Digiqole ad

Burundi: Leta yafunze abanyamakuru babiri, Umufaransa n’Umwongereza

 Burundi: Leta yafunze abanyamakuru babiri, Umufaransa n’Umwongereza

Abanyamakuru bafatiwe mu mukwabo wa Polisi

Umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu bijyanye n’itumanaho, akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Willy Nyamitwe abinyujije kuri Twitter, yavuze ko Leta yaraye itaye muri yombi abanyamakuru babiri bakorera ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa, Jean-Philippe Rémy na Phil Moore wamufatiraga amafoto.

Abanyamakuru bafatiwe mu mukwabo wa Polisi
Abanyamakuru bafatiwe mu mukwabo wa Polisi

Aba banyamakuru bafatiwe Nyakabiga kandi ngo hari n’abandi bantu 17 na bo batawe muri yombi muri ako gace no ku i Jabe mu mukwabo wa Polisi.

Umwe mu bavugizi ba Polisi, Moïse Nkurunziza kuri Televiziyo y’igihugu yagize ati: “ Twatangajwe no kubona abantu babiri bafite ibyangombwa by’abanyamahanga tubafatira mu gihiriri cy’abagizi ba nabi mu duce twakozemo umukwabo.

Uyu mupolisi mukuru yemeje ko mu mukwabo hafatiwemo imbunda atavuze umubare wazo n’amasasu yazo kandi yemeza ko umukwabo bawukoze nyuma yo guhabwa amakuru n’umwe mu baturage wari wabonye ko muri aka gace hari abantu batunze intwaro kandi batabyemererwa n’amategeko.

RFI yemeza ko umunyamakuru Jean-Philippe Rémy ari inararibonye mu kazi kandi akaba ngo azi neza umugabane wa Afurika.

Yari akuriye ishami rya Le Monde mu karere u Burundi buherereyemo ariko rikorera Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Phil Moore we bivugwa ko amaze igihe kinini mu mwuga wo gufotora kandi ngo yikoreraga ku giti cye nk’uko urubuga rwe rwo kuri murandasi (Internet) rubyemeza.

Ku rundi ruhande ariko, abatavuga rumwe na Leta bari mu itsinda CNARED bayobowe na Léonard Nyangoma babwiye amahanga ko bazafata intwaro bakarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza niba atohereje (amahanga) ingabo mu Burundi ngo zihoshe ubwicanyi bivugwa ko bukorwa n’igisirikare na Polise.

Ibi bivuzwe mu gihe abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe bagomba kuzateranira Addis Abeba muri Ethiopia, kandi ku ngengabihe ngo biteganyijwe ko ikibazo cy’u Burundi  kizaganirwaho.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish