Digiqole ad

Ku ngengo y’Imari ya 2015/2016 hiyongereyeho miliyari 40

 Ku ngengo y’Imari ya 2015/2016 hiyongereyeho miliyari 40

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete ubwo yajyanaga mu Nteko ingengo y’Imari 2015/16 (UM– USEKE)

*Ugereranyije n’ingengo y’imari yotowe tariki 30/6/2015 hiyongereho amafaranga miliyari 40,6.

*Mu byatumye ayo mafaranga yiyongera hari amafaranga ya DFID, Banki y’Isi n’aya Global Fund atari yakoreshejwe mu ngengo y’imari 2014/15.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete yagejeje umushinga w’ingengo y’Imari ya 2015/16 ivuguruye ku Nteko rusange y’Abadepite, miliyari 40,6 z’amafaranga y’u Rwanda nizo ziyongereho ugereranyije n’iyatowe tariki 30/06/2015.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Claver Gatete ubwo yajyanaga mu Nteko ingengo y'Imari 2015/16 (UM-- USEKE)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete ubwo yajyanaga mu Nteko ingengo y’Imari 2015/16 (UM– USEKE)

Minisitiri Gatete yabanje gusobanura uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze mu mezi icyenda ashize n’uburyo ubukungu bw’u Rwanda buhagaze.

Yavuze ko igipimo fatizo amabanki n’ibigo by’imari biboneraho amafaranga y’inguzanyo muri Banki Nkuru y’Igihugu (key Repo rate) cyagumye kuri 6,5% kuva muri Kamena 2014.

Ishoramari ngo ryatumye amafaranga akoreshwa yiyongera ku gipimo cya 20,8% bitewe n’igipimo cy’inguzanyo ku bikorera ziyongereye ku gipimo cya 26,7% mu gihe byari byitezwe ko zizazamuka kuri 19,6%.

Ibyo ngo byabaye mu mpera za 2014 kugera mu Ukuboza 2015.

Muri iyi ngengo y’Imari Minisitiri w’Imari yaje gusaba Abadepite ngo bayigeho bazatore itegeko rihuza kandi ryuzuza irindi N°33/2015 ryo ku wa 30/06/2015 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2015/2016, igizwe n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1 808,8 ikaba yaravuye kuri miliyari 1 768,2 zari zatowe bivuze ko hiyongereho miliyari 40,6.

 

Amafaranga yiyongereho n’icyo azakoreshwa

Miliyari 15,9 ni amafaranga y’inkunga y’inyongera ya DFID (Ikigega cy’iterambere mpuzamahanga cy’Abongereza), azakoreshwa mu bikorwa by’uburezi.

Inguzanyo zatanzwe na Banki y’Isi zigera kuri miliyari 18,4 azakoreshwa muri gahunda z’imibereho myiza y’abaturage.

Miliyali 15,6 z’amafaranga y’u Rwanda y’Ikigega cya Global Fund atari yakoreshejwe mu ngengo y’imari ya 2014/15, ayo ngo azakoreshwa mu bijyanye n’ubuzima.

Minisitiri Gatete yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu, ateganyijwe kwiyongeraho miliyari 2,5 akazava kuri miliyari 1 046,2 kugera kuri miliyari 1 048,6.

Yongeho ko ingengo y’imari ivuguruye ahanini bitewe n’igabanuka ry’amafaranga yari agenewe umushinga w’inyubako ya Kigali Convention Center, kuko ngo Kompanyi yo muri Turukiya yasimbuye Abashinwa mu kuyubaka yishyuwe miliyari 26,5 yari ateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2015/16 ariko agatangwa mbere mu ya 2014/15.

Ikindi cyatumye ingengo y’imari ivugururwa ni company ya RWANDAIR izongerwamo ishoramari rigera kuri miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Gatete avuga ko ingengo y’imari isanzwe izava kuri miliyari 877,2 igere kuri miliyari 891, 6 harimo asaga miliyari 3,0 yagenewe amatora ya Referandum n’ay’abayobozi b’inzego z’ibanze, na miliyari 2 yatanzwe muri CHAN 2016.

Ingengo y’imari y’iterambere na yo ngo izava kuri miliyari 747,2 igere kuri miliyari 776,3 bivuze ko iziyongeraho miliyari 29,1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abadepite 60 bari mu Nteko Rusange batoye uyu mushinga w’ingengo y’imari ivuguruye, ukazajya muri Komisiyo ibishinzwe kugibwaho impaka.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Nkunda u Rwanda, Nkunda Perezida wanjye Paul Kagame kandi Nshyigikiye iterambere atugejejeho, ibi ndabisoma kubera ibyishimo amarira akagwa kuko nibuka kera muri za 1999 nubwo nari muto Ministre Kaberuka yajyaga asoma budget ya 20 Milliards none nyuma y,imyaka 16 tugeze kuri 891 milliard kweli, mbega uburyohe.

    Viva Rwanda, Viva Paul Kagame

  • k’ubakozi bareta rurakinga batatu, ibiciro ku masoko byaratumbagiye, umuriro amazi byarazamutse,igiciro k’ingendo ntiwareba byarazamutse kndi agashahara nti gakura, leta yacu dukunda ni dutabare,iturengere

  • Nibyiza ko ingengo y’Imari yiyongera ariko bajye batekereza no kuri Mwalimu ,nk’umuntu uhembwa 43000 akodesha inzu ubwo azatera imbere ate ?twabaye abasigajwe inyuma no kuba twarize Education

  • Ibyo nibyo mwarimu umupimye ushobora kumusangana inzara ifite imyaka iruta iyamavuko kuko nibaza ukuntu njye ubwanjye ndya 150,000 Frw ntamugore ngira kandi nkakodesha inzi ya 120,000 Fwr ntashyizeho izindi depanse ese ubwo mwarimu uhembwa 40,000 Frw wavuga ko abaho ate ikindi wajya kureba ugasanga bamuhaye akazi ahantu kure iyo afite aho aba ugasanga atunze ingo ebyiri akodesha kukazi no murugo iwe ibi leta byo ibivugaho iki ko ntamafaranga yubukode bahabwa njye mbona harigihe bazabuhagariko bagakora ubuyede kuko buhemba kurusha ubwarimu kandi yanitahiye iwe niba umuntu ahembwa 5,000,000 Frw waramwigishije akaba DG yamara kubona post nkiyo ntibuke uwamugeze uwo ariwe ubwo koko mwumva bikwiriye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! nzabandora numwana wumunyarwanda!!!!!!!!!

  • Muraho basomyi?none se igihugu ko kibaho hari umutekano,ubona abasirikare bo arinde uzabibuka koko?
    iyo bavuga ingingo yimari ko yiyongereye ntibibuke abarimu na basirikare birababaje rwose.
    Harya ngo abasirikare ni ngabo? none se ko aribo dukesha umutekano kuki babatererana?
    Minisiteri yabo nayo nimenyeko ibiciro kwisoko byuriye nimiryango yabo icyeneye kubaho kabisa.

  • Minisiteri yingabo niyigire kuri Minisiteri yumutekano wimbere mugihugu.
    kuko bo Bamaze kubikemura.
    ubu Abapolice cyaracyemutse rwose.

  • Ok asante kwizamuka ryingengo yimari ariko nibafashabasilike kabisa ibyo bakora biraturenga kandi natwe nkimiryango yabo tubo
    na akazi bakora nayk bahembwa ntibihuye nkogihugu koteje imbere

Comments are closed.

en_USEnglish