARIMO ABADAFITE UBUMENYI BUHAGIJE KO YARI YUBATSWE N’IBIFARANGA BY’ABATERANKUNGA NONE BABIYEMEYEHO GUTYO KWELI???
Ntabwo byoroshye mbabajwe n’abakozi no mu rwego rwo hasi bagiye kubigenderamo ,inzego zibishinzwe nizihagurukire ibyo bibabazo byo muri UGAMA, inyungu z’abakozi zitabweho,hanasuzumwe niba nta manyanga arimo.
ariko abantu babaye bate koko? basuzugure basuzugure abaterankunga kandi baba baje gukorera abanyarwanda, ubwo se abo ni abakozi cg abayobozi bakwiye kuyobora ikigo nkicyo
CYA KIGO gishinzwe amakoperative ni gitabare bataratumaraho abaduhaga inkunga kuko UGAMa IYOBOWE N’ABANTU WAGIRANGO NTIBAGIRA AKENGE NAMBA UWITWA OMARI BARAMUSHUUUUUTSE kugera ubwo yumva ko bagabana uko bashatse amafaranga y’abaterankunga n’abambari be uko bishakiyee nabyo biri mu bibakozeho
muri abantu bbagabo cyane kuko mugaragaje ibihabera nubwo abateraga inkunga bataniye kuvanamo akarenge, ubundi natwe abavolontaires baradukoreshaga bakaduha ducye koko nibyo kandi banditse ko twatwaye ibifaranga byinshi bikatubabaza nibyo bangaga gukoresha abantu bafite ubushobozi kugirango nabo basagure ayo bashyira mu bifu byabo
Uzarebe ukuntu bamwe muribo babyibushye bameze nk’abariwe n’inzuki kubera kunyereza ibyagenewe rubanda ariko niba baragiriwe inama bakinangira ubwo barashaka kwikubira
None se ko mutavuga ko bashaka no kutwirukana twebwe abashigaye mu gihirahiro babanje kugabanya iminshahara kugirango barundemo abana babo barangije muri za secondaire na kaminuza barundamo imiryango yabo
BIRABABAJE.COM
ahaaaa iyo mubahaza twe abahakora nibwo mwari kumenya byinshi kuko buriya abahagarariye ikigo bakirwanira ishyaka nubwo haba harimo uruhare rwabo mu mikorere mibi, abantu se bafata ibyemezo ku giti cyabo nkaho nta board bafite? kandi ingaruka zabyo ari nyinshi ni birefu ahaaaa
UBWO BAGIYE G– USENYA U G A M A nkuko bashenye CENTRE IWACU. Hari abantu bakwiye kwegura muri UGAMA. Bishoboka bite ubundi ko OMAR yamara imyaka ni imyaniko ari représentant légal kandi uhagarariye umuryango adashobora kurenza manda 2. Ikindi kuba ahagarariye CENTRE IWACU nk’umuryango w’umunyamuryango muri UGAMA, ntaburenganzira yari afite bwo kuba représentant légal kuko ubwo ni nkaho CENTRE IWACU ariyo ikuriye UGAMA. Ni incompatibilité kuko inyungu z’ibyo bigo ziragongana kuko byose bifite inshingano zo guteza imbere amakoperative.
Dore inama nabagira;
– Kuvugurura inama y’ubutegetsi;
– Kwongeramo abandi banyamuryango bashya mu gushaka ibitekerezo bishya kuko abamazeho igihe bafite utuntu twinshi bahuriyeho harimo no gushyigikirana mu makosa rimwe na rimwe akomeye.
– Kureka gusesa amasezerano y’abakozi ahoraho kuko ibyo ni ugusubiza inyuma umukozi kuko nta musaruro ashobora kuguha, kandi droits acquis ni uburenganzira bwe. Kereka niba abaterankunga nka za ICCO , Paim pour le MONDE n’abandi baragiye.
– Mwirinde abakozi babavolontaires kuko ntiwakubakira ikigo kubantu nkabo. Nahitamo kugabanya ibikorwa, gushaka abakozi bashoboye kandi bitanga, ubundi nkabaha inshingano zo gushaka amafaranga(financement)
– Inama y’ubutegetsi kutivanga cyane mu mirimo ya burimunsi y’ikigo. Mu biharire COMITE DE GESTION. Ubundi mu kore inama ku gihe kandi mu shingiye kuri rapport z’ibikorwa na audit extern.
– Gukora ISUZUMAMIKORERE IRAMBUYE y’IKIGO igera kubafatanyabikorwa, abaterankunga, n’abagenerwabikorwa maze murebe aho muhagaze. Mukosore vuba nabwangu mukurikije inama zizaba zivuye muri iryo suzuma; ISUZUMA rikorwe n’abo hanze ya UGAMA
-Mufate ibyemezo byubaka UGAMA aho gufata ibyemezo bisenya UGAMA. Aha ndavuga abagize inama y’ubutegetsi;
Ndangije mbashinja kuba mwaritwaye nabi mu kibazo cyanyu n’uriya muryango wo muri CANADA (CCA) Mwazanye amarangamutima muri iki kibazo , kuko ikigo ataricyo mukesha amaramuko yanyu, mutinyuka gufata ibyemezo bibateranya n’UBATERANKUNGA. None mugiye no gufata ibyemezo bituma abakozi bake mwari musigaranye bigendera.
UGAMA NISENYUKA ABAGIZE INAMA Y’UBUTEGETSI, UMWE KU GITI CYE, cyangwa BOSE BAFATANYIJE BAZARYOZWA AMAKOSA BAKOZE MU GIHE BACUNGAGA U G A M A.
birababaje ntibazi agaciro k’umukozi , imyenda batishyura se yo bite
Iki kigo bigaragarako cyari gikomeye kandi gifitiye rubanda akamaro.
Gusa birababaje kubona haba imiyoborere mibi kugeza ubwo abaterankunga nka CCA yubatse ibikorwa remezo by’inganda n’indi mitungo itimikanwa mumakoperative… Ibasha kubakuraho ikizere ntibabashe no kwikosora.
Ese mugufata ibi byemezo, abo muri Board bazi neza ingaruka bifite?
Ese ubwo ninde uzabagirira ikizere niyo PPLM isigaye yo ntizigendera?
Twemeranyeko harimo ikosa, ifuti rikomeye kuruhande runaka (Abakozi cg Board) gusa Board uko byagenda kose niyo nyirabayazana kuko niyo iyobora ikanitirirwa bose. Uwo musaza OMARI se iyo agisha inama bagenzi be bari muri Board.
Biteye agahinda kubona Ikigo nk iki gifite success zingana kuriya kikubita hasi.
Bigaragarako za ONG za cyera inyinshi zabastwe na Bureaucratie…
Suggestion:
* Ubuyobozi bw’umurimo mutabare abakozi… Murebe koko niba ikigo kidafite ubushobozi bwo kugumana abakozi… kuko abakozi 9 cg 10 X 6 baba mumuryango udashyizemo benewabo bafasha… ni abantu benshi baba bahababariye. Niba koko ari cas de force majeur, Abakozi bahabwe ibyo bagenerwa n’amategeko byose… Bazigire n’ahandi.
*Suggestion to the Board: Ntago Guhagarika abakozi bose ari umwanzuro mwiza at all!
Mwari kubagabanya buhoro buhoro. Mukora amakosa mukongeramo ayandi…
* Accountability: Abantu bateje ibi bibazo mwibaze ko mwahemukiye abantu benshi. musigeho cg muzakurikiranywe n’amategeko.
Murakoze.
Dass urakoze kdi ndemeranya nawe.
Gusa njye naganiriye n abakozi baho nabandi bazi iriya NGO bambwira amakuru nsanga ikigo kishwe na CA yacyo.
Kwishongora kuri CCA umuterankunga munini kdi mwiza cyane utanga za Miliyoni nyinshi nka 500 zo gufasha buri mwaka. Mwarangiza mugakerensa inama za Bureau ya DGIE. Ubundi mukirukana abakozi n umujinya mutarebye repsondabilities zabo n icyo babamariye. Ubuse wakwirukana umukozi umaze imyaka 3,5 kugeza kuri 15 no hejuru kugeza kumuzamu ejo ukamugarurura. Uwo wabona se ukora neza kumurusha ni uwuhe?
Abakozi mwihangane buriya General Assemblee igomba gushishoza ikagaya kdi igatesha agaciro iki gikorwa kigayitse. Kdi uyu muyobozi bazarebe ibye niba koko hari aho yageza ikigo. Yakwegura abandi bakayobora.Umuseke uzakomeze udukurikiranire uko ibintu bizagenda.
Murakoze kugaragaza ukuri.Ubusanzwe twari tumenyereyeko evaluation yabakozi(Performance) ishingira ku itunganywa ry’akazi.ariko biratangaje kubona zimwe mungingo zigenderwaho n’inama y’ubutegetsi ya ugama mu guha amashimwe abakozi(Cote) .Ubu Inama y’ubutegetsi ya Ugama yinjije mubipimo by’ imihigo(Contrat de performance) y’ abakozi kugaragaza amafaranga binjije mu kigo akaba aribyo usanga bihabwa agaciro kurusha ibindi muri evaluation yabakozi.aha twibaze niba ari ikigo cy’ubucuruzi cga umuryango wo gushyigikira amakoperative.
Mwibagiweko ayo mafaranga yose baba babwira abakozi ngo binjize yamazwe naza Jetons inama y’ubutegetsi ya UGAMA yiyongereye ngo bakunde barye UGAMA n’abagenerwabikorwa bayo.Nigute inama y’ubutegetsi yakora inama zirenga 10 mu mwaka bagamije kurya ayo mafaranga.hakwiye kurebwa mu mategeko agenga imiryango umubare winama zemewe naho ubundi inama y’ubutegetsi ya UGAMA imaze amafaranga yagenewe abagenerwabikorwa bayo bayifatira kuri za jetons z’inama rimwe narimwe zidafitiye ikigo akamaro.ikindi niba inama rusange y’umuryango ifata nkurwego rukuru rukuriye umuryango ni gute inama y’ubutegetsi ifata icyemezo itabanje kugisha inama rusange ngo igifatire icyemezo nkurwego rukuriye umuryango Ugama.Inama y’ubutegetsi ya UGAMA uziko ifata inama rusange nka baringa niba aribo bayifatira ibyemezo.
Abagize inama rusange ya UGAMA ni mutaba maso inama y’ubutegetsi mwitoreye ni mutaba maso umuryango barawusenye
Turiya tugabo two hirya dusigamo two turamara iki na kakageso katwo? Abagabo nyabagabo namwe mukirimo mwihangane icyo mutakoze nuko mutari motivated muhumure nahandi muzahakora cyaneko mushoboye.
Nyamuneka abagize Inama rusange ya Ugama nimurebe uburyo ikigo mwagiha umurongo mushya tudahomba umuryango wari ufitiye akamaro igihugu n’abanyarwanda.Dore inama zingenzi mwakwifashisha:
1) Kuvugurura imikorere y’inama y’ubutegetsi ya Ugama ikarangiza inshingano zayo itavanze mubikorwa byaburi munsi bya Ugama;
2) Guha uburenganzira abakozi ba Ugama mu gutegura imishinga mishya no kuyishyira mubikorwa.aha inama y’ubutegetsi ikagabanya amarangamutima no guhora babuza amahoro abakozi.nimureke umuhuzabikorwa wa Ugama mwahaye ububasha bwo gucunga imigendekere myiza y’akazi n’abakozi ashinzwe akorere mu bwisanzure kd hirindwe guhora hejuru y’abakozi ku nama y’ubutegetsi maze murebeko Ugama itazagera kubyo yifuza
3) Inama y’ubutegetsi ya Ugama nirinde ingeso yo kumvako imishinga yakorewe guteza imbere abaturage yabyara inyungu z’umurengera.nkekako kuzabona amakoperative mufasha yateye imbere iricyo cyerekezo cy’umuryango wa Ugama aho gushaka amafaranga y’umurengera kuri compte y’amafaranga muhora mutota abakozi kwinjiza;
4) Abagize inama y’ubutegetsi ya Ugama nimugerageze guha inzego zose zatowe mu muryango mukubafasha imiyoborere myiza y’umuryango Ugama.Ntimukumveko inama y’ubutegetsi ya Ugama ariyo igomba gukora byose ikamira izindi nzego.aha mwareba bimwe mubyemezo mwafashe yemwe bitanogeye umuryango kubaterankunga ‘abakozi bitandukanye.ubutaha mukareba uburyo nizindi nzego arinazo zibifitiye ububasha bwo gufata icyemezo cyanyuma nkuko amategeko abiteganya nazo mukaziha ubwinyagamburiro zigakora aho kumvako inama y’ubutegetsi ariyo ikorera byose umuryango Ugama nkaho izindi nzego zidahari cga zidafite ibyo zishinzwe munshingano zazo;
5) Izindi nzego za Ugama nubwo mwagiye mufatirwa ibyemezo mwakagombye kuba mwaragizemo uruhare ninama y’ubutegetsi ya Ugama mwatoye birimo biganisha umuryango wanyu mu marembera.Ni mufate umwanya musesengure ibyakozwe bitanogeye umuryango bityo mubungabunge nibishobora gukira mutabura imikorere nabandi baterankunga nibibakundira aho mubona mwakoshereje mubasabe imbabazi kuko burya ubugabo butisubiraho butera uububwa.ibyo bishobora gutuma wenda nabo mwatakaje babagarurira ikizere.
Muri rusange ngizo inama nabaha.
Ni byiza ko ikibi kigaragarira abantu ko imikorere n’imicungire ya UGAMA itumye imiryango myinshi y’abakozi n’incuti ihababarira.Icyo nasaba uriya munyamakuru ni uko yatera n’ijisho mu mikorere ‘imiryango nterankunga cyane cyane CCA, akareba abayigize n’ibikorwa byayo. Ntibihagije ko ukangisha inkunga kandi bigaragara ko uriya muryango wamunzwe na ruswa,wahumye abakozi benshi ba Leta y’u Rwanda ubaha ruswa ngo batamenya ibyo ukora, kandi iyo ruswa yanyuzwaga muri UGAMA.Abakozi ba JADF na ba Immigration uriya muryango CCA ukoreramo mube mene kuko ariya mafaranga UGAMA-CCA umaze imyaka 3 ubaha uko mugiye gusura ibikorwa byayo ni RUSWA,ejo bitazagera ku MUVUNYI MUKURU.
Ahaaa..! Erega ahari bwake umuriro hacumba umwotsi. Iki kigo gisenywe na OMAR, byatangiye ahora ahaza ukagirango ni iwe mu rugo cg ngo niho akazi ke ka C.IWACU nayo yarunduye kimukiye. Icyakubwiragako ahageze wumvaga impumuro(arome) y’ikawa nyinshi cyane ndetse n’itabi rihanuka we yicunganira na Jeton ye ya hato na hato! Ubuse ko bagisenye izo Jeton bazongerakuzikura he ko nubundi zavaga mu mishinga (soumission) zakozwe nabo bakozi basuzuguraga nabasigaye bakaba babagabanyirije imishahara!? Abazi itegeko ry’umurimo mutubwire, hari aho byabaye gukata umukozi aho kumwongerera? Muri abo bakozi bashya bazanye se, harimo nuwakoze agaprojet(soumission) byibura igatsindwa ariko yagerageje? Ndibuka ukuntu Equipe Technique yari ihari mbere yari Strong bafatanije na Coordinator wahahoze bateguraga documents de soumission, abakozi basanzwe bagataha mugitondo bazindukira kukazi bagasanga baracyabiriho bose bafite amabavu ku maso! Ngiyo imitsi nako ubwonko bw’abandi OMAR na CANISIUS bikangatiragaho by’amanjwe! Iki kigo cyaricyiza, cyarigifite records nziza ariko amatiku, inzangano n’ishyari rya bamwe mu bagize CA bigahurirana na bamwe mu ba responsable batagize icyo bishe n’icyo bakijije…!?
John nibyiza kujya utangaza amakuru uzi neza.nkenjye umwe mubakozi ba Ugama uzi imiterere y’umushinga wa CCA nagirango nkumenyesheko wakozwe muri cooperation multilatérale hagati yibihugu byimbi.bityo kuwushyira mbikorwa bisaba uruhare rwinzegozibanze mu Rda muri joint monimonitoring na evaluation bituma umushinga ukora kdi ukagera kuntego wihaye yemwe hakanakosorwa ibitaragenze neza harimo no gushyiraho priorités bitewe nibyo abagenerwabikorwa bakeneye kugirango bagere ku iteramhere ryabo na résultats zumushinga.bityo mu ngengo yimarni yumushinga hakaba harimo iyagenewe icyo gikorwa cyubufatantaye na Jaf.akaba ari nayo Ugama yakoresheje ikaba atari ruswa nkuko ubivuga kdi utabizi
Ahubwo abantu bose UGAMA itishyuye kuva kuri projet ya LUBAHO(LWH-RSSP) ndetse n’abandi aho OMAR n’abambari be batanze itegeko ryo kutabishyura nkaho batakoze ibyo basabwaga ndetse bakanarenzaho cyane n’uriya mushinga wa MINAGRI wishyuraga bigoranye nyamara naho bishyuriye OMAR ati nimubareke. Inama nabagira nibihutire kwishyuza nibyanga babarege munkiko batarafunga imiryango burundu. Abenshi bagize ubupfura bwo kwanga kuregana cg gusebya ikigo cyabagaburiye ariko muhumure kuko nubundi cyagiye kukarubanda kdi ntaruhare mubigizemo. Nimushabuke mukurikirane ibyanyu hato mutazaririra mumyotsi! Kuva muri 2011 kugeza ubu ntako mutagize mwihangana. Ntabwo ndi umuhanuzi ariko ndeba kure.
Uyu wiyita umukozi ibyo avuga ashobora kuba afite uruhare mu gutanga iriya ruswa ya CCA imaze kumunga abakozi bo mu Turere ikoreramo aribo ba JADF,V/M AE n’abakozi ba IMMIGRATION.riya mafaranga 100.000Frw ubaha ku munsi wita aya JOINT MONITORING NA EVALUATION ni inyito ya RUSWA wahinduriye izina kuko bariya bakozi bose bajya muri icyo gikorwa Uturere bakorera na Servisi ya Immigration babahaye ibikenewe mu gukurikirana ibikorwa bya a ONG.None se ariya mafaranga angana kuriya CCA iyabahera iki uretse kubahuma amaso ngo badakurikirana Imikorere yayo? Ese hari indi ONG igira amafaranga nk’ariya ijyana guhendahenda JADF na IMMIGRATION ngo nibaze bajye kureba ibikorwa byayo? NDABONA URIMO KWANDIKA UGAMA ARIKO AMAFUTI MENSHI MUYIREGA AFITE BA NYIRABAYAZANA MURI CCA.Ngaho abakozi ba CCA nimukomeze mupfushe ubusa amafaranga musebya UGAMA ariyo yabareze,RURIYE ABANDI RUTABIBAGIWE KANDI NGO INKONI IKUBISE MUKEBA UYIRENZA URUGO.
John uge uvuga ibyo wasubiramo.kuko umushinga uba ufite uko wateguwe kdi ntiwanavanaho ibigomba gukurikizwa.muri ligne budgetaire uba warakorewemo. Ibi ufiye impungenge Ugama yo ndacyeka mu gusohora amafaranga iyasohora ikurikije uko ingengo y’imari yateguwe.kdi yumvikanyweho nabaterankunga harimo niyo CCA uvuga.sinumva impamvu ushaka gusiga abantu icyaha kdi utanazi uburyo umushinga uba warateguwe.nagirango nkubwireko burya imishinga idasa yemwe ningengo zimari ziba zitandukanye.Ugama yo izi uko umushinga uteye ntakibazo ifite.uretse wowe numva uvuga nibyo utazi.utanazi uko umushinga uteguye.Ugama ntakibazo dufite kuko kuri ibyo ntago twigeze tunyuranya nibyo umushinga wateganyaga mu gikorwa cya joint monitoring. Nkuko byabaga biri muri gahunda y”ibikorwa byateganyijwe.
John uge uvuga ibyo wasubiramo.kuko umushinga uba ufite uko wateguwe kdi ntiwanavanaho ibigomba gukurikizwa.muri ligne budgetaire uba warakorewemo. Ibi ufiye impungenge Ugama yo ndacyeka mu gusohora amafaranga iyasohora ikurikije uko ingengo y’imari yateguwe.kdi yumvikanyweho nabaterankunga harimo niyo CCA uvuga.sinumva impamvu ushaka gusiga abantu icyaha kdi utanazi uburyo umushinga uba warateguwe.nagirango nkubwireko burya imishinga idasa yemwe ningengo zimari ziba zitandukanye.Ugama yo izi uko umushinga uteye ntakibazo ifite.uretse wowe numva uvuga nibyo utazi.utanazi uko umushinga uteguye.Ugama ntakibazo dufite kuko kuri ibyo ntago twigeze tunyuranya nibyo umushinga wateganyaga mu gikorwa cya joint monitoring. Nkuko byabaga biri muri gahunda y”ibikorwa byateganyijwe.Gusa igishimishije nuko wamenyeko igikorwa ari joint monitoring nushaka kumenya neza uko ikorwa wazegera ugama ikabikubwira yemwe ikanakubwira ibyiza byayo aho kubiba impuha.
barabeshya
Comments are closed.