Polisi yerekanye abasore 2 ikekaho gucuruza urumogi, bafatanywe utu ‘boules 6000
Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo, herekanywe abasore babiri bakekwaho ubufatanya cyaha mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bafatanywe “ urumogi” rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600.
Umusore witwa Jack, umwe mu bakekwaho icyo cyaha utuye mu murenge wa Gisozi, yavuze ko yafatiwe ku Gisozi afite urumogi, udupfunyika (boules) 6000.
Urwo rumogi ngo rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 ngo yari yaruhawe n’umugore witwa Umurerwa.
Yagize ati “Urumogi narukuye ku Gisenyi ndaza mbasha kurugeza i Kigali, ngeze i Shyorongi nafashe moto injyana ku Gisozi, nyuma mbona Polisi iraje iramfashe.”
Yakomeje avuga ko umugore we ari we wacuruzaga ibyo biyobyabwenge. Yavuze ko umugore we na we wafatanywe ibiyobyabwenge, yagiye kumusura muri gereza ngo amusobanurira aho yabitse urwo rumogi undi ajya kurufata.
Jack yakomeje avuga ko mu kujya kubifata yarabizi neza ko ari urumogi, dore ko bari bamaze ukwezi kumwe barucuruza, aho bari bamaze kwinjiza amafaranga asaga ibihumbi 400.
Uyu mugabo yemera icyaha akanasaba imbabazi. Yatangarije Polisi ko agapfunyika (boule) k’urumogi bakagurisha amafaranga y’u Rwanda 100.
Uyu mugabo n’umugore we bafite abana babiri, umwe muto amaze ibyumweru bibiri avutse, undi afite imyaka itatu.
Undi witwa Joseph watwaye Jack kuri moto na we yatawe muri yombi na Polisi. Gusa we avuga ko yatunguwe no gufatwa na Polisi kuko ngo ntabwo yari azi ibyo uyu mugenzi atwaye.
Yagize ati “Nubwo bamfashe nagerageje gusobanurira abashinzwe umutekano uburyo natwaye Jack, gusa ibyo yari yikoreye ntabwo nari nzi ko ari urumogi.”
ACP/Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko hashyizweho uburyo bwose bwo kubungabunga umutekano mu gihugu imbere ndetse no hanze ya cyo.
Yagize ati “Ingamba ihari ni uko uzabigerageza wese tuzahangana na we.”
Yaboneyeho gukangurira abantu bose, dore ko iminsi mikuru yegereje, ko bagomba kumenya ko kwishima bigomba kujyana no kwicungira umutekano.
Aba bantu icyaha nikibahama bazakatirwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Turashima polisi yacu uburyo ikora akazi kayo cyane cyane gufata abanyabyaha nkaba. komereza aho ubahashye. Ndagira inama kandi byumwihariko urubyiruko rwacu kutishora mu biyobyabwenge
urubyiruko rwose nirureke kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko nta kamaro uretse gufungwa bigatuma ejo hazaza habo hamera nabi
Inzara iri murwanda nubushomeri bizarikora
Comments are closed.