Digiqole ad

Kenya: Umupira w’amaguru ukoreshwa mu kwigisha kuboneza urubyaro

 Kenya: Umupira w’amaguru ukoreshwa mu kwigisha kuboneza urubyaro

Urubyiruko rwo muri Kenya kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Mutarama 2016 bagaragaje uburyo bakoresha siporo mu masomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere i Mathare mu Mujyi wa Nairobi.

Evans Odenyo w’imyaka 24 y’amavuko utanga aya masomo abinyujije mu mupira w’amaguru, yabigaragarije mu nama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro yaberaga i Nusa Dua, mu gihugu cya Indonesia.

Mr Odenyo yabwiye urubyiruko ati “Niba tubona ibyishimo muri siporo, nimutekereze ukuntu byaba ari byiza hatangiwemo amasomo ajyanye no kwirinda ubusambanyi by’umwihariko agahabwa urubyiruko.”

Yongeraho ati “Uyu ni umwihariko wacu wo guhanga uburyo bwiza ku rubyiruko tuganira ku kuboneza urubyaro.”

Mr Odenyo atoza ikipe ya The Bentoz United FC aherutse gutangariza igihuguko ko hari amasomo urubyiruko ruba rukeneye ku bibazo bibagiraho ingaruka rukabura aho ruyakura.

Ati: “Urubyiruko akenshi ntirubona amakuru yizewe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Rwifashisha imbuga za Interineti ariko nabwo ntiruhabone amakuru yizewe. Niyo mpamvu dukora ku buryo ayo masomo bayahabwa baje mu myitozo y’umupira w’amaguru.”

Ati “Dufite umukino aho ubakinnyi batereka umupira bakawutera kure y’ikimenyetso cy’umutemeri utambaye agakingirizo hanyuma tukumvikana impamvu uwo mupira uterwa kure y’icyo kimenyetso.”

Nyuma yo guhitamo gutanga amasomo yo kuboneza urubyaro yifashishije umupira w’amaguru, avuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro ikwiye gushyirwamo ingufu kuko abatuye Isi biyongera ku muvuduko wo hejuru.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish