Digiqole ad

Tariki ya 1/5/2016 Kigali Convention Center na Hoteli yayo bizatangira gukora

 Tariki ya 1/5/2016 Kigali Convention Center na Hoteli yayo bizatangira gukora

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver yabwiye abadepite ko imirimo y’ibanze ku nyubako ya Kigali Convention Center na Hotel yayo igeze kure, Leta ikaba yaramaze kwishyura asaga miliyari 26 z’amafaranga y’u Rwanda, ngo bigenze neza tariki 1 Gicurasi 2016, iyi nyubako izaba yatangiye gukorerwamo.

Inyubako ya Kigali Convention Center izatangira gukorerwamo tariki ya 1 Gicurasi 2016
Inyubako ya Kigali Convention Center izatangira gukorerwamo tariki ya 1 Gicurasi 2016

Kigali Convention Center na Hotel yayo ni inyubako yagenewe kuzajya iberamo inama mpuzamahanga kuva mu 2014 kuko ariwo mwaka byari biteganyijwe ko izuzuramo, ariko Abashinwa bayubakaga baza kureka imirimo inyubako itarangiye.

Kuri uyu wa kane nimugoroba, Amb.Gatete Claver ageza umushinga w’ingengo y’imari uvuguruye ya 2015/16 ku Nteko rusange y’Abadepite, yavuze ko Company yo muri Turukiya yasimbuye Abashinwa ikora neza, imirimo myinshi ikaba iri hafi kurangira.

Yagize ati “Urebye imirimo ikampani yo muri Turukiya yakoze iragaragara, kubera gukora neza bishyuwe mu kwezi kwa gatandatu mu ngengo y’imari ya 2014/15.”

Gatete yavuze ko amafaranga yatanzwe kuri iyi kompanyi yo muri Turikiya ari miliyari 26,5 kandi ngo bitarenze mu kwezi kwa gatanu iyi nyubako na Hoteli yayo bizaba byatangiye kunganira izindi zihari.

Yagize ati “Tariki 15/4 bazaduha imfunguzo imirimo yose izaba irangiye, tariki ya 1 Gicurasi 2016 Company izacunga iyo nyubako na Hotel izaba yabonetse ndetse itangire gukora nk’andi mahoteli yose.”

Umushinga w’inyubako ya Kigali Convention Center watangiye mu 2009, watanzweho asaga miliyoni 300 z’amadolari.

Kigali Convention Center ni imwe mu nyubako zihenze mu ziri i Kigali, izaba ifite hoteli y’inyenyeri eshanu ifite ibyumba 292, icyumba cy’inama cyakira abantu basaga 2 500, ibiro byo gukoreramo n’ibindi byangombwa.

Iyi nzu yubatse iruhande rwa Minisiteri y’Ubutabera, hafi y’amasangano y’imihanda (Rond Point) ya Kimihurura aho bakunda kwita KBC ni mu karere ka Gasabo.

Iyi nyubako nimara kuzura n'izindi ziyigaragiye ni uko muri Rond Point ya KBC hazaba hameze
Iyi nyubako nimara kuzura n’izindi ziyigaragiye ni uko muri Rond Point ya KBC hazaba hameze

Amafoto/Kigalicityplan

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Viva Paul Kagame!!!!!!

  • Ni byiza Rwose kabisa gusa ndabona bamwe bakira abandi turirira mumyotsi.

    • najye ndi nkawe ariko abantu bose ntibakirira rimwe. Abakize bazaduha akazi aho kugirango twese dukene ?

    • Ntibakubwiyeko intore itaganya? Muriyo myotsi ugomba kuyibamo wigira,wihesha agaciro kuko urumunyarwanda.Kera bari kukubwirako uri mu bwato.Umusare akaba PKagame.

  • Kera kabaye! Nyuma y’imyaka irindwi convention center irashyize igiye kuzura. Gusa nkeka ko iyi myaka ihishe byinshi.

  • Iyi Nyubako igihe yavugiye ko izuzura cyarenze ho imyaka hafi itatu , Ese Intumwa za Rubanda
    Ishoramari nk’iri kuki ntacyo baritubwiraho? Ariko buriya ziriya ni Intumwa za Rubanda cg ni
    intumwa za Leta!

    • Ni intumwa za leta ariko kuberako leta ari Perezida Kagame ubwo zihinduka intumwa za perezida Kagame.

  • ehh
    aha ni KGLI CYangwa New york?
    Kigali ni nziza kabisa

  • Mukumda byacitse ,kariya kahonnyi ni new york?

  • Nizereko nibura yo irimo amazi n’umuriro.

  • NITANGIRE IKORE NIBURA ABANA B’URWANDA BABONA IMIRIMO ABASHOMERI BAKAGABANUKA

  • Njye nshimishijwe no kubona igihugu cyacu kigira inyubako igihesha agaciro.U Rwanda si ijuru kuburyo twese twarufata kimwe,ariko nibura tujye dushima ibyiza bikorwa.Kugaya bijyane n’ibitameze neza,tudaciye intege abakora ibyiza.Jyambere RWANDA.HE Kagame aturangaje imbere byose birashoboka.Viva.

  • Ibi turabimenyereye,Abazi Kivuwatt muzambwire?Gusa byose birapfa ariko ntabwo bipfira kuri bose.Abavanamo akabo baba bakavanyemo.Hagasigara igishushungwe bati dusubire kuguza.Gusa ayo madeni yose arikumutwe w’urwanda rwejo.

Comments are closed.

en_USEnglish