Digiqole ad

Kitoko azataramira ba Ambasaderi bose ba Afurika y’Iburasirazuba mu Busuwisi

 Kitoko azataramira ba Ambasaderi bose ba Afurika y’Iburasirazuba mu Busuwisi

Kitoko Bibarwa umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu Bwongereza, yatumiwe mu gitaramo kizaba kirimo ba ‘Ambasaderi’ bose baturuka mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bakorera imirimo yabo mu Busuwisi.

Kitoko Bibarwa agiye gutaramira mu gihugu cy'u Busuwisi
Kitoko Bibarwa agiye gutaramira mu gihugu cy’u Busuwisi

Ni ku nshuro ya mbere Kitoko azaba agiye muri icyo gihugu dore ko amaze gukorera ibitaramo mu bindi bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, u Bufaransa, Amerika n’ahandi.

Icyo gitaramo giteganyijwe kubera i Geneve ku itariki ya 30 Mutarama 2016, ngo ni kimwe mu bitaramo uwo muhanzi azaririmbamo indirimbo nyinshi ugereranyije n’ibindi bitaramo yagiye akora.

Mu kiganiro kigufi na Umuseke, Kitoko yavuze ashobora kuririmba indirimbo ziri hagati ya 15 na 12 kubera ko ariwe muhanzi mukuru uzaba ayoboye igitaramo.

Yagize ati “Ni ubwa mbere nzaba ngiye mu Busuwisi peee!! Gusa nanjye nifuzaga kuzajya muri icyo gihugu kubera ko nagiye mbwirwa kenshi ko hariyo abakunzi b’ibihangano byanjye gusa simbone umwanya.

Kuri iyi nshuro nizeye ko abanyarwanda n’abandi banyamahanga bazitabira icyo gitaramo nzabereka ko mu Rwanda hari imbaraga zihari muri muzika”.

Muri icyo gitaramo kandi, kizaba kirimo abacuranzi b’ingoma bakomoka mu Burundi ndetse n’abakinnyi b’urunana.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish