Digiqole ad

Tanzania habonetse bwa mbere twiga y’umweru

 Tanzania habonetse bwa mbere twiga y’umweru

Twiga y’umweru muri Tanzania

Inyamaswa irisha bamwe bita twiga cyangwa agasumbashyamba isa n’umweru yagaragaye muri kimwe mu byanya( parks) kitwa Tarangire kiba mu majyaruguru ya Tanzania. Ni ikintu kidasanzwe kuri izi nyamaswa.

Twiga y'umweru muri Tanzania
Twiga y’umweru muri Tanzania

Iyi nyamaswa ba mukerarugendo bayishimiye cyane bayita Omo bashingiye kuri ya sabune bamesesha imyenda bita Omo.

Abahanga bemeza ko kuba iriya twiga isa kuriya bitavuze ko yavukanye ubumuga bw’uruhu ahubwo ngo niko isa nk’uko abahanga babyemeza.

Kuba isa n’umweru ku bahanga ngo ni igitangaza kandi kizatuma ubuzima bwayo bujya mu kaga kubera ba rushimusi.

Dr Derek Lee avuga ko iriya nyamaswa ubu ifite umwaka n’amezi abiri gusa kandi ngo irakuze (ni ndende) bihagije ku buryo izajya ibasha gutembera ikajya kurisha.

Ibi ngo bizatuma izajya yitegereza ba rushimusi mu buryo bworoshye.

Ahari inyamaswa za twiga ihasanga n’izindi nyamaswa nyinshi zikunda kuba hafi yazo kugira ngo zo kuko ari ndende nizibona icyago kikiri kure (nk’umuriro, ba rushimusi, inyamaswa z’inkazi…) zigahunga n’izindi zihite zifumyamo kuko ibintu biba byakomeye mu ishyamba.

13 12

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Tubashimiye uburyo muba mwadutariye amakuru meza kandi akoranye ubuhanga.

Comments are closed.

en_USEnglish