Digiqole ad

Airtel Rwanda igira uruhare mu iterambere ry’abo ikorera

 Airtel Rwanda igira uruhare mu iterambere ry’abo ikorera

Bamwe mu bakozi ba Airtel Rwanda batanga ibitabo byo gusoma ku bana nyuma y’umuganda

Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda ikora ibikorwa bifasha abaturage b’aho ikorera gutera imbere by’umwihariko mu Rwanda, mu 2015, Airtel Rwanda yagize uruhare mu bikorwa byinshi bizamura abaturage (Corporate Social Responsibility, CSR).

Bamwe mu bakozi ba Airtel Rwanda batanga ibitabo byo gusoma ku bana nyuma y'umuganda
Bamwe mu bakozi ba Airtel Rwanda batanga ibitabo byo gusoma ku bana nyuma y’umuganda

Airtel Rwanda ni Sosiyete iha agaciro gakomeye ibikorwa bizamura abo ikorera ku Isi hose, ni imwe mu nkingi yatumye Airtel iba sosiyete ikunzwe cyane ku Isi.

Airtel Rwanda igira uruhare mu mishanga myinshi ifasha abaturage gutera imbere, haba mu guteza imbere imikino, uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Mu mwaka wa 2015, Airtel Rwanda yabashije kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere abo ikorera.

Mu mikino, Airtel yagize uruhare mu kuzamura imikono mu bakiri batoya by’umwihariko mu mupira w’amaguru, (Airtel Rising Stars football competition), iri ryari irushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu.

Airtel Rwanda yifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’Umuganda, yafashije abaturage kubona ibikoresho byifashishijwe mu gutera ibiti mu bice bitandukanye by’igihugu.

Airtel Rwanda ifasha abakobwa mu guteza imbere ubumenyi bafite mu ikoranabuhanga aho itanga amahirwe yo kwihugura (internships) ku bakobwa bifuza kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Mu bikorwa by’ubukangurambaga ku Banyarwanda ngo bamenye kandi birinde irindwara ya Cancer ifata amabere, Airtel Rwanda yitabiriye urugendo rwo kwamagana iyo ndwara rwakozwe mu kwezi ko gushishikariza abantu kumenya iyo ndwara.

Nyuma Airtel Rwanda yatanze telefoni zigezweho (smartphones) ku muryango ‘Breast Cancer Initiative East Africa Inc.’ mu rwego rwo gufasha ko ubutumwa bugera no ku baturage bo mu cyaro.

Uretse ibyo, Airtel Rwanda ni imwe mu masosiyete y’abikorera yagize uruhare mu gufatanya n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe mu gushakisha inkunga zo gufasha abazahajwe n’icyorezo cy’indwara ya Ebola, giherutse kwibasira ibice bya Africa y’Iburengerazuba.

Mu birori bisoza umwaka, abakozi ba Airtel Rwanda bagize uruhare mu gutanga inkunga yabo mu munsi mukuru wakorewe abana kuri Home don Bosco i Nyanza, abana bahawe impano zirimo ibikoresho by’ishuri n’imyenda.

Micheline Umulisa, umuyobozi muri Airtel Rwanda ukuriye ibikorwa bifasha abaturage (CSR), avuga ko Airtel izakomeza kugira uruhare mu gufasha Abanyarwanda mu iterambere.

Yagize ati “Ku bw’iterambere dushaka rya Airtel mu Rwanda, tugomba kubanza tugashyigikira imibereho myiza y’abantu dukorana.”

Abakozi ba Airtel Rwanda berekeje mu muganda wo gusukura imihanda
Abakozi ba Airtel Rwanda berekeje mu muganda wo gusukura imihanda
Mu minsi mikuru isoza umwaka abakozi ba Airtel Rwanda batanga impano zirimo imyambaro ku bana
Mu minsi mikuru isoza umwaka abakozi ba Airtel Rwanda batanga impano zirimo imyambaro ku bana
Umuyobozi wa Airtel Rwanda ukuriye ishami ry'ibikorwa biteza imbere abaturage n'ushinzwe itumanaho, Denise Umunyana batanga smartphones zifashishijwe mu kugeza ku Banyarwanda ubutumwa bwo kurwanya Cancer y'amabere
Umuyobozi wa Airtel Rwanda ukuriye ishami ry’ibikorwa biteza imbere abaturage n’ushinzwe itumanaho, Denise Umunyana batanga smartphones zifashishijwe mu kugeza ku Banyarwanda ubutumwa bwo kurwanya Cancer y’amabere
Bamwe mu bakozi ba Airtel Rwanda bitabiriye urugendo rwo kurwanya Cancer y'amabere
Bamwe mu bakozi ba Airtel Rwanda bitabiriye urugendo rwo kurwanya Cancer y’amabere
Denise Umunyana, ushinzwe itumanaho muri Airtel Rwanda n'umuyobozi ushinzwe ibikorwa biteza imbere abaturage bifotozanya n'abakobwa bafashwa kwihugura mu itumanaho
Denise Umunyana, ushinzwe itumanaho muri Airtel Rwanda n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa biteza imbere abaturage bifotozanya n’abakobwa bafashwa kwihugura mu itumanaho

UM– USEKE.RW

en_USEnglish