Col Byabagamba yavuze ko video imushinja gusuzugura ibendera ari ‘tract’
*Ni ubwa mbere numvise umuntu aregwa gusuzugura igihugu cye,
*Tom yaba asuzugurira iki ibendera ry’igihugu?,
*Ishusho yajye murabona meze nk’uri muri relax cyangwa umaze gutera isaluti? Ndi kuri attention,
*Imyaka 28 maze nkorera ibyo iri bendera rihagarariye, nahindukira nkajya kurisuzugura?
Ni mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyemo Col Tom Byabagamba n’abo bareganwa, Col Byabagamba yarezwe n’icyaha cyo ‘gusuzugura ibendera ry’igihugu’, icyaha uyu musirikare yihariyeho muri uru rubanza. Yiregura kuri iki cyaha kuri uyu wa 28 Mutarama yahakanye iki cyaha avuga ko amashusho yazanywe n’ubushinjacyaha nk’ikimenyetso ari ‘tract’ kuko atari umwimerere ndetse ko uwayafashe atazwi.
Umucamanza yabanje kugaragaza ko hagendewe ku gihe ikurikiranacyaha kuri iki cyaha ryatangiriye nta tegeko rizitira inkiko zo mu Rwanda gusuzuma iki cyaha nk’uko byari byari byasabwe n’uruhande rw’uregwa.
Urukiko rwagaragaje ko ikurikiranacyaha ryatangiye harabayeho ivugurura ku itegeko uruhande rw’uregwa rwagenderagaho ruvuga ko inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo gukurikirana icyaha cyakorewe hanze y’igihugu mu gihe aho yagikoreye batagikurkirana.
Ahawe umwanya ngo yiregure kuri iki cyaha ashinjwa kuba yarakoreye i Juba muri Sudani y’Epfo, Col Tom Byabagamba n’Abavoka be babanje kubwira Umucamanza ko iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Ubushinajcyaha aho kuba Ubugenzacyaha nk’uko biteganywa n’amategeko gusa bemera kugira ibyo bakivugaho.
Col Byabagamba yahise anenga yivuye inyuma video yerekanywe kuwa gatatu n’Ubushinjacyaha igaragaza umusirikare mukuru bivugwa ko ari uregwa (ntarabihamywa n’Urukiko) wari wanze guha icyubahiro ibendera ry’u Rwanda n’irya UN ubwo yazamurwaga muri Sudani y’Epfo.
Aya mashusho atarenza amasegonda 15, Col Byabagamba yavugaga ko kuba hatagaragara itangiriro n’iherezo (debut na final) cyangwa imyirondoro y’abayafashe n’abayatunganyije adakwiye kwizerwa.
Ati “ niyo yaba film cyangwa documentary hagaragara uwabikoze, umuntu yatoragura ikintu hariya mu muhanda kidafite uwo cyandikiwe n’wacyanditse urukiko rugahamagaraga abantu ngo baze bakisobanureho?”
Col Byabagamba wabanje kubwira Umucamanza ko atemera iki cyaha yatanze ibisobanuro by’inyandiko izwi nka ‘Tract’ avuga ko iba yanditswe n’umuntu utazwi ndetse n’uwo yandikiwe atazwi ariko ko iba ifite icyo agamije.
Yagize ati “ iriya video ni tract, aho bitaniye ni uko imwe iba ari inyandiko.”
Yifashishije ingingo ya 122 mu mategeko agenga ibimenyetso n’itangwa ryabyo, Me Varely Gakunzi umwunganira yavuze ko ikimenyetso cyose gitangwa n’umuburanyi agaragaza inkomoko yacyo kugira ngo hizerwe umwimerere wacyo.
Atanga urugero rw’amashusho atakwizerwa, Me Gakunzi yagize ati “mu mashusho mfite muri machine (computer) yajye agaragaza Bush acezanya na Osama Bin Laden, sinakwemeza ko ari ukuri.”
Ubushinjacyaha bwavugaga ko budafite Video igaragaza umuhango wose, bwabwiye Umucamanza ko aya mashusho yafashwe n’uwitwa Maj Ntazinda wari uri ahabereye uyu muhango ndetse ko ku mugoroba w’ejo (kuwa gatatu) bavuganye n’abantu bari i Juba bakaboherereza amashusho yandi adatandukanye n’ayashyikirijwe Urukiko bityo ko batagamije guhimbira uregwa.
Agendeye ku buryo aya mashusho agaragara, Col Byabagamba, wisobanuraga afite ikiniga, yabwiye Umucamanza ko amashusho yerekanywe ejo asobanurishwa icyo atagaragaza ngo nko kuba byaravuzwe ko ari we wenyine ugaragaramo utateye isaluti nyamara ngo harimo abandi ndetse ko indirimbo yubahiriza igihugu bivugwa ko yari iri kuririmbwa ntayagaragaye mu mashusho.
Nyuma yo kwiherera n’abamwunganira, Col Byabagamba yahise yinjira neza mu bisobanuro by’amashusho nk’uko yari abisabwe n’Urukiko aho yahakanye iki cyaha ndetse ko nta mpamvu yo kugikora yari ihari.
Ati “ jye ni ubwa mbere numvise aregwa gusuzugura ibendera ry’igihugu cye. Tom (yivuga) yaba asuzugurira iki ibendera ry’igihugu?.”
Uyu musirikare ukomeye mu ngabo z’u Rwanda yasubiye mu mateka ye bwite n’ay’umwuga we avuga ko atavukiye mu gihugu cye ndetse ko amaze imyaka 28 mu gisirikare akorera igihugu cy’inkomoko yari yaravukijwe uburenganzira bwo guturamo kubera amateka, bityo ko atasubira inyuma ngo ajye gusuzugura ibyo yaharaniye muri iyi myaka yose.
Uyu musirikare yahise ajya ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batatu barimo Col Charles Ndagano wari uyoboye iki kigo cyabereyemo umuhango bivugwa ko wakorewemo icyaha.
Col Byabagamba yavuze ko uyu muhango yawugiyemo bitari no mu nshingano ze ariko ko yahagiye nk’ugiye gushyikira abasirikare b’u Rwanda ndetse ko yakoze urugendo rurerure ajyayo.
Ati “ni hagati y’ibilometero 30 na 40, nagiye nambaye ibendera njyanywe no gusuzugura ibendera rimanitse mu kigo?”
Byabagamba wahise asaba Abacamanza n’Abashinjacyaha kongera kureba aya amashusho, yahise avuga ko uko agaragara muri aya mashusho atameze nk’umuntu wasuzuguye ndetse ko nta n’igihamya ko atari yamaze cyangwa atiteguye gutera amasaluti.
Ati “murebe ishusho yajye mumbwire niba meze nk’umuntu uri muri relax cyangwa umaze gutera isaluti. Ndi kuri attention (guhagarara gisirikare), …umuntu utateye isaluti yajya kuri attention y’iki?”
Ubushinjacyaha bukavuga ko nk’umusirikare wari ukomeye atari akwiye kunyuranya n’abandi mu gihe bari bateye amasaluti bukavuga ko kutabikora bishimangira ibyaha (bitatu) bya mbere aregwa ngo ko yari yaranze ubutegetsi buriho n’ababuyoboye.
Abaregwa bose barangije kwiregura ku byaha, Urukiko rwanzuye ko Abatangabuhamya bazatanga ubuhamya bwabo ku itariki 12 na 15 Gashyantare 2016.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
22 Comments
Ariko rwose twavuye mumatiku tukubaka igihugu cyacu bana b’u Rwanda
Ibintu nk’ ibi birakungura. Ahantu hose ibijya gucika haba nk’ ibi. Nibuka abantu banywesha igikoma inkweto muri stade i Nyamirambo batazi n’ icyo bazira ngo ni ibyitso. Abakuru bazi 1973 ibyabanjirije ihirima. Kandi rubanda bogeza. Amateka yisubiramo kweli.
Ibyo nibyo rwose kuko ntabijya gucika bidaciye amarenga.Burya umuntu n’umuntu rwose.Reba ukuntu bari gusubiranamo ubwabo.Bamwe ngo nibigarasha bicitse, ngo bakorana na FDLR mu gutera grenade mu Rwanda, ngo basahuye amafaranga bagakatirwa ibifungo utazi niyo biva ukagirango umutungo wabo nimwinshi kurusha uwabandi.
Total humiliation
Umva yemwe, abenshi umenya muri bato, Tom ntabwo mumuzi. Njyewe rero ndamuzi twarabanyeho mbere. Reka mubabwireho gato mureke kuvuga ibyo mutazi.
Uyu mugabo nubwo yaba arengana bwose ariko impamvu zo kumugeza imbere y’ubutabera mumenye neza ko zihari.
Uyu mugabo kuva yajya muri APR muri za 88 yabaye umutoni kubera ko ubusanzwe akiri n’umwana yari umusore witonda cyane, uvuga macye kandi ubona mu maso ko ari Royal, ibi ako kanya abasirikare bakuru barabimukundiye.
Tom yakomeje gukorera hafi ya P.Kagame, hafi cyane ye kuva yaza kuyobora urugamba, na mbere yakoreraga hafi y’abasirikare bakuru nka ba Mgumbayingwe, Peter Bayingana, Chris n’abandi…yamye rwose ari bugufi.
Nyuma yo gufata igihugu yagizwe umwe mu bashinzwe kurinda umutekano direct wa HE, igihe kinini yakoze ako kazi.
Mu gihe yakomeje kugenda azamuka yazamuye kamere yari afite akiri muto yo gusuzugura no kwiyemera, ibi yatangiye kubigaragaza ku basirikare bato b’aba GP ndetse bamwe barakubitwaga ubwo abikubitiye kubera ikosa rito cyane.
Nyuma yageze aho agaragaza agasuzuguro no kuri senior officers, abenshi barabizi cyane ko ntawe yatereraga isaluti mu bamuruta kuva za 2002. Yaragiye aba igihangange kiri aho iruhande rwa Muzehe kugeza ubwo nawe bimubereye ikibazo, kuko ngo yibazaga impamvu atagirwa General nawe.
Ibi byatumye HE amwohereza muri Sudan mu Mission kuri we byari nko kumumanura, kandi murabizi ku bandi basirikare benshi aya ni amahirwe akomeye y’imbonekarimwe. Nyamara we muri Sudan wari n’umuyobozi ntabwo yabyishimiye, ari naho ntekereza ko yaba yarakoreye kiriya cyaha cyo kudatera isaluti kuri National flag.
Ibintu byabaye bibi rero ubwo abandi bo muri Family ye cyane cyane big brother we David Himbara ashwaniye na HE kubera imikorere ye mibi abenshi bo hejuru bazi cyane. Tom nawe byarushijeho kumurakaza no kwanga Leta no kubishishikariza abandi nk’uko ubu ari kubiregwa.
Bamwe mu bagore b’aba ba nyakubahwa nabo bari bameze nk’abari mu ishyamba, bakora za Party bakavuga nabi cyane ubutegetsi, abagabo babo nabo bari ku front yabo, ibintu bimeze nabi buri wese wabirebaga yibaza amaherezo yabyo.
None rero abari ku isonga muri byo ubu bari kubiryozwa mu butabera, ntabwo ndi kubashinja ariko ntanubwo mvuga ko barengana nk’uko benshi muri mwe mbona mupfa kuvuga.
Kubishyira ku karubanda ntabwo ari ikosa igisirikare cyakoze ntanubwo ari uguhubuka, ni ukugira ngo bibere n’abandi babitekerezaga urugero.
Ukuntu twese tuzi igitinyiro, kwiyemera n’ubukomezi bya Byabagamba hariya mu Urugwiro cg ahandi hose mwahuriraga ntawatekereza ko uyu munsi ashobora kuba ari imbere y’abanyamakuru bamufotora bamuturutse munsi, avugana ikiniga yenda kuririra mu rukiko, ntabwo bamwe bari baziko ko ari umuntu ushobora gucishwa bugufi bikagaragara ko nawe ari umuntu nkatwe.
Nimwicecekere rero mureke abantu ntimubazi, nimureke aburane natsinda azarekurwe natsindwa azahanwe.
ISOMO:
Nta muntu kamara kuri iyi si, twese turi kimwe, tunnya ibinuka kimwe n’ubwo bamwe barya umushogoro abandi bakarya spaguetti…twese tugira ubwoba, twese turi abanyantege nke ntawanesha Leta ari umwe, twese tuva amaraso kandi twese turareshya imbere y’Imana.
Iyoroshye ukiri ku isi kuko niba wibwira ko ukomeye hari igihe kizagera abantu bakabona ko nawe uri zero nk’uko watekerezaga ko abandi aribo zero.
Mwirirwe
Ni ngombwa guhana ufite amakosa, ariko nawe urimo gusebya RPF, uwashaka yakujyana mu nkiko:
Uragira uti:
1. “…kuva yajya muri APR muri za 88 yabaye umutoni kubera ko ubusanzwe akiri n’umwana yari umusore witonda cyane, uvuga macye kandi ubona mu maso ko ari Royal, ibi ako kanya abasirikare bakuru barabimukundiye…”
Ubu se urashaka kwerekana ko RPA yazamuraga umuntu, ikamugira umutoni bidashingiye kuri competences ze ahubwo bishingiye ku marangamutima !?
2. Urongera ukagira uti “…yageze aho agaragaza agasuzuguro no kuri senior officers, abenshi barabizi cyane ko ntawe yatereraga isaluti mu bamuruta kuva za 2002; yaragiye aba igihangange kiri aho iruhande rwa Muzehe,…”
Urerekana ko umuntu ashobora kuba ku rwego rwo hejuru muri Leta no mu ishyaka, akora nabi, yarigize igihangange, indakoreka, hanyuma akahamara myaka 13 yose, ari nako azamurwa mu ntera no mu mirimo ?!
Urimo gusebya umuryango kandi nawe urimo, nibyiza gutanga igitekerezo ariko ntuzanemo gusebya bukabije !
@kalasira nkayo magambo uhuraguye nayiki ? nawe ukwiye kujyanywa murukiko uvuze menshi kuki mwinjira mubuzima bwumuntu muzige umuco wo kumenya ibyanyu ibyundi ntibiba bikureba .
Bwana Karasira, Tom ndamuzi twarabanye. None se utagira kamere ni nde? Tom yahawe imbaraga na nde? Ko P. Kagame yari yegerewe na benshi kuki ari Tom wabaye umutoni? Wibagiwe uvuga ngo askali wangu, ndege zangu? Tom yahawe akazi ko kurinda umutekano wa H.E kubera izo nshingano byamusabaga kugira icyitwa rigueur gushyira discipline idasanzwe mu basirikare akoresha kugirango hatagira uvogera umutekano wa nyakubahwa. Niba yarakubitaga abasirikare ni nde utarabakubise? Ni nde wadukiriye nyakwigendera Nduguteyi akamutera inshyi ngo abasirikare be barashe ku bunani? Cg agakubita muzehe Kajeguhakwa? Tom ni umuntu yakora ikosa agahanwa ariko ibyo bariho barakora ni ugushaka kumusuzuguza batazi ko nabo bizabagiraho ingaruka. Ariko burya ntawusiganwa n’igihe ibi nabyo ni ibimenyetso by’ibihe.
nyamara uraduhuguye………………………gusa umugani w’abanyafurika uvuga ngo uko inkende izamuka igaragaza ikibuno cyayo……………mpanda ngazi hushuka………….kandi ngo anaepanda mgoje chini ……..mwishowe atashuka
Ariko karasira wowe rero uzi kuvuga ibigambo bitagira shinge na rugero buriya nawe uwakwinjira mu mubuzima bwawe ntiyakuburamo amakosa,abakurambere baciye umugani bati”Urucira mukaso rugatwara nyoko kdi nawe uri ku isi iminsi izakubwira.
Yewew Karasira we!icecekere si wowe wenyine uzi Byabagamba.None se nta cyiza umuziho ko ntacyo uvuze?Nshimye ko uvuze ko twese tureshya imbere y’Imana.Naho imbere y’amategeko?Naho ubundi uwashatse kugushungura ntiyakuburamo inkumbi.Nibyo wenda kamere arayigira.hari utayigira se?ugirango uwavuga kamere za bariya bakomeye bose wabivamo?
Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!
Yewega weee, Karasi, ntubeshye aho ntaho umuzi, ahubwo n’udukuru ugenda utoratora bamuvugaho aha mw’itangazamakuru kdi nabyo bivugwa n’abantu nkawe bakunda byacitse ngo bakuririzeee. Wowe urishimira akababaro undi agize, urumva ukuntu umukina kumubyimba sha? we cungana nayako, ibindi bireke, uvuga amangambure gusaaa. Ngo aravugana agahinda, ngo amarira, n’ibindi bibi wakomeje kuropaguuuraaaa. N’uko baguhembe wavuze. Ninde se wabihaye agaciro? Ntawe namba, byagumye aribisebanya byawe gusa. Mu Kiswaili wasema: Leo ni mimi kesho ni wewe. Ninde se kw’Isi ubaho adahura n’ibibazo, haba ibihe byiza, hakaba ibihe bibi, kdi biraza bigashira, haba kumenya kwihanganira ibigeragezo uhura nabyo. Ntawakwishimira ibibi kuwundi kuko buri wese bimugeraho seulement, chacun a son tour. Ndeko na ngai, koseka moninga te, mokili tour à tour, lelo yayo, lobi ya moninga. Twitondere amagambo asebanya rero cga yishimira ibyago by’abandi, utazi ibyawe by’ejo.
Sha Eliel we ibyo uvuze nibyo kabisa. Umuntu wese agomba guca bugufi
Tom ndamwibuka twagiye gukina agapira ko ku cyumweru twe turi abasivili umuntu avuna umu general ariko atabishaka icyo gihe rwose uwo Mu general yamukubise urushyi twese turumirwa. Tom atitaye ko uwo yamurutaga yafashe imipira yose ibintu arabizinga avuga ko ari sport atari intambara aratubwira ngo twese tuve aho wa Mu general yarisajije mbona ahubwo Tom ari hafi kumunoba cyokora twese twaramwemeye kuko twumvaga uwo muntu ahohotewe kandi twaje muri sport. Ibindi ntacyo mbiziho ubwo naba umwere azavamo cg ahanwe
Aha !!!!!!!!!!!!!ibyiwacu ni hatari murindire gusa biracyaza!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Nonese niba ari règlement des comptes ntakundi byari kugenda amafaranga ya rubanda atahatakariye ngaho baraca imanza?
Eliel Karasira urakoze cyane. inyandiko yawe irimo ubuhanga n ubutumwa buzira amarangamutima ubwo ba mutima muke wo mu rutiba nabo bumvireho ko nta gahora gahanze.
Eliel Karasira ajye adusogongeza ku mibereho y’aho hirya mu ma salon!!!!!!!!!!!!!!!Nkunze aho agira ati “Ba bakanyakubahwa bakavuga amagamnbo asebanya hirya muri party””””Uwakwereka agasuzuguro kabo bagenda kabaraga ibibuno bica bagakiza ukagirango ntibava amaraso!!!!!Jyenda Leta y’Ubumwe ndagukunda 100%
Igendere Gisa Rwigema wari umugabo nya mugabo.
Burigihe mu bintu bikorwa nabantu changwa bihuriyeho abantu nti habura uruntu runtu. Ubusanzwe muri system zikora nga Leta, changwa Organisations, niyo mpanvu habaho policies, procedures, disciplinary na complaints procedures. Kurwego rwa Leta yo rero hakaba Judiciacy, Ubutebera muri democracies nubu Cyamanza muri dictatorships. Ikibitandukanya nuburyo ukyekwaho ikyaha changwa ikosa afatwa. Muri democracy aba ari “innocent until proven guilt”. Akaba ariyo mpanvu bahita baha uregwa Bail, kurekurwa byagateganyo ukaburana uva murugo. Muri dictatorship uregwa aba “guilty until he proves his innocence”, uba umunyacyaha kugeza aho ugaragarizye yuko nta cyaha ufite.
Uru rubanza rero mwakwitoranyiriza ikyo rugaragaza. Amarangamutima yuzuye mu rukiko no muritwe turimo gukurikira nugutanga ibitekerezo, nka Kalisa na Kazeneza, ni bigaragaza uko nka abatura Rwanda twiyunvisha ubutabera changwa Umucyamanja. Ubwo bikanaduha ikimitso kyuko aberegwa bafatwa naba sinjachaha hamwe naba Chamanja. Niyo mpanvu imanza nkizi zinemererwa kugyera murukiko kuko ubundi zitanagize aho zitungukira hari Ubutabera. Constitution yu Rwanda ivuga yuko umuntu wise ari entitled kuri opinion ye. None myiyunviye icyaha kya Agiciro Fund, Police State, Banana Republic nibindi. Wenda ikyo kubika imbunda bitemerewe namategeko byo birunvikana. Niki kyogususugura imbe ndera chapfa kunvikana iyo haba ibenyetso simusiga. Naho ubundi ubu nu bu Cyamanza.
Yeeee, ahangaha ba rusahurira munduru babaciye akaho, barayavuuuga, bayamaremo. Mwashigaje se ayo muvugira hahandi mw’ibanga ra?
Rata Tom nimwihangane ntimwite kumagambo y’ababishima hejuru, ntibazatangare umwuka wera uvugiye muri Mzehe, bugacya abaha imbabazi mugataha, maze abavuga ibigaaaaambo bakamwara. Aziha n’ababandi bishe abandi nkanswe. Ntakosa ritababarirwa rero. kdi izo zabombori bombori zijye zicishwa ahantuuuuu, mbese gacaca y’umwiherero mbere yo kwiha rubanda.
Comments are closed.