Digiqole ad

Tom Close yabatirishije umukobwa we

 Tom Close yabatirishije umukobwa we

Ella na nyina mu rusengero agiye kubatizwa

Mu gitaramo cya Noheli cyo kuwa 24 Ukuboza muri Cathedrale St Etienne ya Eglise Episcopal au Rwanda mu Biryogo niho umukobwa w’imfura w’umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Tricia yabatirijwe.

Inshuti n'abavandimwe baherekeje Tom Close kubatirisha umwana we
Inshuti n’abavandimwe baherekeje Tom Close kubatirisha umwana we

Uyu mwana yabatijwe Ella Ineza, imbere y’imiryango n’inshuti z’uru rugo rwa Tom na Tricia.

Mu muhango wo kubatiza uyu mwana hagaragaye kandi umuhanzi Knowless Butera, ukoririmbana na Tom Close mu nzu ya muzika ya Kina Music.

Ella Ineza yavutse tariki 16 Kanama 2014 akaba abatijwe afite umwaka urengaho amezi ane.

Tom Close yamenyekanye cyane muri muzika kuva ahagana 2007 ndetse aza no kuba uwa mbere mu 2011 wegukanye irushanwa rya PGGSS rihuza ibyamamare muri muzika y’u Rwanda.

Uyu muhanzi yamenyekanye kubera indirimbo nka “Si beza”, “Sinari nkuzi” ft The Ben, “Baza” ft Farious n’izindi yagiye akora nyuma nka “Ndacyagukunda” na “Zero Distance” aherutse gukorana na Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Usibye kuba umunyamuzika, ubusanzwe akaba yarize ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Mu rusengero ubwo umwana yabatizwaga
Mu rusengero ubwo umwana yabatizwaga
Abashumba mu itorero mu muhango wo kubatiza Ella Ineza
Abashumba mu itorero mu muhango wo kubatiza Ella Ineza
Tom Close n'umugore we n'umwana wabo mu rusengero
Tom Close n’umugore we n’umwana wabo mu rusengero
Knowless bakorera mu nzu imwe ya muzika ari mu baje mu rusengero kwifatanya nabo
Knowless bakorera mu nzu imwe ya muzika ari mu baje mu rusengero kwifatanya nabo
Ella na nyina mu rusengero agiye kubatizwa
Ella na nyina mu rusengero

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ubuse inkuru irimo niyihe koko,uzi ababatijwe kuri Noheri uko bangana….

  • uruhinja rwambara agatimba akambaye kare .

  • Ibi n’ibigaragaza ku bura icyo ukora. Nta nkuru mbona aha ngaha!

  • iyinkuru ntagahunda ntabwo ruriya ruhinja ruruta izindi

  • ITANGAZA MAKURU RIRI PRIMATURE VRAIMENT ……..!!!!!!!!!!

  • ariko mwagiye mureka ishyari, ubu se iyo bandika ngo kanye west na Kim babatirishije umwanda haruwarikuvuga!!!??
    muzagemubanza mukunde ibyanyu

  • sorry mod nashatse kuvuga umwana, if you can edit please do

  • Erega Tom abayishyuye itangazamakuru . abandi nabo bajye baryishyura. Uwo mwana naba icyuki nya nyina bazamwiba

  • byari byiza!Imana ikomeze kubarinda ndabakunda cyane.

  • mubonye ibyomwandika namwe

Comments are closed.

en_USEnglish