Month: <span>January 2016</span>

Kitoko azataramira ba Ambasaderi bose ba Afurika y’Iburasirazuba mu Busuwisi

Kitoko Bibarwa umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu Bwongereza, yatumiwe mu gitaramo kizaba kirimo ba ‘Ambasaderi’ bose baturuka mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bakorera imirimo yabo mu Busuwisi. Ni ku nshuro ya mbere Kitoko azaba agiye muri icyo gihugu dore ko amaze gukorera ibitaramo mu bindi bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, u Bufaransa, Amerika n’ahandi. Icyo gitaramo giteganyijwe […]Irambuye

Urubanza rwa Laurent Gbagbo ruratangira kuri uyu wa Kane

Laurent Gbagbo wahoze ayobora Côte d’Ivoire araburanishwa kuri uyu wa kane mu rubanza akurikiranyweho uruhare mu makimbirane yabaye mu gihugu cye nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu 2010. Urubanza rwe ruraburanishirizwa mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye mu Buholandi. Ibyaha akurikiranyweho ngo yabifatanije na Charles Blé Goudé wari umwe mu nkoramutima ze. Charles Blé Goudé […]Irambuye

Kenya: Umupira w’amaguru ukoreshwa mu kwigisha kuboneza urubyaro

Urubyiruko rwo muri Kenya kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Mutarama 2016 bagaragaje uburyo bakoresha siporo mu masomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere i Mathare mu Mujyi wa Nairobi. Evans Odenyo w’imyaka 24 y’amavuko utanga aya masomo abinyujije mu mupira w’amaguru, yabigaragarije mu nama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro yaberaga i Nusa Dua, mu gihugu cya Indonesia. […]Irambuye

Nyange: Abakiliya ba RIM barayishinja kubishyuza inguzanyo batafashe

Abakiliya ba Banki ihuza amadiyosezi ya Kiliziya Gatolika ishami rya Nyange mu karere ka Ngororero barayishinja kubitirira inguzanyo batafashe ku buryo iyo bagiye gusaba inguzanyo mu yandi mabanki n’iyi irimo bayibima bakababbwira ko hari umwenda bafitiye iyi banki ya RIM (Réseau Interdiosezain de Microfinance). Bamwe muri aba bakiliya bavuganye n’Umuseke batangaza ko batunguwe no kubona […]Irambuye

Abahinga ibijumba bidasanzwe bahuguriwe guhinga neza imigozi yabyo

Abahinzi baturutse mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Bugesera bahinga ibijumba bikungahaye kuri Vitamin A kuri uyu wa gatatu bahuguriwe kurushaho kubyaza umusaruro ibijumba bahinga. Beretswe kandi uko imigozi bahabwa ngo bayitere itegurwa ikagumana ubuziranenge bukenewe kugira ngo yere cyane. Mu rugendo shuri bakoreye ku cyicaro cy’Ikigo cy’igihugu giteza imbere ubuhinzi, RAB, ishami ryo mu […]Irambuye

Airtel Rwanda igira uruhare mu iterambere ry’abo ikorera

Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda ikora ibikorwa bifasha abaturage b’aho ikorera gutera imbere by’umwihariko mu Rwanda, mu 2015, Airtel Rwanda yagize uruhare mu bikorwa byinshi bizamura abaturage (Corporate Social Responsibility, CSR). Airtel Rwanda ni Sosiyete iha agaciro gakomeye ibikorwa bizamura abo ikorera ku Isi hose, ni imwe mu nkingi yatumye Airtel iba sosiyete ikunzwe cyane ku […]Irambuye

Kivu ya ruguru: FDLR yashimuse imiryango igera kuri 50

Inyeshyamba bivugwa ko ari iza FDLR kuwa kabiri tariki 26 Mutarama zashimuse imiryango igera kuri 50 mu gace ka Bushalingwa hagati ya Lubero na Walikare muri Kivu ya ruguru. Société civile y’ahitwa Luofu yatanze aya makuru ivuga ko aba barwanyi bakomoka mu Rwanda bajyanye iyi miryango ahantu hatazwi nyuma yo gutwika inzu zabo. Aba barwanyi […]Irambuye

Rwanda: Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyazamutseho 12,5% kuva mu 2010

Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mutarama, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yashyize hanze ibyavuye mu bushakashatsi byerekana igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, ubushakashatsi buvuga ko igipimo cy’ibi cyazamutse kikagera kuri 92,5% kivuye kuri 80% mu mwaka wa mu 2010. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyahana yavuze ko Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda […]Irambuye

Kirehe : Abaturage barashinja ubuyobozi kwirengagiza ibyifuzo byabo

Abaturage bo mu Kagari ka Nyabigega, mu Murenge wa Kirehe, Akarere ka Kirehe ho mu Ntara y’Iburasirazuba barijujutira Ubuyobozi bwabo babushinja kunyuranya n’ibyifuzo byabo mubikorwa bibakorerwa, cyane cyane ibijyanye n’ubudehe. Bitewe n’abayobozi aba baturage bo bita babi, ngo bababangamiye mu byifuzo byabo bigamije iterambere ryabo binyuze mu budehe. Abaturage bo muri aka Kagari ka Nyabigega, […]Irambuye

en_USEnglish