Rwanda: Inkuru 20 zaranze 2015
Izi ni zimwe mu nkuru zagarutsweho cyane muri uyu mwaka turi gusoza wa 2015.
Amakuru
*Abaturage benshi cyane basabye ko ingingo ya 101 ihindurwa mu Itegeko Nshinga birakorwa bisozwa na Referendum batoye Yego kuri 98,3%.
*Mu mezi abiri -kugeza muri Mutarama 2015 ba Mayors barindwi bareguye
* Ambasaderi Protais Mitali wari muri Ethiopia yarahunze.
*Tanzania n’u Rwanda ntibyarebanye neza kubera Perezida Kikwete wagaragaje gushyigikira ko FDLR itarimburwa
*Muri Kamena 2015 Karenzi E.Karake yafatiwe i Londres aza kurekurwa
*Impanuka yabereye i Musha mu Ukwakira niyo yahitanye abantu benshi muri uyu mwaka
Mu butabera
*Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryareze Leta y’u Rwanda
*Muri Gashyantare, umuhanzi Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10
*Muri Nyakanga: Mugesera yasabiwe gufungwa burundu
*Komisiyo y’Inteko ikurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta yahase ibibazo abayobozi b’ibigo ku micungire y’umutungo wa Leta
*Urubanza rwa Col Byabagamba na Frank Rusagara rwarakomeje
Imyidagaduro
*Mu Ukwakira Stromae yakoze igitaramo cy’agatangaza mu Rwanda
*Mu kwa munani Knowless yegukanye PGGSS5
*Muri Gashyantare Doriane Kundwa yatorewe kuba Miss Rwanda 2015
*Ibyamamare bibiri byitabye Imana..Mwitenawe Augistin na Safi Papy John
*Amb Joseph Habineza yavanywe kuri Minisiteri y’Umuco na Siporo
Imikino
*JBosco Nsengimana yegukanye Tour du Rwanda
*Amavubi yatsinzwe kuri final ya CECAFA nanone
*Mu kwa gatatu, Ikipe y’igihugu Amavubi yahawe umutoza w’imyaka 29
*Mu kwa cumi, Uwatozaga Rayon yayivuyemo avuze akari imurori
*Mu kwa gatatu, Rayon yaraye rwantambi kuri ‘Reception’ ya Hotel itegereje indege
Ubukungu
*Muri Nzeri, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko Abanyarwanda 39% ari bo basigaye mu bukene
*Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7%
*U Rwanda rwaje mu bihugu bya mbere ku Isi bifite ubukungu bwihuta
Uyu mwaka ifaranga ry’u Rwanda rizata agaciro kuri 6%; kugera mu mpera z’umwaka
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ubwo se mudashyizemo Pass out ya cadet course ya RDF na RNP ntago mumbeshye kweli
Ibyo ni mbunda irasa iki harya ???
Muri 2015 twungutse ijambo rishya: Manovringi
Udashyizemo ko u Rwanda rwakiriye impunzi 73000 z’Abarundi , niyo nkuru nyamukuru.
NDUMVA NTAHO MWIBESHYE. ARIKO SE KO MWIBAGIWE KO UMURENGE WA NYABINONI ARIWO WABAYE UWAMBERE MUBIKORWA BY’UMUGANDA.
Comments are closed.