Mu biruhuko bikuru abanyeshuri 50 bafashijwe kwiga imyuga muri IPRC East
Ngoma – Mu biruhuko abenshi mu banyeshuri babura icyo bakora abandi bakirirwa bareba filimi, ku wa gatatu tariki 23 Ukuboza, abanyeshuri 50 basoje amasomo y’ibanze ku myuga bari bamazemo iminsi 30 mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East). Iyi myuga bayihawe muri gahunda yiswe ‘Space for Children’ igamije gukundisha abana imyuga hakiri kare na ”Make them Job Creators” ireba abiga mu mashuri yisumbuye.
Abanyeshuri bitabiriye izi gahunda berekanye iumusogongero ku myuga itandukanye bize nko gukora amashanyarazi no kubaka.
Gahunda yiswe ‘Space for Children’ ikorwa mu biruhuko birebire, igenewe abana biga mu mashuri abanza, igamije gufungura amarembo ku bakiri bato kugira ngo bamenye neza imyigishirize y’imyuga (TVET) no kubaha ubundi bumenyi burimo kubatoza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
“Make them Job Creators” yatangijwe na IPRC East kuwa 23 Ugushyingo 2015 mu rwego rwo gufasha urubyiruko kurema icyerekezo, kwiyungura ubumenyingiro, gukurana umuco w’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, gukura baharanira kwigira, umuco wo kwizigamira no kureba kure.
Iyi ni gahunda ikorwa mu biruhuko birebire (Grandes vacances). Muri uyu mwaka yitabiriwe n’abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye.
Abanyeshuri bahawe amasomo akubiye mu byiciro birindwi, harimo ubumenyingiro (TVET awareness program), ubucuruzi (business) n’ishoramari (business mentorship), ubwitange, kurema icyerekezo no kwitoza kuba abayobozi (volunteering, visioning and strategic leadership program).
Bigishijwe kandi kumenya impano zabo, kuziteza imbere no kuzihuza bifasha kurema imbaraga zubaka (talent detection and development), kubaka imbaraga mu bandi (networking program), ibiganiro bigamije ihinduramyumvire na gahunda za Leta (awareness raising and government programs), kwidagadura no gusabana (entertainment).
Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari Habimana Kizito avuga ko ibintu byinshi byigishijwe babyize neza bakabifata.
Yagize ati ”Abana bamaze igihe cy’ukwezi bakora cyane kugira ngo bahange inzira ibaganisha ku kuzaba abaturage b’indashyikirwa, bafite icyerekezo gihamye kandi baharanira kwigira no kubahisha igihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko abana bajya muri izi gahunda bafashwa kurema icyerekezo bitewe n’aho umwana yumva ashaka kugera.
Ati “…iyo tuganiriye nabo twumva ari abana bakura bitegura kuzahanga umurimo batazaba abashaka akazi, bakura bumva bashaka gukorera igihugu cyabo kandi ntawe bazasiganya kugikorera no kucyubaka.”
Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe ibikorwa by’itorero ry’igihugu no guhugura abaturage Ngarambe Silver avuga ko gahunda nk’izi zifasha abana guhitamo hakiri kare umwuga bumva bazakomeza mu buzima bwabo ari nziza.
Ngarambe avuga ko mu kwigisha abana nta kintu kigomba gusuzugurwa mu gihe bigaragara ko cyazagira akamaro kuko ngo ibikorwa by’indashyikirwa bazageraho mu buhanga (science), umuco no gukunda igihugu, byose bihera ku tuntu duto bigishijwe bakiri abana maze bagakura baharanira kuzagera ku bikorwa by’indashyikirwa.
Yongeyeho ko indangagaciro nyarwanda zigomba gusigasirwa kuko arizo zituma ibyo bikorwa by’indashyikirwa bigerwaho.
Umwe mu babyeyi yavuze ko izi gahunda zo mu biruhuko zirinda abana kwirirwa bareba filime n’ibindi bibarangaza. Yavuze ko gahunda nk’izi za IPRC East zishobora gufasha mu kubaka no gutegura ejo heza h’abana bakaba bazaba indashyikirwa z’igihugu.
Umunyeshuri wakurikiranye gahunda ya ‘Make them Job Creators’ Rwamukwaya Moses yavuze ko amasomo bigishijwe mu gihe cy’ukwezi yababereye urufunguzo rw’ubuzima. Avuga ko babashije kumva neza uruhare rwabo mu kubaka igihugu no kugifasha gutera imbere no kubahwa mu ruhando mpuzamahanga no kugera ku ntego cyiyemeje.
Nikuze Valentine, umwana wari muri gahunda ya ‘Space for Children’ yavuze ko yamufunguye amaso ku cyerecyezo cy’iterambere igihugu gifite.
Yagize ati “Byatumye nsobanukirwa ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro ari inzira yihuse yo kugera ku iterambere.”
Ni ku nshuro ya kabiri hakorwa gahunda ya ‘Space for Children’ aho iyi gahunda ya ‘Make them Job Creators’ ikozwe bwa mbere. Izi gahunda zizajya ziba buri mwaka mu biruhuko birerebire. Uyu mwaka izi gahunda zombi zitabiriwe n’abana mirongo 50.
ISHIMWE Theogene
UM– USEKE.RW
2 Comments
Abana bakagombye kwiga amasomo rusanga, ndeste mu biruhuko abatarashoboye kubutsinda neza bagafata uwo mwanya bakisunga bakuru babo bakabahugura, Imyuga nk’iyi umuntu ayitozwa mu masomo ye naho yiga.Umuntu ashobora kuvuga byinshi hano kuko iyo ubonye umwana 9 afite umwiko bigutera kwibaza byinshi.
Umupolisi n’umusilikare nta narimwe muri kino gihugu baba barikure.
Comments are closed.