Digiqole ad

Ubujurire bwa Mbarushimana ku guhabwa abapererezi bigenga bwateshejwe agaciro

 Ubujurire bwa Mbarushimana ku guhabwa abapererezi bigenga bwateshejwe agaciro

Emmanuel Mbarushimana mu iburanisha ryo mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.Photo/T.Ntezirizaza/UM– USEKE

*Mbarushimana avuga ko ikirego aregwa kidasobanutse, ubushinjacyaha bukavuga ko ibyo byaburanywe,

*Uruki rwatesheje agaciro ubujurire bwa Mabarushimana wifuzaga abazamufasha gukora iperereza bigenga,

*Ku wa kane tariki 11 Urukiko Rukuru ruzasoma umwanzuro rwafashe ku gihe cy’iperereza ku byaha Mbarushimana aregwa cyasabwe n’abamwunganira.

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, kuri uyu wa gatatu tariki 3 Gashyantare 2016, rwatesheje agaciro ubujurire bwa Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho uruhare mu kwica impunzi z’Abatutsi 50 000, mu gihe cya Jensodie, yasabaga ko yahabwa abazamufasha gukora iberereza ku byaha aregwa bigenga.

Emmanuel Mbarushimana wahoze ari Inspecteur w'amashuri muri Butare yoherejwe na Denmark mu Rwanda ngo aryoze ibyaha bya Jenoside. Photo/T.Ntezirizaza/Umuseke
Emmanuel Mbarushimana wahoze ari Inspecteur w’amashuri muri Butare yoherejwe na Denmark mu Rwanda ngo aryoze ibyaha bya Jenoside. Photo/T.Ntezirizaza/Umuseke

Mu rukiko, Mbarushimana mu mwambaro uranga imfungwa mu Rwanda, inkweto zisa n’ikijuju z’uruhu, rimwe na rimwe anyzamo akitangira itama n’ikiganza, yari kumwe n’umwe mu bamwunganira (abahagarariye inyungu z’ubutabera), Me Twagirayezu Christophe nubwo Mabarushimana atamwemera.

Mu iburanisha ryarangiye ku isaha ya saa tanu z’amanywa kuko byari byasabwe na Me Twagirayezu, Mbarushimana yabanje kugaragariza urukiko ko ikirego aregwa kidasobanutse.

Mbarushimana n’umwunganizi we, bagaragarije urukiko ko ikirego cy’ubushinjacyaha atigeze amenyeshwa neza ibyo aregwa mu buryo bosobanutse, bityo agasaba ko kugira ngo yisobanure hakwiye kubanza gusobanura neza icyo kirego.

Ubundi bujurire bwa Mbarushimana Emmanuel bushingiye ku kuba yahabwa abapererezi bigenga cyangwa abamufasha mu iperereza, ku byaha aregwa bakabaza abatangabuhamya bamushinjura kugeira ngo basenye ikirego cy’ubushinjacyaha.

Me Mutangana uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ingingo ya 180 Mbarushimana atanga yerekana inzitizi ikoreshwa mu kujuririra imanza zibanziriza izindi, kandi ngo bikorwa gusa iyo urubanza rw’iremezo rwaciwe.

Perezida w’Inteko iburanisha uru rubanza, yavuze ko impaka zijyanye n’uburyo ikirego giteye zagiwe, ndetse ko hashingiwe ku ngingo ya 162, iteganya ibyo kujuririra imanza zibanziriza izindi, avuga ko ibyo Mbarushimana ajuririra nta shingiro bifite.

Mbarushimana Emmanuel yahise yaka ijambo, avuga ku bintu bibiri mbere yo kugira ngo avuge ku mwanzuro w’urukiko.

Yavuze ko ikintu cya mbere ariko adahabwa ibikoresho bihagije na gereza afungiwemo kugira ngo akomeze kuburana, asaba ko impapuro yajya azihabwa ku gihe kandi akabona uburyo bwo gukoresha imashini ya Photocopieuse.

Ikindi kibazo yagaragaje ni icy’uko ngo yahawe abavoka babiri bahagarariye inyungu z’ubutabera, ariko hakaba hakunze kugaragara umwe, kandi ngo bimaze kuba akamenyero. Me Shoshi Bizimana Jean Claude ufatanya na Me Twagirayezu kumwunganira ntiyari yabonetse.

Aho kuri izo nzitizi, Urukiko rwabwiye Mbarushimana ko nta mpungenge irimo, ngo kuko biterwa n’uburyo abamwunganira bakora akazi kabo.

Mbarushimana yahawe ijambo ngo avuge ku mwanzuro w’urukiko, ahita agira ati “Ntacyo mfite cyo kuvuga.”

Me Twagirayezu, yahise asaba ijambo asaba ko Urukiko rwabaha igihe kugira ngo bakore iperereza kugira ngo babone uko bazakora imyanzuro ya ‘defense’ (yo gushinjura).

Ati “Ntitwatanga imyanzuro ya ‘defense’ tudakoze iperereza ngo tuvuguruze ibikubiye mu kirego cy’Ubushinjacyaha.”

Yavuze ko ibizakenerwa n’igihe bizafata bizasobanurirwa urukiko mu nyandiko (requete) izatangwa ku wa mbere tariki ya 8 Gashyantare. Yasabwe nibura gutanga igihe bumva bizafata, avuga ko bagennye ko imyanzuro bazayitanga muri Kamena 2016.

Mbarushimana wakunze kugaragaraza ko atemera abavoka yahawe, yahise agira ati “Ndagira ngo menyeshe urukiko ko ibyo bimaze kuvugwa, bitandeba kuko ntacyo mbiziho.”

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubusabe bwo gukora iperereza rizafasha kunyomoza ibirego byabwo, ari uburenganzira buteganywa n’amategeko ariko busaba ko icyo gihe cyaba amezi abiri, hakurikijwe ko ikirego ngo Mbarushimana akimaranye umwaka, n’abavoka be bakaba bakimaranye amezi atandatu.

Me Twagirayezu yahise asaba ijambo, avuga ko atumva aho impungenge z’ubushinjacyaha ziva, kuko ngo ibyo basabye bizasobanurwa muri requete ku buryo impungenge zikwiye kuzagaragara icyo gihe, kandi ngo urukiko ruzabisuzuma.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rwazasubukurwa ku wa kane tariki 11 Gashyantare, hasomwa umwanzuro ku gihe iperereza ry’abunganira uregwa rizamara.

 

Byagenda bite Mbarushimana yanze ibyo abavoka be bakora?

Me Twagirayezu yabwiye Umuseke ko bazabanza kuvugana bakumva aho ahagaze, kandi ngo natabyemera bazakora akazi kabo.

Ati “Twashyizweho kugira ngo twunganire Mbarushimana, urukiko rwamaz ekwemeza ko mu nyungu z’ubutabera, Mbarushimana agomba kunganirwa, tugomba gukomeza tugakora inshingano zacu ariko tugakomeza kugerageza mu byo dukora byose kuvugana n’uwo twunganira, kandi turabikora.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish