Digiqole ad

Rwanda: 85% by’abanduye SIDA bafata imiti igabanya ubukana

 Rwanda: 85% by’abanduye SIDA bafata imiti igabanya ubukana

85% by’abanduye SIDA mu Rwanda bafata imiti igabanya ubukana, ariko 44,2% by’abana banduye nibo gusa bafata iyi miti

Kigali – Dr Muhayimpundu Ribakare umuyobozi w’ishami ryo kurwanya agakoko gatera SIDA mu kigo cy’ubuzima RBC, yatangaje kuri uyu wa kabiri ko imibare y’abanduye SIDA mu Rwanda imaze imyaka 10 iri kuri 3% by’abaturarwanda kubera ingamba zakajijwe mu kurwanya ubwandu bushya no kurinda imfu z’abanduye kuko ngo 85% bafata imiti igabanya ubukana.

85% by'abanduye SIDA mu Rwanda bafata imiti igabanya ubukana, ariko 44,2% by'abana banduye nibo gusa bafata iyi miti
85% by’abanduye SIDA mu Rwanda bafata imiti igabanya ubukana, ariko 44,2% by’abana banduye nibo gusa bafata iyi miti

Dr Ribakare yavuze ko kuba imfu z’abanduye SIDA zaragabanutse ku kigero cya 78%, ndetse no kuba nta bwandu bukabije bwiyongera bwa SIDA bituma mu gihugu imibare y’abanduye imaze imyaka 10 idahinduka.

Uyu muyobozi ariko yatangaje ko ikibazo kikiri mu bana kuko kugeza ubu abana 44,2% gusa mu bana banduye ari bo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

Dr Ribakare yavuze ko iyi mibare iri hejuru y’abana banduye badafata imiti iterwa n’ubujiji bw’ababyeyi barimo abanga gupimisha abana babo ngo badasanga baranduye agahinda kakabica.

Dr Ribakare ati “Kenshi iyo tuganiriye (n’umubyeyi) arakubwira ngo jye kwiyakira byarangoye ariko kugirango nzakire ko umwana wanjye nawe yanduye byangora kurushaho.

Dr Ribakare yavuze ko iyi ariyo mpamvu bahisemo gutangira ubukangurambaga bukamije gushishikariza ababyeyi gupimisha abana virus itera SIDA.

Uyu muganga ati “Niyo mpamvu uyu mwaka twihaye insanganyamatsiko yo kwigisha ababyeyi ko gukunda umwana wawe ari ukumenya uko nawe ahagaze ntazicwe na SIDA kandi imiti yo kumurengera ihari.”

Mu Rwanda ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’abapfa buri mwaka bishwe na SIDA bagera ku 5 000. Bakaba baragabanutse ku kigero cya 78% kuva mu 2004-2014.

Umubare w’ababyeyi banduza abana babo babatwite cyangwa bababyara nawo ngo waragabanutse ugera munsi ya 2%.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • iyi gahunda yo guha imiti igabanya ubukana yatabaye benshi mu Rwanda ku buryo twashimira Leta n’abafatanya bikorwa kuri iki gikorwa cy’inyamibwa tunabasaba ko byakomeza hagasigasirwa amagara ya benshi

Comments are closed.

en_USEnglish