Digiqole ad

Nyange: Abakiliya ba RIM barayishinja kubishyuza inguzanyo batafashe

 Nyange: Abakiliya ba RIM barayishinja kubishyuza inguzanyo batafashe

Icyapa cy’iyi Bank i Nyange

Abakiliya ba Banki ihuza amadiyosezi ya Kiliziya Gatolika ishami rya Nyange mu karere ka Ngororero barayishinja kubitirira inguzanyo batafashe ku buryo iyo bagiye gusaba inguzanyo mu yandi mabanki n’iyi irimo bayibima bakababbwira ko hari umwenda bafitiye iyi banki ya RIM (Réseau Interdiosezain de Microfinance).

Icyapa cy'iyi Bank i Nyange
Icyapa cy’iyi Bank i Nyange

Bamwe muri aba bakiliya bavuganye n’Umuseke batangaza ko batunguwe no kubona iyi banki yanditseho umwenda abo bashakanye badasanzwe babitsa cyangwa ngo babikuze amafaranga muri iyi banki ihuza Amadiyosezi ya Kiliziya gatolika (RIM) .

Bakibaza uburyo baba barahawe iyo nguzanyo bikabayobera kuko ngo nta dutabo bagira babikurizaho kubera ko batari abanyamuryango.

Jean Baptiste Nshimiyimana atuye mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga wavuze mu izina rya bagenzi be akaba n’umunyamuryango w’iyi banki, avuga ko kuva iyi banki yatangira basabye abanyamuryango bayo kwibumbira mu mu matsinda magirirane ku buryo uwasabye inguzanyo bagenzi be basangiye itsinda bamwishingiye bityo mu gihe azaba adashoboye kwishyura uwo mwenda yatse banki izawubaza itsinda ryose.

Uyu muturage akavuga ko aho bajyaga hose gusaba inguzanyo bababwiraga ko nta yindi bashobora kubaha kuko ngo bamwe mu bo bashakanye bafitiye inguzanyo banki ya RIM.

Akavuga ko n’inguzanyo yagiye ahabwa n’iyi banki we yayishyuraga neza, agatangazwa n’uburyo bamunanije bamubeshyera ko umugore we yafashe iyindi nguzanyo muri iyo banki kandi atayibamo.

Ati:«Umugore wanjye bitiriye iyi nguzanyo ya miliyoni ntazi kubitsa no kubikuza, yewe nta na konti agira muri iyi banki none ngo afite inguzanyo ya miliyoni koko?»

Bamwe mu banyamuryango berekana udutabo twabo tugaragaramo ko nta mweenda bafitiye RIM, ariko ngo Banki ikawubabaraho
Bamwe mu banyamuryango berekana udutabo twabo tugaragaramo ko nta mweenda bafitiye RIM, ariko ngo Banki ikawubabaraho

Delphine Niyonsenga Umucungamutungo wa RIM ishami rya Nyange, yemera ko aya makosa yabayeho, ariko ko abayakoze batakiri abakozi b’iyi banki kuko birukanywe bazira amakosa atandukanye ndetse agakeka ko n’aya arimo.

Gusa Niyonsenga akaba avuga ko abirukanywe ari bo yaje asimbura ku buryo kwemeza ko ari bo babigizemo uruhare byaba bigoye.

Avuga ko banki yakosoye iki kibazo ku buryo uyu mwenda utakibabarwaho ko bakomeza kugirira banki yabo ikizere.

Udutabo twa bamwe muri aba banyamuryango tugaragaza ko inguzanyo bagiye basaba barangije kuyishyura.

Iyi bavuga ko banki igereka ku bo bashakanye ibanduriza isura y’ubunyangamugayo kandi ishobora kuba intandaro yo kutabafasha kubona inguzanyo byihuse kuko ngo bagiye babikosoza inshuro nyinshi ntibihabwe agaciro.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE. RW

5 Comments

  • BNR NITABARE ABAKOZI BABO NI IBISAMBO INGONA GUSA KANDI IGIPADIRI KIBAKINGIRA IKIBABA POLICE NITABARE RWOSE BARARENGANYA ABATURAGE

  • Ikigo baracyungyguje namwe muravuga. igitangaje nuko yitwa iya Gaturika kandi ikaba yuzuye amanyanga ahombya rubanda ruciririrtse aho kubafasha

  • kuki ba musenyeri badafata umwanzuro ngo birukane ibyo birura se harabura ikiiii

  • Ibyo ni akaga ubusambo ntibukwiye gushyigikirwa. abo banyagwa se ntibahembwa kuki biba ibya diocese

  • EHHHHHH UBWO SE BARACYAKORA MURI BANKI? NUGUHAMAGARA POLICE BAKABIKWA AHABUGENEWE BAKOZE AMAHANO

Comments are closed.

en_USEnglish