Digiqole ad

Djiboouti: U Bushinwa bwemerewe kuhubaka ibirindiro by’ingabo ku cyambu

 Djiboouti: U Bushinwa bwemerewe kuhubaka ibirindiro by’ingabo ku cyambu

Ingabo z’u Bushinwa zizafasha mu kugenzura ubucuruzi hagati ya Africa na Aziya

Umukuru w’igihugu cya Djibouti Ismail Omar Guelleh yabwiye The Reuters ko u Bushinwa bwasabye kandi bukemererwa n’igihugu cye kuzubaka ibirindiro by’ingabo ku cyambu cya Djibouti hafi y’Inyanja Itukura.

Ingabo z'u Bushinwa zizafasha mu kugenzura ubucuruzi hagati ya Africa na Aziya
Ingabo z’u Bushinwa zizafasha mu kugenzura ubucuruzi hagati ya Africa na Aziya

Icyi ngo ni cyo cyambu cya mbere u Bushinwa buzaba bwubatseho ibirindiro by’ingabo hanze y’ubutaka bwabwo.

Igihugu cya Djibouti gituranye n’Inyanja Itukura kandi gifite kimwe mu byambu binini kandi bikora cyane kurusha ibindi ku Isi.

Akandi karusho k’iki gikorwa cy’u Bushinwa ni uko aho buzashyira ibirindiro by’ingabo haturanye na Canal de Suez (Ubunigo) ihuza Africa na Aziya ibi bikazafasha icyo gihugu gukurikirana ubucuruzi hagati y’imigabane yombi.

Ibihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) n’u Bufaransa byari bisanganywe ibirindiro bya gisirikare muri kariya gace bityo abahanga bakibaza uko USA n’u Bushinwa bizasaranganya inyungu zizava mu mahirwe atangwa no gukorera muri ako gace.

Kugeza ubu Djibouti ituwe n’abaturage barenga gato miliyoni imwe, ariko ni igihugu kiri guharanira kuba ihuriro mpuzamahanga ry’ubucuruzi bukoresha amazi.

Perezida Omar Geulleh yabwiye abanyamakuru ko igihugu cye gifite gahunda yo gukorana n’uwo ari we wese mu rwego rwo kuzamura ubucuruzi kandi ngo ibi bizatuma igihugu cye cyinjiza amafaranga asaga miliyari 12 z’Amadolari mu gihe kitarambiranye.

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yemeza ko u Bushinwa bugomba kuvugurura igisirikare cyabwo bugakomeza kucyongerera ingufu cyane cyane icyo mu mazi kugira ngo kizabashe gukomeza gucunga neza inyungu z’u Bushinwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ubwo barikuza begera Nkurunziza.Aka CNARED nabayishyigikiye barimo barutuku karabaye.

Comments are closed.

en_USEnglish