Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda iravuga ko abatwara abantu muri rusange bakwiye kwihutira gushyira mu modoka zitwara abantu utwuma turinda kurenza umuvuduko (speed governors) wagenwe igihe ntarengwa kitaragera kugira ngo birinde guhura n’ibihano. Supt. Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Police ishami ryo mu muhanda yatangaje ko hari abatwara abantu bamaze kubahiriza […]Irambuye
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver yabwiye abadepite ko imirimo y’ibanze ku nyubako ya Kigali Convention Center na Hotel yayo igeze kure, Leta ikaba yaramaze kwishyura asaga miliyari 26 z’amafaranga y’u Rwanda, ngo bigenze neza tariki 1 Gicurasi 2016, iyi nyubako izaba yatangiye gukorerwamo. Kigali Convention Center na Hotel yayo ni inyubako yagenewe kuzajya iberamo […]Irambuye
Umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu bijyanye n’itumanaho, akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Willy Nyamitwe abinyujije kuri Twitter, yavuze ko Leta yaraye itaye muri yombi abanyamakuru babiri bakorera ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa, Jean-Philippe Rémy na Phil Moore wamufatiraga amafoto. Aba banyamakuru bafatiwe Nyakabiga kandi ngo hari n’abandi bantu 17 na bo batawe muri […]Irambuye
*Ni ubwa mbere numvise umuntu aregwa gusuzugura igihugu cye, *Tom yaba asuzugurira iki ibendera ry’igihugu?, *Ishusho yajye murabona meze nk’uri muri relax cyangwa umaze gutera isaluti? Ndi kuri attention, *Imyaka 28 maze nkorera ibyo iri bendera rihagarariye, nahindukira nkajya kurisuzugura? Ni mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyemo Col Tom Byabagamba n’abo bareganwa, Col Byabagamba yarezwe […]Irambuye
Umugabo Innocent Nsengiyumva w’imyaka 53 wo mu murenge wa Nyamabuye i Muhanga yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ku bitaro bya Kabgayi aho yari yajyanywe kubera umuti wa Kioda uvanze na Acide yari yanyoye ngo yiyahure nyuma yo gushaka kwica umugore we akamuhusha. Nsengiyumva n’umugore we Alphonsine w’imyaka 38 abaturanyi babo bavuga […]Irambuye
Komite Nyobozi icyuye igihe y’Akarere ka Karongi kuri uyu wa kane yakoze imurikabikorwa, inama y’umutekano yaguye yarimo n’abaturage ndetse inakira ibibazo by’abaturage bwa nyuma mbere yo kuva mu biro bashoje manda yabo. Abaturage babajije ibibazo bitandukanye aho buri muyobozi muri Komite nyobozi yari yafunguye ibiro bye ngo yakire abaturage bamushaka bose. Abaturage babashije kubaza ibibazo […]Irambuye
*Ugereranyije n’ingengo y’imari yotowe tariki 30/6/2015 hiyongereho amafaranga miliyari 40,6. *Mu byatumye ayo mafaranga yiyongera hari amafaranga ya DFID, Banki y’Isi n’aya Global Fund atari yakoreshejwe mu ngengo y’imari 2014/15. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete yagejeje umushinga w’ingengo y’Imari ya 2015/16 ivuguruye ku Nteko rusange y’Abadepite, miliyari 40,6 z’amafaranga y’u Rwanda nizo ziyongereho ugereranyije […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka mutagatifu Tomasi wa Kwini(Saint Thomas D’Aquin) ari nawe waragijwe iyi Seminari nkuru ya Kabgayi, Padiri KAYISABE Védaste Umuyobozi w’iri shuri rikuru, yasabye abaryigamo gukurikiza urugero rw’uyu Mutagatifu uvugwaho kwicisha bugufi n’ubuhanga buhanitse. Mu gikorwa ngarukamwaka gikomeye cyane ku bakristu b’idini gatulika ariko by’umwihari muri Seminari nkuru ya Kabgayi(Grand Séminaire de Kabgayi) […]Irambuye
Inyamaswa irisha bamwe bita twiga cyangwa agasumbashyamba isa n’umweru yagaragaye muri kimwe mu byanya( parks) kitwa Tarangire kiba mu majyaruguru ya Tanzania. Ni ikintu kidasanzwe kuri izi nyamaswa. Iyi nyamaswa ba mukerarugendo bayishimiye cyane bayita Omo bashingiye kuri ya sabune bamesesha imyenda bita Omo. Abahanga bemeza ko kuba iriya twiga isa kuriya bitavuze ko yavukanye […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 28 Mutarama 2016 Komisiyo y’ubuhinzi n’ubworozi umutwe w’abadepite wasuzumiye hamwe umushinga w’itegeko ry’imyuka n’ibihumanya ikirere bafatanyije n’abahagarariye guverinoma. Mu ngingo zigize iri tegeko zasuzumwe harimo kuva kungingo ya 18 kugeza kuya 25, aho hagiye hagaragazwa uburyo uruhande rw’abadepite n’urwa guverinoma bazibona. Mu kwiga kuri uyu mushinga w’itegeko ry’imyuka n’ibihumanya ikirere […]Irambuye