Digiqole ad

Kivu ya ruguru: FDLR yashimuse imiryango igera kuri 50

 Kivu ya ruguru:  FDLR yashimuse imiryango igera kuri 50

Abarwanyi ba FDLR baracyekwaho gushimuta abakozi barebaga iby’imirire muri Rutshuru

Inyeshyamba bivugwa ko ari iza FDLR kuwa kabiri tariki 26 Mutarama zashimuse imiryango igera kuri 50 mu gace ka Bushalingwa hagati ya Lubero na Walikare muri Kivu ya ruguru.

Abarwanyi ba FDLR baracyekwaho gushimuta abakozi barebaga iby'imirire muri Rutshuru
Abarwanyi ba FDLR baracyekwaho gushimuta imiryango 50 y’abaturage

Société civile y’ahitwa Luofu yatanze aya makuru ivuga ko aba barwanyi bakomoka mu Rwanda bajyanye iyi miryango ahantu hatazwi nyuma yo gutwika inzu zabo.

Aba barwanyi kandi kuva mu kwezi kwa cumi umwaka ushize ngo bari barigaruriye agace ka Bushalingwa.

Capitaine Guillaume Njike umuvugizi wa Operation Sokola II yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo yabwiye Radio Okapi ko ubu ingabo ziri gukora ibishoboka ngo zigarure aba baturage bafashwe bugwate.

Capt Njike avuga ko ubu bagabye igitero cyo guhiga aba barwanyi bashimuse abantu ngo baba bakiri mu gace ka Walikale.

Gushimuta aba baturage bibaye nyuma y’amezi abiri député Juvénal Munubo ahamagariye Guverinoma ya Congo gukora ibishoboka ikagarura umutekano muri gace ka Walikale ngo gakwiye kwitabwaho bidasanzwe kubera abarwanyi bahari.

Hon Munubo avuga ko nk’imirwano hagati y’imitwe ya Maï-Maï na FDLR yatumye abaturage benshi bahinduka impunzi mu gihugu cyabo.

Umutwe wa FDLR uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda kandi ugamije gufata u Rwanda, muri Congo uregwa ibikorwa nk’ibi byo gushimuta abantu, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, kwica no gusahura ibya rubanda rwo muri Congo.

Mu Rwanda ho uyu mutwe ushinjwa kuba uyobowe na benshi mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Abanyarwanda baca umugani ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro, Congo yanze guhashya izo nterahamwe zasize zihekuye uRwanda none barataka ngo FDLR yashimise imiryango 50, umunsi muzumva ko izo nterahamwe zitagikwiriye kubona icumbi iwanyu muzazirwanya muzirukane naho ibyo bibwira ngo bazarwanya URwanda kd barufate baribeshya uwabatsinze mbere ntaho yagiye nubu arahari.

  • Ese kuki buri gihe ari babiri mubarwanyi ba FDRL mufotora? nuko aribo babi ? Cg nibo bonyine mugeraho? banyamakuru mwe mwikosore kabisa ntimukadupfunikire amazi

Comments are closed.

en_USEnglish