Month: <span>January 2016</span>

2015 Report: u Rwanda ni rwo rutarimo ruswa nyinshi muri

*Kuri Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa TI-Rwanda, agatambwe katewe ni gato, haracyari inzira ndende mu kurwanya ruswa, *Igihugu cya Denmark ni icya mbere ku Isi mu bitabamo ruswa, ngo n’u Rwanda uwo mwanya rwawugeraho, *Ubu bushakashatsi bukorwa hagendewe ku bindi byegeranyo no ku buhamya bw’abashoramari Icyegerenyo mpuzandengo cya 2015 ku buryo abantu bumva ruswa mu […]Irambuye

Umwe mu biyamamaza kuba Miss Rwanda asanga ibi bidasaba amashuri

Umuhoza Sharifa umwe mu bakobwa bahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016 ukomoka mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Musanze, avuga ko kuba nyampinga ntaho byigirwa ahubwo ari ibyiyumviro bya buri umwe. Aramutse atsindiye ikamba byaba ari inshuro ya kabiri i Ntara y’Amajyaruguru yaba ibonye nyampinga nyuma ya Kundwa Doriane nyampinga […]Irambuye

Icyamamare Meghan Markle yagarutse mu Rwanda

Ashobora kuba azwi n’abatari benshi mu Rwanda, ariko iwabo muri Amerika n’ahatandukanye ku isi ni icyamamare. Ni umukinnyi wa film akaba n’umunyamideri, Meghan Markle yatangaje ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda. Ahaheruka mu mezi icyenda ashize kandi no mu 2014 yari yahaje. Abicishije kuri Twitter Meghan yatangaje muri iki gitondo ko ‘yishimiye kongera kugaruka mu […]Irambuye

Muhanga: Inyubako y’Akarere yatashywe imirimo yo kubaka itarangiye neza

Mu muhango wo gutaha ibiro by’inyubako y’Akarere ka Muhanga wabaye kuri uyu wa kabiri Guverineri w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali yasabye ko bakomeza kubaka bagasoza ibitararangira. Kuvugurura iyi nyubako byatwaye miliyoni 400.   Hashize igihe kirenga umwaka ibiro by’Akarere ka Muhanga bitangiye gusanwa, Yvonne Mutakwasuku umuyobozi w’aka karere yavuze ko iyi nyubako bari kuyimurikirwa mu kwezi […]Irambuye

Gisa cy’Inganzo akirutse Malaria

Gisa cy’Inganzo aravuga ko nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze arwaye malaria ubu ngo yatangiye gutora agatege, ku buryo ubu abasha kujya muri studio agakomeza gukora umwuga we. Gisa wakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse umwaka ushize akaba yaranajyanywe mu bigo ngororamuco cya Iwawa ubu uyu mwaka wa 2016 yawutangiye neza, ku bw’ubujyanama yahawe byose yarabiretse asubira […]Irambuye

Saudi Arabia: Abagore 7 bakomoka muri Uganda basubijwe iwabo

Abagore barindwi bakomoka muri Uganda bakoraga akazi muri hoteli mu gihugu cya Arabia Saudite (Saudi Arabia) basubijwe iwabo nk’uko byatangajwe na Ambasaderi wa Uganda muri icyo gihugu. Iki cyemezo kije mu gihe Uganda yahagaritse ibyo gushakisha abakobwa bajya gukora mu ngo mu bihugu by’Abarabu by’umwihariko Saudi Arabia, kubera ko ngo iyo bahageze bafatwa nabi nk’abacakara. […]Irambuye

Urusaku rukabije rugira ingaruka ku buzima bw’umuntu n’ibidukikije

Nubwo kubera iterambere tugezeho bitatworoheye kurwanya urusaku ariko dufatanyije twese hamwe twabigeraho bitewe n’uruhare rwa buri wese. Ikiruta byose ni uko tubanza gusobanukirwa akaga k’urusaku ku buzima bwacu. Urusaku ruva ku byuma bya muzika nka Radio na TV, amahoni y’ibinyabiziga n’amajwi y’abantu, byose bigira icyo bitwara ubuzima bwacu, byangiza itumanaho hagati y’abantu bari kuganira (interpersonal […]Irambuye

Karongi: Urutoki mu kibaya cya Kigezi rwongeye kwibasirwa na Kirabiranya

Ikibaya cya Kigezi giherereye ku nkuka y’ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Bwishyura, Akagali ka Gitarama umudugudu wa Josi. Hari mu hantu hanini hahingwa urutoki rwinshi muri Karongi, nyuma y’imyaka itatu abahinzi batemye insina zarwaye kirabiranya bakaharaza ntibongere kuhatera urutoki, ubu urwo bahateye narwo rwongeye kwibasirwa n’iyi ndwara. Ubwoba ni bwose ko bagiye kongera guhomba. […]Irambuye

en_USEnglish