Digiqole ad

Nyaruguru: Begerejwe poste de santé ariko ntikora nijoro no muri week end

 Nyaruguru: Begerejwe poste de santé ariko ntikora nijoro no muri week end

Amajyepfo – Abatuye mu kagali ka Nyamirama mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru baherutse kwegerezwa ishami nderabuzima (poste de santé), byari ibyishimo kuri bo kuko bakoraga urugendo rurerure bajya kwa muganga. Ariko nanone bagaya serivisi iri shami bahawe rifite kuko ngo nijoro ridakora kandi no muri week end ntibavure.

Poste de Sante ya Ngera ntikora nijoro no muri week end
Poste de Sante ya Ngera ntikora nijoro no muri week end

Abagana iki kigo bavuga ko ari ikibazo kuko nk’iyo umuntu abarembanye nijoro cyangwa muri week end biba ngombwa kurindira ko bucya cyangwa gutegereza kuwa mbere ngo week end ivemo.

Uwera Daria wo mu kagali ka Nyamirama ukoresha iyi poste de santé yabwiye Umuseke ati “Byaratugoraga kujya kwivuza ku Gisagara, ariko ubu byaroroshye tuvurirwa hafi, nta muntu ukirembera mu rugo pe. Ariko nanone kuba nta muntu bavura nijoro no muri week end nabyo rwose si serivisi nziza.”

Uwera avuga ko byari byiza ko bahawe aho kwivuriza hafi ariko byari binakwiye ko niba bahawe aho kwivuriza hakwiye kuba igihe cyose hakwakira abarwayi nibura bagafashwa by’ibanze kugira ngo hatagira uwo ubuzima bucika ngo kuko ari week end cyangwa ari nijoro.

Simon Ndayiragije, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera avuga ko iki kibazo bakizi, gusa akavuga ko mu mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima amashami y’ibigonderabuzima adakora nijoro.

Umuseke wagerageje kuvugana n’ushinzwe ubuzima mu karere kugeza ubu ntibyashoboka.

Uyu muyobozi ariko avuga ko kubera ko bamaze kubona ko ari ikibazo kuko iri shami ryakira abaturage benshi.

Ndayiragije avuga ko bagiye kuganira n’inzego bireba bagashaka uko iri shami ryakwagurwa rigahinduka ikigo nderabuzima gitanga serivisi no mu ijoro na week end.

Uretse abaturage batuye mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Ngera, poste de santé ya Nyamirama yakira n’abaturage baturuka mu murenge wa Mukuura w’Akarere ka Huye n’abaturuka mu mirenge ya Nyanza na Kigembe muri Gisagara.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish