Digiqole ad

Karongi: Komite Nyobozi yakiriye ibibazo by’abaturage bwanyuma

 Karongi: Komite Nyobozi yakiriye ibibazo by’abaturage bwanyuma

Mayor w’Akarere ka Karongi kuri uyu wa kane mu biro yakiriye ibibazo by’abaturage

Komite Nyobozi icyuye igihe y’Akarere ka Karongi kuri uyu wa kane yakoze imurikabikorwa, inama y’umutekano yaguye yarimo n’abaturage ndetse inakira ibibazo by’abaturage bwa nyuma mbere yo kuva mu biro bashoje manda yabo. Abaturage babajije ibibazo bitandukanye aho buri muyobozi muri Komite nyobozi yari yafunguye ibiro bye ngo yakire abaturage bamushaka bose.

Mayor w'Akarere ka Karongi kuri uyu wa kane mu biro yakiriye ibibazo by'abaturage
Mayor w’Akarere ka Karongi kuri uyu wa kane mu biro yakiriye ibibazo by’abaturage

Abaturage babashije kubaza ibibazo byabo wasangaga ari ibyiganjemo ibireba amasambu, akarengane bavuga ko bakorewe na bagenzi babo, n’ibindi…Abayobozi bageragezaga kubasubiza kuri byo, ibindi bakabarangira aho babyerekeza ngo bikemuke.

Umuturage Emmanuel Murenze wo mu murenge wa Twumba yabajije umuyobozi w’Akarere ka Karongi impamvu mu tugali 88 tugize aka karere utugali 63 aritwo gusa dufite inyubako (bureau) zo gukoreramo utundi 25 tukaba dusembeera mu bukode.

Francois Ndayisaba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi kuri iki kibazo cy’umuturage yasubije ko buri Kagali muri utu tudafite inyubako kagenerwa amafaranga ibihumbi ijana buri kwezi kugira ngo babone aho bakorera bakodesheje.

Ati “Ariko iki ntabwo ari igisubizo kirambye kuko turanashishikariza abatuye utu tugali kwishakamo ibisubizo.”

Annonciata Mukamurangwa wo mu murenge wa Ruganda we yabajije umuyobozi w’Akarere impamvu bimuye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali bamwe abandi ntibabakoreho. Uyu muturage ati “Ese ntihaba harimo gutonesha bamwe cyangwa?

Mayor Ndayisaba asubiza iki kibazo yabwiye uyu muturage ko Akarere ka Karongi kagizwe n’igice gishyuha cyane hamwe n’igice gikonja cyane, bityo ngo umuyobozi w’Akagali wagaragazaga ko arwara nka Asthma bamuhinduraga bakamujyana ahashyuha agasimburana n’undi.

Ati “Nta gutonesha kwabayemo kandi nta ugomba gutanga umusaruro mucye kuko yimuwe cyangwa atimuwe.”

Muri iki gikorwa abaturage bakomeje kuvuga akabari ku mutima ariko igihe nticyabakundira.

Aho umuyobozi w’Akarere yabijeje ko kuri uyu wa gatanu akomeza kwakira ibibazo byabo akagerageza kubisubiza n’ibyo adasubiza ngo siwe kamara Akarere karasigarana ufite izo nshingano kandi ko amwizeye.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

en_USEnglish