Digiqole ad

Kuki nta ndirimbo igikundwa ngo imare igihe mu Rwanda?

 Kuki nta ndirimbo igikundwa ngo imare igihe mu Rwanda?

Umunsi ku munsi muzika yo mu Rwanda niko igenda irushaho guhindura isura. Bitewe ahanini n’abahanzi bazamuka ubutitsa kandi bafite n’impano yaba mu miririmbire ndetse no mu myandikire y’indirimbo zabo.

Muyoboke, Platini na Piano bavuga ko umubare munini w'abahanzi ariwo utuma nta ndirimbo igikundwa ngo imare igihe
Muyoboke, Platini na Piano bavuga ko umubare munini w’abahanzi ariwo utuma nta ndirimbo igikundwa ngo imare igihe

Nk’uko bivugwa na bamwe mu bahanzi, aba Djs, Managers na Producers, bavuga ko impamvu nta ndirimbo ikimara igihe ikunzwe ari uko abahanzi bamaze kuba benshi kandi bakora indirimbo nziza nyinshi.

Imwe mu mpamvu bavuga ko kuva hagati ya 2008-2010 umuhanzi yakoraga indirimbo ikamara igihe ikunzwe, ari uko umubare wabo wari muke cyane ugereranyije n’abariho ubu.

Muri icyo gihe, abahanzi nka Rafiki muri Afrobeat mu njyana ye ya Coga Style, Miss Jojo na Tom Close muri R&B nibo bisanzuraga mu kibuga gusa.

Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys, asanga aho muzika igeze ari ukwitondera gushyira hanze igihangano utarabanza kumva neza ko hari icyo kizamarira abazacyumva. Kuko uba ubizi neza ko hagiye gusohoka izindi nyinshi.

Yagize ati “Nkeka ko kera ikibuga cyari kirimo abakinnyi bacye. Ariko ubu kirimo abakinnyi benshi. Ni ukuvuga ngo indirimbo iraza ari nziza ariko ntize ari imwe.

Nibaza ko n’abanyamakuru bakora umurimo biyemeje wo kuzamura abahanzi bibacanga. Muzarebe nta ndirimbo ishobora kumara ibyumweru bibiri yumvikana cyane.

Kuko buri munsi baba bakira indirimbo nyinshi kandi nziza gusa. Biragoye cyane rero ko hari umuhanzi uzongera gusa nkaho ayoboye abandi muri iki gihe”.

Alexis Muyoboye umwe mu bagiye akorana n’abahanzi benshi batandukanye mu Rwanda nka manager, avuga ko mu minsi iri imbere muzika nyarwanda izaba igoranye kuba wazamuka uri mushya ukabona aho umenera ngo umenyekane.

Yagize ati “Mu myaka yashize abahanzi bari bacyeya cyane!! Ariko ubu urasanga umuhanzi yakoze indirimbo n’undi atyo kandi zikaza wumva zose ziryoshye.

Ariko ntitwirengagize ko hari iziza ugasanga zimaze igihe. Nkuhaye urugero navuga indirimbo ya King James yitwa ‘Yantumye’, iri mu ndirimbo zimaze iminsi kandi n’ubu uracyumva abantu bayisaba.

Ikindi navuga gituma nta ndirimbo z’abahanzi nyarwanda zigitinda kuri ‘Hit’ nkuko babivuga, n’ibitangazamakuru byabaye byinshi nabyo. Kuko niba nazanye indirimbo hano, undi yayitwaye ahandi gutyo gutyo.

Icyo gihe ntabwo wambwira ko indirimbo nazanye uzibuka kuyikina ariyo yonyine kandi hari izindi nyinshi wakiriye wumva ari na nziza”.

Piano The Groovman ni umwe mu ba producers bamaze kugira izina rikomeye cyane mu Rwanda. Kuri we avuga ko ubu aribwo muzika iryoshye ugereranyije na mbere.

Yagize ati “Icya mbere mbona kibitera, harimo kuba ari abahanzi ari aba Producers n’abanyamakuru ntabwo bakibiha agaciro cyane nka mbere kuko n’abahanzi ubwabo ntibikunda.

Nsanga harabayeho kuvangirwa mu mitwe yabo ahanini bitewe no gushaka gukora imiziki yo mu bindi bihugu. Ariko nka mbere wasangaga harimo gukundirana hagati y’abahanzi na buri muntu wese wari ufite uruhare mu kumenyakanisha igihangano cy’umuhanzi”.

Piano akomeza avuga ko abahanzi batakimenya no gukorera promotion ibihangano byabo. Bityo akaba ari nayo mpamvu n’abakabaye bamenyekanisha icyo gihangano cyane bituma bakina indirimbo zose uko bazifite aho kwita kuri imwe.

Joel Rutaganda & Iras Jalas

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Njye mbona ikibazo, atari abahanzi babaye benshi, kuko ntitwarusha US kugira abanzi benshi, aliko usanga indirimbo zabo zitinda, yewe na hafi yacu Tanzania ni uko. Ahubwo mbona ari indirimbo ubwazo zidafite ireme, ugasanga ni umuziki gusa, texte wapi ari umwuka. Iyo ndirimbo ntiyatinda nk’uko ubivuze kuko umuziki bucya waryoshye. Kuki se ba The Ben, King James, Meddy usanga indirimbo zabo zitinda kuri top? Zifite texte zumvikana ziri meaningful. Ahubwo abaririmbyi bacu(reka ne kubita abahanzi) , nta mpano zo guhimba bafite, ajya muri studio agashaka music ubundi bagashyiramo amagambo nyuma. Nibajye kwiga composition cg se bajye bashaka ababandikira indirimbo bo baririmbe.

    Murakoze

  • impamvu nuko zidashimwa na buri cyiciro cy’abanyarwanda.wagirango bahimbira urubyiruko gusa.nawe se uzumve indirimbo z’urufatanye rw’abahanzi benshi za alpacino ziba zivuze iki uretse kumva ibidunda gusa.bagupfusha ubusa,fata fata,vuba vuba,nizindi nyinshi umubyeyi atakwifuzako umwana we azumva.nibakore ibihangano by&umwimerere

  • impamvu ntabwo ari abahanzi benshi ikibazo ni message iba mu ndirimbo zi ki gihe. Iz’impara zirakunzwe kandi ari izakera.

  • ntabwo arabahanzi abenshi nikimenyimenyi ubonye frws ajya kuyakoresha ibindi

  • Nonese bashatse kuvuga ko barusha ubwinshi abo muri USA cg UGANDA ahubwo usanga abahanzi bacu bigana izabandi,kandi nibyo baririmba ugasanga nta reme bifite,nonese I yobyo bintu baririmba bidafite umumaro urumva byatinda gute? Nonese kuki usanga indirimbo z’abahanzi bo hambeere za karanyuze zigikunzwe cyane kurusha izubu nuko zifite icyo zibwira abanyarwanda bibihe byose.naho ubundi nta mpano tugifite muri muzika ntibakajye batubeshya.impano tuyisigaranye mumagare gusa!!!!!!!!!!!!

  • IBYO KUVUGA KO ABAHANZI BABAYE BENSHI NTABWO ARI BYO KUKO NA KERA BARI BAHARI PE! UBUNA NJYE NDI MU BIYUMVIRA “TARE HINDA, SUSURUKA, KIBERINKA, HOGOZA RYANJYE, UMWIZA W’IBWANACYAMBWE, AGASOZI KA RUSORORO, MUKAMUSONI, UMUTONI (WANJYE), INGENDO Y’ABEZA, etc, etc, etc”

  • njye mbona king james yarabigezeho ageze ku rwego rwabahanzi barenze

  • Icy uko abahanzi bari bake cyo wakishe sana…..kera twagiraga orchestre zirenga 30, nzikubwire? sinabona aho nzandika….irushije izindi ugasanga nayo ifite abandi bayirusha ubundi buryo bw imiririmbire
    urugero: Salus yacurangaga intwatwa
    Impala igacuranga izijya gusa n izo muri congo ikavangamo n ‘ikinimba ( nyirabasare)
    fellows: reagge
    Inono stars: pop
    Nyampinga: reagge
    Abamararrungu: Imishayayo n izindi Nyarwanda
    Ingeri: pop na soul
    Masabo: we wari uwmihariko sinamenya uko mbyita n ubu byarabananiye kumwigana
    sinarondora..ariko ubu muririmba bimwe …mutanabashije….kandi mudashobora gusubiramo muri concert

    inama: Muririmbe ibyo mwabasha kugaragaza live, kandi mwikwiganana
    abantu basigaye bakunda umwihariko wabo.

Comments are closed.

en_USEnglish