Month: <span>December 2015</span>

Rwanda: 85% by’abanduye SIDA bafata imiti igabanya ubukana

Kigali – Dr Muhayimpundu Ribakare umuyobozi w’ishami ryo kurwanya agakoko gatera SIDA mu kigo cy’ubuzima RBC, yatangaje kuri uyu wa kabiri ko imibare y’abanduye SIDA mu Rwanda imaze imyaka 10 iri kuri 3% by’abaturarwanda kubera ingamba zakajijwe mu kurwanya ubwandu bushya no kurinda imfu z’abanduye kuko ngo 85% bafata imiti igabanya ubukana. Dr Ribakare yavuze […]Irambuye

i Arusha ubwo ICTR yafungaga imiryango, Min. Busingye yagize ibyo

Kuri uyu wa 01 Ukuboza 2015 ubwo Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muti Tanzania rwafungaga imiryango, Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda yari umutumirwa. Mu ijambo yahavugiye yagaragaje uruhande rw’u Rwanda ku musaruro w’uru rukiko anavuga bimwe mu byo u Rwanda rukifuza na nyuma y’uru rukiko. Minisitiri Busingye yibukije ko byafashe umwanya ngo akanama k’Umutekano […]Irambuye

Ingabo z’Ubufaransa ‘zanze nkana’ gutabara abiciwe mu Bisesero

Impuzamashyirahamwe y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Bufaransa (Survie) ikurikirana iperereza rikorwa kuri ‘opération Turquoise’ yongeye gusaba ko hakorwa isuzuma ryimbitse ku bimenyetso bigaragaza uruhare rw’ingabo z’Ubufaransa mu gutererana ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu 1994 bakicwa mu minsi itatu. Iri perereza ryatangiye gukorwa mu 2005 kubera ikirego cyari cyatanzwe […]Irambuye

U Rwanda rugiye kujya rwinjiza Miliyoni 200 $ buri mwaka

Mu gikorwa cyo gutangiza kumugaragaro umushinga “One Million” w’ubuhinzi bw’igihingwa cya Macadamia cyabaye kuwa mbere Tariki 30 Ugushyingo, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko u Rwanda rugiye kujya rwinjiza inyungu ingana na Miliyoni 200 z’Amadolari y’Amerika (asaga Miliyari 148 z’amafaranga y’u Rwanda) iturutse ku musaruro w’ubuhinzi bwa Macadamia. Uyu muhango wo gutangiza “One Million Project” wabereye […]Irambuye

Amakipe 4 yo mu Rwanda muri ½ cya Xmass Cup

Rayon Sports yageze muri ½ cy’irushanwa rya Christmas Cup yateguye nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0. Ibitego byombi byatsinzwe na Manishimwe Djabel, icya mbere ku munota wa 6 n’icya kabiri ku munota wa 26. Igice cya mbere cyaranzwe no kwigaragaza kw’abasore ba Rayon Sports barimo Manishimwe Djabel na Niyonzima bita Olivier Sefu. Kiyovu Sports […]Irambuye

Mu 2016 USA na China bizarushaho guhangana

Mu ngufu z’ubukungu bukomeye, igisirikare no kugira ijambo rinini ku miyoborere y’isi Ubushinwa na Leta zunze ubumwe za Amerika nibyo ubu bihanganye mu kuyobora isi, uku guhangana ngo kuzarusho gukomera mu 2016. Buri ruhande rufite ibyo rushaka gukomeza kurusha urundi ngo rugenge uko isi ikwiye kuba imeze. Ubushinwa bwazamuye ubukungu bwabwo bitangaje mu myaka 30 […]Irambuye

Abikorera muri EAC barasaba ko indangamuntu iba icyangombwa cy’inzira hose

Umuryango ubumbiye hamwe abakoresha mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba, (East African Employers Organisation (EAEO), n’Ihuriro ry’abacuruzi muri uyu muryango (East African Trade Union Confederation, EATUC), barasaba ko ibihugu bya EAC byashyira mu bukorwa amategeko yoroshya urujya n’uruza kandi mu ngendo z’abenegihugu mu bihugu hose hagakoreshwa indangamuntu. Ubu busabe bwabo babugejeje imbere ya Komisiyo y’abadepite bo […]Irambuye

Umwe mu bana babyinnye “Sitya Loss” ya Eddy Kenzo yapfuye

Itsinda ry’abana bamenyekanye cyane ku kazina ka Ghetto Kids babyinira umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda bamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Sitya loss’,  Alex Ssempijja, umwe muri bo yitabye Imana ku mugoroba wo kuwa mbere mu mpanuka y’igare ahetse mugenzi we babyinana Patricia Nabakooza we ubu ari mu bitaro. Uwitabye Imana ni uwitwa Alex Ssempijja w’imyaka […]Irambuye

Kuki nta ndirimbo igikundwa ngo imare igihe mu Rwanda?

Umunsi ku munsi muzika yo mu Rwanda niko igenda irushaho guhindura isura. Bitewe ahanini n’abahanzi bazamuka ubutitsa kandi bafite n’impano yaba mu miririmbire ndetse no mu myandikire y’indirimbo zabo. Nk’uko bivugwa na bamwe mu bahanzi, aba Djs, Managers na Producers, bavuga ko impamvu nta ndirimbo ikimara igihe ikunzwe ari uko abahanzi bamaze kuba benshi kandi […]Irambuye

en_USEnglish