Digiqole ad

Mu 2016 USA na China bizarushaho guhangana

 Mu 2016 USA na China bizarushaho guhangana

Mu ngufu z’ubukungu bukomeye, igisirikare no kugira ijambo rinini ku miyoborere y’isi Ubushinwa na Leta zunze ubumwe za Amerika nibyo ubu bihanganye mu kuyobora isi, uku guhangana ngo kuzarusho gukomera mu 2016. Buri ruhande rufite ibyo rushaka gukomeza kurusha urundi ngo rugenge uko isi ikwiye kuba imeze.

hqdefault

Ubushinwa bwazamuye ubukungu bwabwo bitangaje mu myaka 30 ishize, Amerika nayo muri rusnge n’ubwo yahuye n’ihungabana ntabwo ubu yifashe nabi cyane ugereranyije n’Ubushinwa.

Amerika ifite igisirikare gikomeye cyane kandi gifite ibirindiro byinshi ku isi kurusha ingabo z’ibindi bihugu ku isi, Amerika kandi yogoze isanzure ihakora ubushakashatsi bugamije ahanini gushimangira imbaraga zayo kurusha gukiza isi akaga irimo.

Ubushinwa nabwo ntibwatuje, igisirikare cyabwo cyongerewe imbaraga bidasanzwe mu myaka 20 ishize, nacyo kizamuka mu isanzure kigamije kugira ijisho rireba buri kintu cyose gikorerwa ku isi cyifashishije ibyogajuru by’imboni zikomeye zo gucunga umwanzi, kumenya ahari amabuye y’agaciro n’ibindi.

Ubukungu bw’ibi bihangange byombi bushingiye ku nganda, ikaranabuhanga no kuzamura ubumenyi buhabwa abaturage babyo. Ibi bituma ibi bihugu bikorana mu guhanahana abahanga mu bintu bitandukanye no gukenerana mu kungurana ubumenyi.

Gusa buri gihe USA iba ishaka kwereka amahanga n’u Bushinwa by’umwihariko ko ariyo iyoboye isi nk’uko ikinyamakuru The Economist kibitangaza.

Mu minsi ishize ubwo Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yasuraga USA, mugenzi we Barack Obama yamuganirije ku burenganzira bwa muntu bivugwa ko igihugu cye (u Bushinwa) gihungabanya.

Kubera ko USA ibona ko u Bushinwa bukomeje kugira ingufu mu bukungu ku isi ndetse n’iza gisirikare mu karere butuyemo, ihora ihangayitse.

Umusesenguzi witwa Simon Long kuri The Economist yemeza ko umwaka wa 2016 USA n’u Bushinwa bizarushaho kurebana ay’ingwe.

Kimwe mu bizakomeza guhanganisha ibi bihugu harimo kuba Ubushinwa bukomeje kubaka ibikorwa bya gisirikare ku birya biri mu majyepfo y’inyanja y’Abashinwa( South China Sea). Ubusanzwe ni mu gace katavugwaho rumwe n’ibihugu bya Taiwan, Philippines na Vietnam n’u Bushinwa.

Igice Ubushinwa buri kubakamo ibi bikorwa bya gisirikare ngo gisanzwe ari inzira y’amato manini y’intambara y’abanyamerika bacishagayo kuko yari amazi y’inyanja atumvikanwaho bityo ashobora kugendwa nta kibazo. Ndetse n’indege z’intambara za Amerika ngo zashoboraga kuhanyura nta nkomyi. Ariko mu gihe Abashinwa bahubatse ibikorwa bya gisirikare kongera kuhagira inzira nyabagendwa kwa USA bishobora gufatwa nk’ubushotoranyi.

USA ivuga ko amasezerano mpuzamahanga yo gukoresha amazi ayemerera iyi nzira u Bushinwa ntibubikozwa, buvuga ko ahubwo gukomeza kuhanyura ari ukwigerezaho.

U Bushinwa butitaye kuri za gasopo buhabwa na USA, bukomeje kubaka ibirindiro bya gisirikare muri iriya nyanja ndetse bukaba bwarashyizeho n’ibirindiro bituma nta ndege ya gisirikare igera muri kariya gace.

Mu 2013, u Bushinwa bwubatse ibirindiro nka biriya mu Burasirazuba bw’inyanja y’Abashinwa.

Kubera ko ubutegetsi bwa Obama bwirinze guhangana n’u Bushinwa kuri iriya ngingo mu buryo butaziguye, hari abavuga ko bwagaragaje bwagaragaje intege nke. Abandi bakemeza ko ari politiki y’Abademokrate batita cyane kuri politiki mpuzamahanga, ko amatora ya 2016 muri USA aramutse ahaye intsinzi AbaRepubulikani ibintu byahindura isura.

Nubwo USA idashobora kurasana n’u Bushinwa kubera ariya mazi, abasesenguzi bo mu karere u Bushinwa buherereyemo ndetse nabo muri Washington, basanga bushobora kuzarasana na kimwe mu bihugu twavuze haruguru bituranye nabwo bihora bishaka kugira ijambo kuri iriya nyanja.

Ingingo ya gatatu ari nayo ya nyuma USA n’u Busihinwa bizarebana ay’ingwe kurushaho umwaka utaha, ni uburyo USA ikomeje kunga ubumwe n’u Buyapani, Australia, Philippines, Koreya y’epfo na Thailand.

U Bushinwa bushobora kutazihanganira kubona USA itera inkuga Taiwan mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2016.

Kubera u Bushinwa bukomeje kotsa igitutu USA mu nzego zitandukanye, ibihugu bito bito byo muri Aziya bizagorwa no gukomeza umubano mwiza bifitanye na USA  n’u Bushinwa.

Bizabigora guhitamo kimwe muri byo kugira ngo abe aricyo bikorana kurushaho.

U Bushinwa ntibwishimiye ko Singapore yemera guha USA ubuso bw’amazi y’inyanja ingabo zayo zigashyirayo amato y’intambara.

Philippines nayo yageze aho yemerera USA gushyira ingabo zayo mu butaka bwayo, ibi byose birakaza ubutegetsi bwa Beijing.

Umwaka utaha kandi USA n’u Bushinwa byombi biri mu mishinga yo gutangiza imishinga imwe n’imwe muzi za Banki zo mur bihugu bya Aziya.

Ibihugu byombi bizahanganira ku isoko ryo muri Aziya rigizwe n’ibihugu bituwe n’abantu benshi kandi bafite inyota yo gukira vuba.

Muri uyu mwaka USA yasinyanye na bimwe mu bihugu byo muri Aziya amasezerano yo gufatanya mu bukungu ariko ntiyasinyana n’u Bushinwa.

Byerekanye ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bukungu bushingiye ku rwikekwe.

U Bushinwa nabwo burateganya gukorana n’ibindi bihugu 15 byo muri Aziya mu rwego rwo gukoma mu nkokora ijambo rya USA muri Aziya yose.

The Economist ivuga ko USA yumva ko igomba gukomeza kuyobora Isi ariko u Bushinwa  nabwo bukaba bukurikirana intege nke zaUSA ngo nabwo bushinge imizi bugire ijambo.

Mu mezi yashize inzego z’ubuyobozi   bwa USA zashinje u Bushinwa kohereza ba maneko babwo muri za Kaminuza no mu bigo by’ikoranabuhanga bya USA ngo bibe amabanga akomeye yafashe kumenya neza izingiro ry’imbaraga za USA.

Ubushyamirane burushijeho hagati y’ibi bihugu  byombi buzaba amahirwe y’iterambere ku bihugu byinshi bikennye aho ibi bihangange bikeneye ijambo, cyangwa butera ingaruka mbi cyane ku isi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish