U Rwanda rufite intego yo kwinjiza Miliyoni 104 $ avuye buhinzi bw’indabo
Mu nama nyungurabitekerezo yahuje abafatanyabikorwa baturutse mu gihugu cy’ubuyapani , umushinga wa Bloom Hills Rwanda Ltd hamwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ( MINAGRI) , umunyamaganga uhoraho muri iyo Minisiteri Tony Nsanganira yatangaje ko mu 2018, Leta yifuza ko izaba ifite ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga agera kuri Miliyoni 104 z’amadolari ya Amerika ($) ku mwaka aturutse mu mboga, imbuto n’indabo.
Ubusanzwe, ubuhinzi bw’indabo mu Rwanda buracyari hasi ugereranyije n’ibihugu biteye imbere, ndetse n’ubundi buhinzi bukorwa mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi, Tony Nsanganira avuga ko hagendewe kuri gahunda y’igihugu igenga ibyo kohereza ibintu mu mahanga batangiye gushyira imbaraga mu buhinzi bw’indabyo.
Ati “Leta yatangije gahunda y’ubuhinzi bw’indabyo, kandi amahirwe ahari ni uko abikorera nabo batangiye kubizamo. Gusa, ntabwo ari gahunda ya Leta yo kuzicuruza ahubwo Leta iba ishaka kwerekana ko bishoboka, hanyuma ikabafasha (abikorera) mu kubyohereza mu mahanga maze amadevizi akinjira.”
Nsanganira avuga ko nubwo hataraboneka abikorera bahagije mu buhinzi bw’indabo, ngo Leta yagize amahirwe yo kubona abashoramari bavuye mu gihugu cy’Ubuyapani batangije umushinga mu Rwanda bise “Bloom Hills Rwanda Ltd”, ndetse babona ubufatanye n’ibindi bigo bikomeye byo mu Buyapani.
Ati “Tugamije kuzagera ku byohererezwa mu mahanga bikomeza kwiyongera, dore ko muri EDPRS II twifuza ko muri 2018 mu bijyanye n’imboga, imbuto n’indabo twazaba tugeze ku kwinjiza miliyoni 104 $, dore ko uyu munsi tukiri hasi, hafi kuri miliyoni 10 $ ubishyize hamwe byose.”
Uretse abashoramari b’abanyamahanga ariko, Nsanganira Tony avuga ko hari n’Abanyarwanda batangiye gushora amafaranga mu buhinzi bw’indabo, kandi ngo afite ikizere ko ubuhinzi bw’indabyo buzakomeza gutera imbere.
Kugeza ubu, ngo hashyizweho ububiko bw’indabyo kugira ngo zitangirika, kandi ababishinzwe baragerageza kwinjiza ikoranabuhanga mu buhinzi bw’indabo kugira ngo burusheho gutanga umusaruro.
Urubuga World top exports rugaragaza ko hagati ya 2013 -2014 muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, Kenya na Ethiopia ari byo bihugu biza ku isonga mu kohereza indabo mu mahanga, dore ko Kenya yinjiza miliyoni 699,5 $ ku mwaka, naho Ethiopia ikinjiza miliyoni 610.4 $.
Igihugu cy’Ubuholari nicyo gihugu cya mbere ku Isi cyoherereza indabo nyinshi mu mahanga, bikacyinjiriza miliyari 4.7 $ ku mwaka.
Mu bihugu 15 biza ku isonga ku Isi, Kenya iza mu mwanya wa 4 (ni iya mbere muri Afurika), naho Ethiopia ku mwanya wa 5, ndetse ikaba iya kabiri muri Afurika.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
bazazohereza gute se kandi abakazihinze cya kigo cya BDF kibizeza inguzanyo kikabaheza mu gihirahiro
Mutagiye kure murebe aho uyu mushinga watangiriye muri Uganda yagurishaga izondabo mu buholandi uko byagenze.Mujye mureka kubeshya rubanda.
Ubu rero nyuma yinsenda zazanye inzara mu abaturage abaturage bagiye guhinga indabo.Ikibazo umuntu yibaza ese bateganya ikintu abo baturage bahabwa kikabarengera igihe izo ndabyo,Insenda zitaguzwe doreko iyo wahinze ibijumba cyangwa ibishyimbo iyo bitaguzwe uticwa n’inzara?
Mujye mudusobanurira neza Ubuholandi buhingisha indabo hirya nohino mu bihugu bikennye, aho abaturage baho bazihinga bagashyiramo imiti igira ingaruka kuribo batanazi abenshi bagahinduka impumyi nyuma yimyaka 5 kubera iyo miti iba yarabiciye amaso.Urugero rufatika ni muri Uganda.
ese indabo ziraribwa?
Comments are closed.