Digiqole ad

Urubanza rwa Laurent Gbagbo ruratangira kuri uyu wa Kane

 Urubanza rwa Laurent Gbagbo ruratangira kuri uyu wa Kane

Gbagbo wahoze ayobora Cote d’Ivoire aragezwa imbere y’ubutabera bwa CPI

Laurent Gbagbo wahoze ayobora Côte d’Ivoire araburanishwa kuri uyu wa kane mu rubanza akurikiranyweho uruhare mu makimbirane yabaye mu gihugu cye nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu 2010. Urubanza rwe ruraburanishirizwa mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye mu Buholandi.

Gbagbo wahoze ayobora Cote d'Ivoire aragezwa imbere y'ubutabera bwa CPI
Gbagbo wahoze ayobora Cote d’Ivoire aragezwa imbere y’ubutabera bwa CPI

Ibyaha akurikiranyweho ngo yabifatanije na Charles Blé Goudé wari umwe mu nkoramutima ze.

Charles Blé Goudé yahoze akuriye umutwe w’abasore n’inkumi witwaga Les jeunes patriotes bari bashyigikiye Gbagbo, uyu mutwe ukaba ukekwaho kuba ariwo wifashishijwe mu guhungabanya umutekano nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu muri 2010.

Police yo mu Buholandi aho aba bagabo bombi bari buburanishwirizwe yamaze gutegura aho abashyigikiye abaregwa bari bube bicaye bareba uko urubanza rugenda.

Ngo hateguwe televiziyo nini zo kwereka abaturage bari bube bari hanze uko urubanza ruri kugenda.

Abashyigikiye Gbagbo bemeza ko arengana, ngo nta ruhare yagize mu makimbirane yakurikiye amatora yo muri 2010 ariko abari ku ruhande rwa Allassane Ouatara wayatsinze bakemeza ko Gbagbo yategetse abamushyigikiye guhangana n’abo ku ruhande rwa Ouatara kuko ngo yari yibye amatora.

RFI ivuga ko ruriya rubanza ruzagaragaramo abatangabuhamya ijana.

Umwe mu bakurikiranira hafi Politiki yo muri Africa y’Uburengerazuba bemeza ko Laurent Gbagbo bizamugora gutsinda urubanza kuko ngo ubu adakunzwe n’u Bufaransa, igihugu gifite ijambo rinini muri kariya karere k’Africa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish